Urugo rwari urw’umugabo witwa Haridi wahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Runda
Ku italiki ya 03 Mutarama 2019, ubwo Abafundi bacukuraga fondasiyo bubaka baguye ku cyobo cyarimo imibiri y’abantu 11 batamenyekanye , mu kagali ka Gihara, umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, bashyingurwa mu irimbi rusange i Ruyigi, muri icyo cyobo habonetsemo Moto ebyiri, ibikapu na matola, icyatangaje abantu bamwe baturiye iyo centre ya Gihara , ni uburyo ayo makuru atigeze atangwa muri Gacaca imyaka igashira indi igataha, bene urugo bararumye gihwa yewe n’abaturanyi bakaruca bakarumira.
Nyuma yo gukura iyo mibiri muri icyo cyobo ubuyobozi bwahise buyishyingura i Ruyigi taliki ya 4 Mutarama 2019, nabyo bikaba byarabaye ihurizo rikomeye ku bamenye ayo makuru, bibajijie impamvu batategereje nkuko bisanzwe bigenda ngo bumve niba ntawatanga amakuru, wenda hakabonekamo ababo bakazashyingurwa mu cyubahiro mu gihe cy’icyunamo kuko cyegereje.
Ubwo abaturage bari bakiguye mu gahundwe ko kubona hari ahakiri ibyobo birimo abantu, na mbere gato mu myaka yashize hari abataburuwe ku ishuri ribanza rya Gihara hubakwa amashuri, nabo bashyingurwa muri ubwo buryo, yewe hakiri na handi hakomeje kuvugwa ko mu rugo rwa Kamana Claver aho yaratuye, kuri koperative Abaruta na Kabagesera , aho hose byaravuzwe ariko ibyo byobo abenshi ngo bagiye babyubakiraho amazu bakicecekera.
Mont Jali News yakomeje gushakisha amakuru iganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki asubiza muri aya magambo ati : “Iby’i Gihara ni ibisanzwe nta makuru araboneka twatangaza.”
Mwizerwa Rafiki Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda
Mont Jali News yamubajije ku birebana no kuba barihutiye kubashyingura nta matangazo atanzwe ngo hagire abashakisha haboneke wenda bene wabo, yagize ati : “Umenya byasaba ikiganiro bitari kuri telefone”, asubiza n’impamvu ituma uwahoze ari nyiri urwo rugo agifunze kandi baramaze no gushyingura iyo mibiri mu irimbi rusange bisobanura ko abo bantu batazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yungamo ati : “Naho gufunga umuntu muri procedure ni ibisanzwe mu nyungu z’ubutabera agakatirwa n’ibyavuye mu maperereza.”
Twagerageje kugira icyo tubaza Maire w’Akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi, adusubiza ko ari mu kiruhuko(Conge).
Mu gihe hagishakishwa amakuru yimbitse, abaturage bo muri iyi Centre ya Gihara nabo basa n’abaheze mu rujijo kuko hari abatanga amakuru bavuga ko mu gihe cy’intambara y’ukwakira 1990 ndetse ikerekeza mu mu ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda, inzira yose hagiye hatoragurwa imirambo y’impunzi zahungaga zerekeza i Kayenzi zikurikiye Ex-Far yewe hari n’abasirikare batsinzwe bari bahafite ibirindiro, bakaza gusimburwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Sam Bigabiro, wishe abantu muri iyo Centre harimo Gasana n’abana be n’abandi bari kumwe, akaza gucirwa imanza n’inkiko agahanwa, bivugwa ko abo baturage batinye gutanga amakuru ari bamwe muri abo batangiye kugenda bacukurwa hirya no hino.
Aho uyu mugabo Sam Bigabiro yanyuze naho yakoreye hagiye habura abaturage n’ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka, ni muri urwo rwego uyu mugabo Haridi ngo yaba yaracecetse, none nyuma y’imyaka 24 akaba agiye gufungwa azira abantu bajugunywe mu cyobo iwe, bikagaragara amaze kuhagurisha.
Centre ya Gihara
Gihara iri mu bice by’umurenge wa Runda biri guturwa cyane kubera abimuka muri za Kigali no mu nkengero zayo, abaturage baganiriye na Mont Jali News basaba ko hakoreshwa ubushishozi kugira ngo Haridi atazarengana ngo ntiyatanze amakuru kandi nabyo byari kumuviramo ingaruka.
Hagombye gukorwa iperereza ry’imbitse kugira ngo umucyo uboneke kuri icyo cyobo kimwe n’ahandi havugwa hatandukanye abafite amakuru nabo bakayaha inzego z’ubuyobozi, batabikora ku mugaragaro bakayatanga mu ibanga, mu gihe umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda avuga ko ibyo muri Gihara ari ibisanzwe, na Maire atagira icyo asubiza ari mu kihuruko, ubwo nasabaga telefone y’uwamusimbuye ngo nsoze inkuru ntiyongeye gusubiza.
Mukakibibi Saidati