shadow

Noble Marara,yashinze RRM ayirukanwamo n’abandi ba fondateur batatu aribo,Andre Kazigaba, na Camile Nkurunziza bigaragaza ko .urwishe ya nka rukiyirimo, umurilimbyi ati “Afurika warababaye,Afurika warakubititse,mu mashuri no mu milimo haba ironda ry’akarere none mu mashyaka birabakurikiranye .”
Kwi kubitiro RRM yatangijwe n’abantu umunani,barimo batatu birukanywe na Sankara akaba afite komite nshya bakorana ,nyuma yo kwirukana ba fondateur batangiranye, umushinga wa RRM amakuru dukesha abantu bahafi ya Marara, utagicana uwaka na Sankara nkuko bigaragara mw’itangazo ryasohowe n’umunyamabanga mukuru , mu mpamvu zatumye Marara yirukanwa ngo akunda kumvikanisha ko nta nyungu za politiki agira mubyo avuga, ndetse atari n’umunyapolitiki aho bagenzi bibaza icyo ashya yarura .
Impamvu ingana ururo. Abasigaranye na Sankara banenga Noble Marara kwiyemera , ngo ni umwe mu mpuzi zifite akazi keza , kandi bigashimangirwa na nyirubwite ko atakwakira inkunga iyari yo yose ntacyo agiye kuyikoresha atazasobanurira abayitanze, mugihe abandi bashakisha inkunga zo kubafasha mu bikorwa binyuranye, aha bakaba batera imbyino zidahuje injyana yo,kuba ba kadihira undi abyina ikinimba.
Mugihe bamwe mu banyapoliki babyina ibitandampaka, ikiza ku isonga n’irondamamuko,ubukunzi bw’impiya,kutizerana ,gukurura bishyira, no kwirarira, no gukora politiki yo kuvuza iyabahanda(induru) bakorera kuri murandasi zo munzu zabo.
RRM igitangira Sankara yarabiciye biracika avuga imizi n’imihamuro y’icyamukuye muri RNC.ntabyo yasize inyuma.agaragaza k’Ubwironde, kwikanyiza,kuniganwa ijambo, ndetse no kugenda biguri intege m’urugamba rwo kubohora u Rwanda aribyo bitumye abereka ubworo bw’ikirenge, abamwumvise bati “ Karabaye”
Yisunga indi mitwe yitwa ko ariya politiki ,niyitwaje intwaro ivuga ko irwanya Leta y’Urwanda barafatanya,ariyo MRCD ya Paul Rusesebagina,CNRD ya Willisson Irategeka, uku kwisungana Noble Marara ntiyabikozwa bikurura impaka,kugeza ubwo habayeho ikibazo cy’inkomoko aho baturutse, batangira kwishishanya.
Marara agira ati “ urwango Sankara afitiye abavuye i Bugande sindarubona.,Sankara nawe ati murajye mw’irinda abavuye Uganda bose n’Inkotanyi ntawabizera, bataretse gushinja Marara ko ngo yaba avugana n’inzego z’iperereza mu Rwanda nkuko bigaragara ku mbuga nkoranya mbuga.
Bwarije buracya, biravugwa abanyapolitiki bamwe babiha umugisha abandi bati nyamara aba basore barahubutse ubwo batangazaga ko bateye Nyabimata naho byahe biragatabwa.

 Paul Rusesabagina  Photo internet                                                        Callixte Sankara Photo internet 

Ubwo Mont JaliNews yifuje ku ganira na Paul Rusesabagina  kuri aya makuru,yaremeye isaha twahanye igeze ntiyongera  kwitaba telephone, ndetse ntiyongeye no gusubiza ubutumwa yahawe kuri whatsApp ,twagerageje gushaka Sankara kuri telefone  yakoreshaga  nawe ntitwamubona.

Twashakishije Noble Marara kugirango tumubaze kwiyirukanwa rye muri RRM yashinze n’abagenzi be batatu, yadushubije muri aya magambosimfite byinshi nasubiza   kurusha uwanyirukanye ariko itangazo ryanyirukanye nkuko mwaribonye ntirigira umukono, ntirigira ikirangantego cya RRM ndetse na kashe ,uretse ko handitseho umunyamabanga mukuru Straton,ibyo simbitindaho ikingenzi nuko mu menyako RRM yamunzwe n’urwango rwaho abanyarwanda baturutse, niba mu myaka mirongo itatu ishize, twarabaye impunzi , tugahunguka turwanya iryo rondakarere n’ibindi bisa nabyo, ubu indi myaka mirongo itatu ikaba igiye gushira impunzi zo 1990  zivuye mu Rwanda twaba duharanura iki abo twasanze mu Rwanda bakitwishisha ngo twavuye Uganda.”

Ubu mfite abanzi babiri aribo “ F.P.R – Inkotanyi yatumye  nongera kuba impunzi, nkagira nabo dusangiye ubuhunzi, na R.R.M natangije ubu inyita umuva Ntara ndetse ikongeraho ko ndi intasi yabo nahunze.urebye ndi hagati nk’urulimi,”

igihe kirageze ngo tuvuze induru ariko itari amasasu araswa ku banyarwanda  , atari ukwiba inkoko z’abaturage,amasasu y’amagambo kugirango habeho impinduramatwara mu myimvure ibintu bihindukire imbere  mu gihugu, ngo imibereho myiza irusheho kunogera buri wese Abanyarwnda bafatane urunana .

Marara ati “sinemera intambara y’amasasu.1990-1994 u Rwanda rwabonye ibitambo bihagije.”

                                                       

Ihurizo kubiyita abanyapolitiki

Wilson Irategeka  Photo internet 

Ikindi cyaranze iyi mitwe ya politiki irwanyiriza Leta y’u Rwanda kuri Internet, uretse FDLR yonyine kuko ni nayo izwi ko iba mu mashyamba ya RDC, na ONU ikaba yarabashyize k’urutonde mpuzamahanga rw’imitwe y’iterabwoba .bose usanga intego n’interu , n’imvugo zikoreshwa ari bimwe ,n’ abaterankunga ni bamwe ari nacyo gikurura amakimbirane.

Amakuru Mont Jali News yakuye ahantu hatandukanye, yemeza ko nta ngabo za FLN zikambitse mu ishyamba rya Nyungwe yewe nta nizahigeze ,amashusho yagiye akoreshwa  atariyo, ikindi nuko abasirikare bayoboye udutero shuma   tugasubira mu Burundi  ari inyeshyamba  ziyomoye kuri FDLR, abana babyina mu myambaro ya gisirikare n’impunzi zakuwe  mu nkambi ubu zikaba zarasubiyeyo.

Icyagarutsweho n’abantu baganiriye na Mont Jali News nuko ukuri nyako Paul Rusesabagina ahunga itangazamakuru,nta Nyungwe bicayemo ,nti yageze I Burundi  yewe na  Sankara,Paul Rusesabagina  waje mu karere, amukuru afite gihamya nuko yagombaga  kuza muri Mozambique  akaba yarasubitse urugendo.ni wa mugani uvuga ngo utajya ibwami abeshywa byinshi!!

Mont Jali News                                

Author

mont jali