Madame Nirere Madeleine yagejeje raporo imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ivuga ku bikorwa byayo yatangaje ko yasanze hari ubucukike bw’imfungwa n’abagororwa mu magereza yo mu Rwanda by’umwihariko nk’iya Rwamagana basanze yuzuye ku kigero cya 244% ugereranyije n’ubushobozi bw’abo ikwiriye kwakira.
Komisiyo ntabwo yaretse kubwira inteko ko mu magereza ashaje kurusha izindi ko ari gereza ya Muhanga niya Musanze,zagombye kuvugururwa.
Gereza ya Musanze Photo internet
Gereza ya Muhanga Photo internet
Nkuko yakomeje abigeza ku Nteko ishinga amategeko yavuze ko gereza ifite ubucucike kurusha izindi ari Gereza ya Rwamagana kuko ariyo ibarizwa mu Ntara y’iburasirazuba kuva iya Byumba yafungwa , hakiyongeraho abagabo baturutse muri gereza ya Ngoma.
ati: “Hakwiye gufatwa igisubizo kirambye kuko ubucukike buri hejuru kandi abantu bafunze baba bagomba kubaho ku buryo bashobora kwisanzura hatari umubyigano.”
Mukungurana ibitekerezo Hon Niyitegeka,yavuze ko ikibazo gikwiye umuti wavuba kandi mu buryo bwihuse kuko muri raporo yamuritswe umwaka ushize ubucucike bwagarutsweho.
Komisiyo ntacyo yasize inyuma kuko yagaragarije inteko ibibazo biri mubigo ngororamuco byakira inzererezi zazahajwe n’ibiyobyabwenge, mu gihe gito Centre de Transit habonekamo abamaramo igihe kirekire, bikaba bihabanye n’igihe giteganyijwe.
Komisiyo yongeyeho ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kumenyesha imiryango yabafunzwe kugirango hakurweho imvugo ngo’’ naka yaburiwe irengero’”
Bagarutse no kuri Centre de Transit yo kwa Kabuga mu Karere ka Kicukiro ya inzererezi z’umugi wa Kigali nubwo .hari byinshi byakosowe ariko kuba abahari batagira icyo babarambikaho umusaya n’ikibazo.
Abana bakorerwa ibyamfurambi bagahohoterwa ,nabo komisiyo ntiyabibagiwe. Ntibahabwe ubutabera bwuzuye kubera kubura ibimenyetso,no kuregera indishyi ntibabishobore ku mpamvu zitandukanye.
Mu byo Komisiyo yagejeje imbere y’Inteko yagarutse ku bibazo byibasiye itangazamakuru kubera ubushobozi ntiribashe kwegera abaturage aribo bagenerwa bikorwa, isaba ko bashyirirwaho ikigega cyabafasha kurangiza inshingano zabo
yashimangiye ko uretse Radio,TV. imbuga nkoranyambaga ,nibyo byegera abaturage,yakomeje agaragaza ko ibitangazamakuru byandikwa ku mpapuro ari 38 ibigaragara ku isoko ari bine gusa. Kandi nabyo ntibigere kuri bose.
Hon Gamariel Mbonimana na Dr Frank Habineza bashyigikiye ikifuzo cya Komisiyo ndetse batanga n’izina ryahabwa icyo kigega (MDF )Media development Fund
Mubyo yagarutseho kandi n’ikibazo cy’abaturage batishyurwa imitungo, yabo mbere yo kwimurwa aho batuye,ba rwiyemeza milimo bagaterera agati muryinyo.
Mugusoza ibyo komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu yagezeho yanamesyesheje ibyo iteganya gukora mu mu mwaka wa 2018/2019.
Icyo komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu ikwiye kwitaho si ugushyiraho ikigega cyafasha abanyamakuru gusa kuko gikenewe ahubwo ikwiye no gusaba ko hahuzwa ibikorwa by’itangazamakuru bikareka kunyanyagira muri minisiteri zinyuranye, kandi ingengo y’imali yagafashije abanyamakuru ikabagenerwa aho guhemba abitwa ko bakorera abanyamakuru abandi baraho barunguruka .
Iyo witegereje ibigo bishinzwe abanyamakuru hatavuzwe inzego z’iperereza ufashe Inama nkuru y’itangazamakuru ifite abakozi basaga cumi inzu bakoreramo bakodesha, ingengo y’imari yabo yafasha itangazamakuru kuzamuka, hakiyongeraho Rwanda Media Commission ,RGB aba bose ubashyize hamwe bagahurizwa munyubako imwe bakongera bagasubizaho ministeri ishinzwe itangazamakuru.
Bitaba ibyo iyo ngengo igahabwa ARJ na ARFEM ndetse n’iizindi ONG z’abanyamakuru bakiteza imbere.
Ikindi basuzumana ubwitonzi n’imikoreshereze y’inkunga igenerwa itangazamakuru uburyo bayitanga harimo amanegu.
Ikibazo cy’ubucucike mu magereza ntigikwiye kureberwa mugusana gereza ahubwo cyagashakiwe igisubizo mu itegeko rigena igifungo nsimbura gifungo, aho gereza yagenerwaga ingengo y’imari ahubwo bakajya kuyinjiza, ubucucike bukagabanyuka,itegeko kandi rikagena ko hajya hatangwa ingwate aho kugirango ufungiwe ibyaha bisanzwe ajye gutera Leta igihombo, agatanga agategekwa ibyo yubahiriza.
Ibi byatuma hari ibyaha bigabanyuka bigakuraho ya mvugo ngo urugo rubi rurutwa na gereza.
twakwibutsa ko mu mwaka wa 2015 iyi komisiyo yahaswe ibibazo n’inteko ishingamategeko ikarya iminwa,isobanura ko hari izindi nzego zishinzwe ibyo ibazwa zitarangiza inshingano zayo.aha rero urwego rw’ubutabera n’inzego zifite abanyamakuru mu nshingano nizihuze ibikorwa kuko harimo ingorane.
Mont Jali News