Umurenge wa mugina urugamba rwo kurwanya ikwirakiza ry’icyorezo cya covid19 rwahagurukiwe n’inzego zitandukanye.

Gacurabwe umunyabanga nshingwabikorwa Nyirandayisabye Christine ati ” Ntakudohoka icyorezo kirahari”.


Uko iminsi igenda y’icuma indi igataha Covid19 igenda yongera ubukana, abantu bagahinda umushyitsi,hari abarwara bagakira, abapfa bakashyingura imiryango igashengurwa n’agahinda kubera kudaherekeza ababo, abasigaye bagasabwa gukomeza ingamba kugirango icyorezo kigende nka nyombera,ariko abatubahiriza amabwiriza nabo ntibabura,abo inzego z’umutekano zabafatiye ingamba niho hagaragaye amande yinjiye mu isanduka
Leta y’u Rwanda.

Twese hamwe imirimo dukora biratureba nta kudohoka.

Madame Uwamahoro Prisca umuyobozi w’akarere kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Saidat Mukakibibi umuyobozi wa montjalinews, Bwana Mwizerwa Rafiki umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurundi wa Runda.


Yashyizeho ingamba zo ku yikumira ibitaro birafungurwa hirya hino,abaganga barashyashyana, imiti n’umwuka biratangwa ariko Covid19 yigira akaraha kajyahe, mu rwego rwo kugaragaza ubukana bwayo,Minisiteri y’ubuzima igaragaza umuhate ikigo cya RBC gikora inshingano zacyo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu , polisi y’u Rwanda nayo ikomeza gushishikariza abaturage kutica amabwiriza ya COVID 19,ihana buri wese wayarenzeho uhereye ku muto , kugeza ku Mukuru, ntirebera izuba abakene abakire .ubwayo ntawe itinya ,utiyubashye irakubahuka uwo waba uriwese ingero ni nyinshi .

Covid 19 impamvu zinyuranye umuturarwanda yibaza
impamvu ntabushobozi ibihugu by’ibihangange bitayihagarika, ko babasha kujya mu kwezi ,no kuri marisi, bakibira inyanja,bagakora intwaro za rutura, intambara yatera bagasibana batabara aho rukomeye,abatabisobanukiwe tugasiganuza, impamvu abera baniniwe bigaturuka muriasia covid19 ikihindura, ubumwe bw’iburayi bukift mapfubyi, amerika bakavuza iya ibahanda, igeze muri Africa ishya itanzitse, intambwe ya mbere yatewe na leta y’u Rwanda, ubuyobozi bufata ingamba duhabwa inama,imiti irashakwa inkingo ziraboneka, abaturage bavakurwa muri Gumamurugo, abandi basigaramo, kubera kwirara, kuko ikiriho kiravugwa abicwa na Covid 19 bariyongera.
kubera izo mpamvu buri muturarwanda ahabwa intego yo kuba atariwe wanduza mugenzi we, buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we aho atuye , aho anyuze.aho akorera, akubahiriza amabwiriza akaraba intoki n’amazi, isabune, cyangwa agakoresha imiti yabugenewe, agahana intera na mugenzi we, ibi byose bigakorwa kubwo kwirinda no kurinda abandi, umuntu akazirikana ko atagomba gucunga inzego z’ubuyobozi kujisho ngo abone gukora ibyo asabwa, adakebaguza ngo arebe aho polisi ihagaze,urubyiruko rwabakorera bushake, na Dasso
Nibyiza ko abaturage bajya mu ngamba Covid19 igahashywa burundu ikaba amateka bayivuga nk’ubushita, ruzagayura, macinyanya myambi, n’izindi ndwara zugarije abanyarwanda.izi mpamvu zose zatumye dusura imirenge ya Runda, Nyamiyaga, Gacurabwenge, Mugina, tuganira n’abaturage aho bahurira cyane ku Masoko, tuganir akuri covid 19. badusobanurira ububi bwayo , ndetse abayobozi bahabwa ijambo, batanga ubutumwa.
Abaturage batangarije Mont Jali News, ko Covid19 yabaciyemo igikuba bariheba, bamwe bifuza gusuhukira muyindi mirenge ariko basinga ntaho yasize, uretse abarwayi n’imiryango yasigiye ubukene , umuhinzi yarezaga akagurisha ku giciro cyiza, ubu berekeza mu isoko bagasubiranayo imyaka bajyanye cyangwa bagahabwa intica ntikize, abacuruzi bato n’abakomeye bararira ayo kwarika, ingoboka ntizageze kuri bose,abakozi ba leta bakuri weho Bonus ngo nta musaruro wa bonetse muri covid 19, abanyarwenya bati nibyo abayobozi bakuru bazatange icya cumi bagihe inzego zibanze uhereye kuri Gitufu w’akagali, Umurenge, bamwe mu bakozi ba karare, kuko ntibadohotse kandi babazwa byinshi.cyane ko binjije namafaranga menshi y’amande ya Covid19.
bamwe mu baturarwanda basabira polisi y’u Rwanda ikwiye guhabwa agashimwe kubera gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Covid19.kuko yagumye muNgamba ugeza uyu munsi.
abandi bitwaye neza ariko bakaba bamwe bashira bumva ‘ nurubyiruko rw’abakorera bushake,inzego zibayobora zikwiye gukorera ubuvugizi kuko aharaye inzara habyukirainzigo, imiberehoyurwo rubyiruko iratangaje, aho bamwekuva covid9 yatangira bahawe frw y’u Rwanda 4000 barimo abakobwa bakenera amavuta yo kwisiga, ibikoresho by’isuku,n’ibindi…. abakuyeho Bonus iyo budget bazazirikane abakorera bushake,ayo mazi babagenera bazatekereze n’ubwo buzimaizo nkumi n’aabasore bafasha abaturge barimo,
kandi bazazirikane imvune abayobozi bahorana n’abaturage bagira , kandi umusaruro ukaboneka kuko Covid 19 yatumye badahumbya,bakwiye gushimirwa ahokubaca intege bakuraho agashimwe bagenerwaga,ibi tubishingira kuibaruwa ya MIFOTRA yo kuwa13/8/2021 ifite numero 1419/9.23
ibi byose kimwe nimibereho igoye yatewe na Covid19 bituma nta musaruro waboneka uko kirimo nikiri munda, bikaba n’intandaro ya ruswa, kuko yari yiganje mu nzego zibanze, hagakubitiraho Dasso ufite umushahara fatizo wa 40000frw adataha iwe acumbitse, agomba kubona ikimutunga, akeneye umwenda wo kwa mbara,n
umwana agomba kwiga, ibi byose byinjiza utanga service mu kwakira ruswa.ingaruka za covid 19 zibasiye impande zose niyo mpamvu mu kuyihashya buri wese agomba kubigiramo ruhahare, nta kurebana kujisho, gukurikiza amabwiriza ya Ministeriy’ubuzima na RBC n’ingenzi, gukaraba intoki, n’amazi meza ,cyangwa ugakoresha ya bugenewe,kwambara agapfuka munwa neza, no guhana intera buri wese akabigira ibye.
umuruhare rwanjye urwawe n’ingenzi kuri twese.
Montjalinews.

Author

MontJali