Muhoza A.Julius yatawe nababyeyi aho kumwitaho.

Mu murenge wa Rukoma,akagali ka Taba,umudugudu wa Karuli. Umwana w’umuhungu ubabaje ufite imyaka itanu y’amavuko witwa Muhoza Arimwise Julius, wavukiye mu mujyi wa Kigali,akarere ka Nyarugenge,umurenge wa kimisagara,.
Uyu mwana ufite ubumuga bukomatanyije, ntavuga hakiyongeraho no kuba afite ubumuga bw’ingingo ikigeretse kuri ibyo kandi afite igihanda cyo kuba ababyeyi bamubyaye baramutanye nyina wabo ubwo bari bamugendereye bakagenda bahasize uyu mwana nkabari bugaruke maze agategereza amaso agahera mu kirera kugeza aho ubu hashize imyaka itatu bamumutanye.
Uyu mwana w’umuhungu kandi ngo ubuzima bwe ni ukuryama gusa kuko kugeza uyu munsi dutangaje iyi nkuru ntabasha no kwicara cg se abe yakwihindukiza uretse nko gukoma amashyi buhoro cyangwa akanyeganyeza amaguru yombi mu buryo byo kuyahina yongera ayarambura,uyu mwana kandi nta karita y’abamugaye agira kuko Kuva nyina wabo yamusigarana ntago yigeze amujyana mu mashyirahamwe y’abamugaye nawe ahabwa ubufasha nkubwo abandi bamugaye bahabwa ngo kuko yahoraga ategereje ko nyina umubyara haricyo yamutangariza dore ko se umubyara we nta nuwo azi.
Mu kuganira na Nyirahabimana Heralie akaba nyina wabo w’uyu mwana,yatubwiyeko ari “kumurera bigoye buri kimwe cyose ni ukumureberera kuko iyo ananiwe kuryama ararira kimwe niyo ashonje cyangwa se yiyanduje dore ko ari ibikomeye n’ibyoroheje byose abyirangirizaho Kuko adashoboye kwiyegura kandi ntamenye no kuvuga”.
Akomeza agira ati “nkora uko nshoboye ngo mubonere ibimutunga hamwe n’imyambaro nange ntabushobozi mfite ndi umuhinzi woroheje sinsagurira n’isoko ikindi kandi ndacyaba iwacu,ibyo byose mbifatanya no kwita kuri Data umbyara kuko nawe arashaje kandi nta mama ngira”.
Yakomeje atubwira ukuntu yakiriye uno mwana, ati”mu mwaka wa 2019 nagiye kubona mbona murumuna wanjye witwa Abimana Annoilite aje murugo iwacu ahetse umwana,akaba yaramaze igihe aba i Kigali tugira aje kudusura aruzasubirayo mu kugenda ntiyigeze ambwira ko atazagaruka ngo ansabe kumurerera umwana ahubwo yagiye nkugaruka maze ndategereza ndaheba, kugeza nubu ntawe umpamagara ngo ambaze amakuru y’uwo mwana ninjye nabaye umubyeyi we ariko Nanjye haribyo ntashobora kandi abikeneye cyane nko kumuvuza kuko bihenze ,kandi Agaragaza ibimenyetso ko avuwe n’ababifitiye ubushobozi yakira,bimwe mu bimenyetso Agaragaza harimo nko kuba yakumva indirimbo agakoma mu mashyi Buhoro buhoro kandi akarambura n’amaguru yongera ayahina”.
Nyina wabo w’uyu mwana ari nawe umurera arasaba ubuyobozi ko bamufasha uyu mwana agahabwa inyunganirangingo kandi akajyanwa kwamuganga maze akagororwa ingingo,ngo kuko afite ubwisungane mu kwivuza,ariko ubushobozi bwa muvuza bwo bakaba Ntabwo bafite, kandi yizeye adashidikanya ko uyu mwana avuwe nawe yazicara, agahaguruka akagenda nk’abandi.
Twifuje kumenya icyo itegeko rivuga maze dusoma ITEGEKO NO 01/2007 RYO KUWA 20/01/2007 RIRENGERA ABAFITE UBUMUGA MURI RUSANGE
UMUTWE WA 3: UBURENGANZIRA BW’UFITE UBUMUGA MU BIJYANYE N’UBUZIMA
Ingingo ya 14:
Ufite ubumuga yoroherezwa na leta uburyo bwo kwivuza harimo no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo iyo zikenewe.
Ingingo ya 15:
Leta ifite inshingano yo kuvuza ufite ubumuga utishoboye kandi ikamushakira insimburangingo n’inyunganirangingo, iyo zikenewe
Ingingo ya 16:
Buri kigo cyangwa ishyirahamwe byita ku bafite ubumuga bigomba kugira serivise ishinzwe gusuzuma ihungabana ndetse n’ubujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ingingo ya 17:
Iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rigena uburyo bwo korohereza abafite ubumuga mu kwivuza, harimo no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.

NIYOMUBYEYI Clementine.

Author

MontJali