Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama 2019, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije mu gihugu hose ibikorwa byo kurwanya abamotari batagira ibyangombwa, ahanini ngo usanga ari nayo ntandaro yo gukora ibinyuranyije n’amategeko bikaba byanatera impanuka.
Ubwo hatangizwaga iki gikorwa, hanagaragajwe moto ijana zafatiwe mu makosa atandukanye yo kutubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko ibi bikorwa bigamije gufata abamotari bakora batagira uruhushya rwo gutwara moto, abatagira uruhushya rwo gutwara abantu (Athorisation de Transport) abadafite koperative babarizwamo ndetse n’abandi batubahiriza amategeko y’umuhanda.
Uyu muyobozi avuga ko umumotari wese akwiye kuba afite Uruhushya rumwemerera gutwara abagenzi rutangwa na RURA ndetse anafite koperative abarizwamo.
SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Yagize ati : “Imibare igaragaza ko moto nyinshi zikoreshwa mu byaha birimo gutwara abajura n’izikoreshwa mu gutunda ibiyobyabwenge ahanini ziba zidafite koperative zibarizwamo. Niba dushaka kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda rero, ni ngombwa ko tugenzura ko uwukoreramo wese yujuje ibisabwa.”
Avuga ko akenshi abadafite ibyangombwa, usanga ari nabo badafite ubumenyi buhagije ku mategeko y’umuhanda, kuko aribo usanga bakora amakosa arimo guparika ahatemewe ari nabyo ahanini bivamo impanuka zitwara ubuzima bwa benshi.
Ndushabandi avuga ko kandi iki gikorwa nubwo gihereye ku bamotari, ariko hari na gahunda yuko bizagera kuri buri wese ukoresha umuhanda kugira ngo harushweho kunoza imikorere n’imikoreshereze y’umuhanda bigendanye n’amategeko.
Ati : “Twatangiriye ku bamotari kuko aribo bakunze gufatirwa mu makosa ateza impanuka, ariko ni igikorwa kizakomeza haba ku modoka zitwara abagenzi, amakamyo, ndetse n’imodoka zisanzwe, hagamijwe ko buri wese yubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda.”
Ngendahimana Reverien Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Nyarugenge avuga ko bari gukorana n’ibigo bitandukanye bibifite mu nshingano nk’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (rura), Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) na Polisi y’Igihugu kugira ngo harebwe uko hanozwa umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati : “Kugeza ubu hari gahunda yo kugira imyirondoro ya buri moto hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS (Global Positioning System), ku buryo mu gihe yakoze amakosa gutahura aho iherereye bizajya biba byoroshye, bitewe nuko na koperative ibarizwamo izajya ihita igaragara. Turi gukorana n’inzego zibishinze kugira ngo turebe uburyo byanozwa.”
Muri ubu buryo bushya bwo gushakisha moto yakoze amakosa hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS, uyu muyobozi asaba abagenzi kujya bihutira gufata imibare iranga moto (Plate number) bagiye kugendaho kugira ngo igihe habaye amakosa kuyishakisha no kuyifata bibe byakoroha.
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu mwaka ushizwe wa 2018, 30% z’impanuka zabereye mu muhanda abamotari bazigizemo uruhare, bikaba na kimwe mu byatumye iki kibazo gihagurukirwa mu rwego rwo gukumira impanuka.
Iki gikorwa gitangijwe ku mugaragaro nyuma y’ibyumweru bitatu gusa, Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’Abanyonzi, nabo bahawe amasaha ntarengwa yo kuba bavuye mu muhanda, banategekwa kwiga amategeko y’umuhanda nyuma yo gushyirwa mu majwi kuba ba Nyirabayazana b’impanuka za hato na hato zigaragara mu mihanda nyabagendwa y’umujyi no mu nkengero zawo, icyemezo kitigeze cyishimirwa n’abakora uyu mwuga, ndetse na bamwe mu bagenzi bifashisha amagare mu bice bitandukanye biba bitoroshye kubona Imodoka ibageza iyo bajya.
Eric Uwimbabazi