Guverineri Emmanuel Gasana yitegereje Amasaro atatse iyi nkoni asanga arusha uburebure ibibazo biri mu Ntara agiye kuyobora!
Intara y’Amajyepfo yakiriye Guverineri Emmanuel Gasana, akaba ugira gatanu mu bayobozi bayo ,mu muhango wo ku mwakira wabereye ku Kicaro cy’Intara y’amajyepfo, ahari hateraniye abayobozi batandatukanye harimo na Mariya Roza Mureshyankwano washubije umuringa,utaramubwiye ibyo yagezeho ubwo yari yicaye mu igorofa yaragijwe kuva 2016 aturutse mu Nteko Ishingamategeko,ahubwo bamwakirije ibibazo, n’imishinga asize ari ibicagate.
Nyuma yo kwakira no kwitegereza Inkoni yashyikirijwe,yitonze anibaza ibyayo yahise abereka ko ataje kuba umushumba w’Itorero hari impamvu ikomeye bahisemo ku muhagurutsa ku ntebe y’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu yayoboye imyaka icumi yose akayisiga ari indashyikirwa muri polisi zo muri Afrika, agahaguruka akaza mu Majyepfo kuzamura abaturage bafite inyota y’umuyobozi ubajyana kumuvuduko igihugu cyifuza, nibwo yitegereje inkoni ahawe , yubura amaso mu jwi rituje , ati “Reka mfate umwanya nibutse amahitamo igihugu cyacu cyihaye nk’uko Perezida yabivuze agira ati “Abanyarwanda twahisemo kuba umwe.kandi kubazwa ibyo dukora.Twahisemo gukora byagutse tureba kure”
Ashimangira ibintu bitandatu bikwiye kw’itabwabo mu buzima bw’Intara n’abaturage bayituye,kuko aje kubafata akaboko ngo bave ibuzimu bajye ibuntu, ukurikije aho Intara y’Amajyepfo igeze mu mihigo, ngo arebe ko yazanzamuka,kuko Mureshyankwano ayisize aho umwanzi ashaka kuva ayigezemo m’ umwaka wa 2016-2017 nabwo mu Turere dutanu twaje mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo harimo dutatu two mu Majyepfo, ari two Gisagara, Nyamagabe na Ruhango.
2017-2018,Nyanza,Ruhango,Nyamagabe,Kamonyi,Gisagara ,Nyaruguru, basebeye mu mihigo, Huye, na Muhanga bahera mu cyeragati ibi byose ntabwo Mariya Roza Mureshyankwano yabigarutseho kuko byari biteye isoni no kuvuga ko bamwe mu bayobozi b’uturere begujwe na komite nyobozi zabo,nubwo Guverineri atabiyobewe, Guverineri Emmanuel Gasana mu gushimangira icyamuzinduye, no kubabwira ko aje abasobanukiwe Hari ibyo yabasabye “
Ati “Icya mbere mugomba kwirinda ubunebwe.,-Icya kabiri ni ukwirinda uburangare.- Icya gatatu kwirinda kutavugisha ukuri.- Icya kane ni ukwirinda kwirara.-Icya gatanu ni ukwirinda kutumvikana mu kazi.- Icya gatandatu ni ukwirinda kudakemura ibibazo by’abaturage mu gihe cya ngombwa.”
abayobozi bakirinda ruswa, bagakora umurimo unoze kandi ,aje kuyobora intara irangwamo amatiku na munyangire aho abakozi b’Intara y’Amajyepfo baketsweho gukwirakwiza ‘tract’ zangisha abaturage,bakaza gufatwa nyuma bakarekurwa na RIB. Kuwa 17 ukwakira 2018
Mariya Roza Mureshyankwano yamenyesheje Umusimbuye Ibigomba kwitabwaho,mu mibereho myiza y’abaturage, harimo 16.9% bakiri mu bukene bukabije,,mu bitenga bicagase yasize harimo w’uruganda rwo gukora ikigage uyu mushinga wavugishije abantu aho bibaza niba koko wagombye kuza mu bimurikwa ko bikenewe,.twabwira abasomyi ko uruganda rwo gukora ibigage rurimo kubakwa mu Karere ka Kamonyi aho umurenge rubarizwamo bagikorera munyubako zishaje zahoze ari ibiro bya Komini Runda zu bakishishije amatafari ya Rukarara ,uy’umurenge kandi uri mu marembo y’umurwa wa Kigali.
Ibiro by’Umurenge wa Runda
K.I.G Kamonyi Investement Group yakusanyije amafaranga y’abaturage ngo igiye kubaka amazu aciriritse ,ikibuga cy’umupira ku Ijuru rya Kamonyi, umushinga ukagenda nka nyomberi abaguzemo imigabane ntibayisubizwe,cyangwa ngo bahabwe n’inyungu kuri ayo mafaranga abitse muri Banki zitandukanye nka BK na BPR.
Ibi byose bituma abaturage bamwe bibaza niba nyuma y’abaturage 16.9% bari mubukene bukabije mu Ntara y’amajyepfo harimo naho urwo ruganda ruzubakwa bakeneye uruganda rw’ibigage! Muri Kamonyi mugihe bamwe m’urubyiruko rutuye muri uyu murenge wa Runda basabitswe n’ibiyobwenge, birimo nibi bigage , byivanga na muriture, ndetse n’urumogi, birirwa bazengera bakuruza akabuno kutubari bakahakurwa n’ijoro.
Uyu Murenge uzubakwamo uruganda rw’ibagage uhana imbibi n’umurenge wa Kigali muri Nyarugenge ubu wibasiwe n’ibihararumbu bitega bikambura abaturage k’umugoroba, no kubatera ibyuma,abaturage bamwe bifuzako urwo ruganda ruzagabanya umusemburo maze n’umutekano ukongerwa.
Umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara uri mubyo yamurikiwe bitarangiye ariko ntiyagarutse ku mushinga wa Rukarara n’inyerezwa ry’amafaranga yawuteganyirijwe.
Imihanda ya kaburimbo ya Ngoma-Huye-Kibeho na Gisagara,yibagiwe umuhanda Ruyenzi-Gihara- Nkoto na Remera Rukoma yaheze mugihirahiro , .ubu Mandat ya Perezida wa Repubulika ikaba ibaye iya gatatu udakorwa,bakibuka gusukamo ibitaka aruko hagiye kuba isuzumwa ry’imihigo buri mwaka , abakurikiranira hafi imitunganyirize yawo bavuga ko utwara akayabo ka miliyoni mirongo ine zisaga,naho umuhanda wa Rugobagoba uhuza amayaga n’ akarere ubu nihurizo.
Ibitaro bya Nyabikenke muri Muhanga,biri mubitegereje guverineri mushya ,
Hari ibyo Mariya Roza atabwiye umusimbuye,byaburiwe igisubizo n’abayozi bireba, n’ibirombe by’amabuye y’agaciro bisaga ijana na cumi na birindwi muri kamonyi ibitarenze icumi akaba aribyo bifite ibyangombwa, yibagiwe no kumubwira ko impanuka ziva kuri ibi birombe byatumye Akarere ka Kamonyi gatwara umuhigo w’abantu benshi baguyemo kandi batagira icyabarengera, nta bwishingizi, uguyemo bagahita batekenika ko yari umujura wari ugiye kwiba amabuye yagaciro, amakuru aturuka muri birombe ahamya ko abaturage batarenze bane aribo imiryango yabo yahawe impozamarira.
Ikindi atamubwiye nuko ibyo birombe biba ari ibya abakozi bo munzego z’ubuyobozi bw’Akarere bigatuma bakora ibinyuranyije n’amategeko kugeza ubwo hapfiramo abana batarageza ku myaka cumi n’itanu ‘Ibi birombe kandi bimwe bikorera ku byangombwa by’ibihimbano, ibindi ngo bihora mu bushakashatsi.
Guverineri Emmanuel Gasana abaturage kandi bamutezeho gukuraho amananiza ari mu nzego z’imiturire aho umuntu asaba icyangombwa umwaka ugashira undi ugataha,aho ruswa yahawe intebe ubu yahinduye isura mu kuyitanga ushyira amafaranga baguciye kuri MOMO ubundi ugatanga umubare w’ibanga bakajya kwibukuriza , bakakugarura telephone yawe ugahabwa service.
Ikindi abaturage bamuteze ni uguca ubwikanyize mu ihererekanya ry’amasoko hagati y’abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Uturere bahana amasoko y’ibiteganyijwe.no gusenya akazu kagiye kiyubaka m’Uturere aho usanga uruherekane rw’umuryango mu nzego zose.
Umutekano nawo ntacyo Mariya Roza yawuvuzeho mugihe abaturage batuye mu Murenge wa Runda Rugalika ,Rukoma na Ngamba batewe inkeke nuko habaye ikimoteri cyo kujugunyamo abantu biciwe ahandi, bakaba bariruhukije bumvise ko bahawe guverineri ufite ububasha bwo guhashya no gutahura abo bagizi banabi.
Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu umugabo w’inararibonye mu miyoborere, wari kumwe na Guverineri Emmanuel Gasana, nyuma yo gutega amatwi umukoro Mariya Roza asigiye umusimbuye. yagiriye inama abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo abasaba gukorana umurava bakagira ubufatanye n’ubudakemwa kandi bakirinda ibintu byose by’amatiku.
Mont Jali News
MANIRAGUHA Ladislas
Muby’ukuri iyi ntara yarigeze aharindimuka, muri iyi nkuru ikoze neza kdi icukumbuye biragaragara ko abayobozi bayo batazi icyo abaturage bakeneye kandi ntushobora kukimenya utabegera ngo ubabe hafi kdi ubagire inama; ikigaragara ni uko abayobozi bakeneye kwigwizaho, bityo ntibitaye kubo bayobora ahubwo abaturage bitakarije icyizere bijandika mu biyobyabwenge n’urugomo. Birababaje rero kdi hakenewe imbaraga zidasanzwe n’Umuyobozi ufite imbaraga kdi ufata ibyemezo kgo akure bariya baturage mu gihirahiro.
@Abayobozi bagomba guhinduka kgo bahindure sosiyete.