Dr NAHAYO Sylvere umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yaginiranye inama na abaturage agira ati” Turabashimira cyane ko mwitabiriye iyi mama muri benshi, biraduha ikizere ko  igikorwa tuje gutangiza hano kizagira umusaruro. Igikorwa cy’ubudaheranwa tugitangije ku mugaragaro hano, ndifuza ko bikomeza no mutundi tugali, kugirango abantu babashe gusobanukirwa neza iki gikorwa cy’ubudaheranwa.”

   Umurenge wa Rukoma ahatangiriye gahunda y’ubudaheranwa muri Kamonyi.

 

ku gicamunsi cyo kuwa gatatu taliki ya 05 Mata 2023, Mu murenge wa Rukoma, bamwe mu bayobozi bagize akarere ka Kamonyi bagiranye inama n’ abaturage batuye uyu murenge mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga ku budaheranwa, aho iyi nama yabanjirijwe n’ ibikorwa byo kugera mu rugo rw’ intwaza,  basura abakecuru  bane batuye mu mudugudu wa Ruzege, akagali ka Buguli, mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga ku budaheranwa, byatangiriye mu kagali ka Buguli kandi bikazakomereza no mu tundi tugali.

 

inama yari yitabiriwe n’ abaturage benshi kandi baranzwe no kuzinduka, aho bamwe batatinye imvura yazindukiye ku rugi, bakarangwa no kwihangana kuko basanze abayobozi baturutse ku karere bari munama y’umutekano, ihuriwemo n’inzego z’ibanze .abaturage  bagategereza kugeza bakiriye ubutumwa bwa bazinduye.

Dr.Nahayo Sylvere Mayor wa kamonyi

 

Mu kiganiro Dr NAHAYO Sylvere umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yaganiranye abaturage yagize ati” Turabashimira cyane ko mwitabiriye iyi mama muri benshi, biraduha ikizere ko igikorwa tuje gutangiza hano kizagira umusaruro. Igikorwa cy’ubudaheranwa tugitangije ku mugaragaro hano, ndifuza ko bikomeza no mutundi tugali, kugirango abantu babashe gusobanukirwa neza iki gikorwa cy’ubudaheranwa.”

 

Akomeza asobanura ubudaheranwa icyo aricyo ati:” ubudaheranwa ni uburyo bwiza twatekereje bwo gufasha imiryango yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, imiryango ishobora kuba yaherenwa n’amateka yanyuzemo, tubabwire ngo ni mukomere. Tubikora rero mu gihe turimo gusatira igihe cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, nkuko mubizi ko iki gikorwa kizatangira taliki ya 07 Mata uyu mwaka ni kuwa gatanu, dushyiraho  umunsi w’ ubudaheranwa nk’umunsi mwiza wo gutangiza icyo gikorwa, kugirango tubiganireho tunasaba ko bikomeza no mu miryango yacu, twifuza ko iki gikorwa kizagenda neza.” Tuvuga ngo ni mukomere kandi gukomera kwanyu bikwiye kubahesha ikizere ko imbere hazaba heza kurusha ahatambutse.

Mayor Dr Nahayo yibukije abari aho bose ko ari abanyarwanda bavuga ururimi rumwe umuco umwe ko bose ari bamwe bityo rero ko bakwiye kuba hafi yiyo miryango, yibutsa kandi ko igihe cyo kwibuka kimara iminsi ijana.hubahirizwa gahunda yatanzwe n’inzego zibishinzwe.

       Abayobozi bitabiriye gahunda y’ubudaheranwa.

Yakomeje avuga ko ayo mateka mabi atagomba kuba umusingi wo kugaragaza ibikorwa bibi bifite aho bihurira n’ ingangabitekerezo ya genocide.

Ati:” iyo tugeze muri iki gihe cyo kwibuka, tugenda tubona hirya no hino ibibazo bijyanye nayo, tukavuga ngo rero ibyo bintu ntibikwiye kurangwa mu gihugu cyacu.” Mu nama itamaze umwanya munini yasoje asaba abaturage ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we maze bagafashanya   kandi bakarwanya icyasha icyaricyo cyose muri ibi bihe byo gutangira icyunamo ku nshuro ya 29 .

Niyomubyeyi Clementine

Author

MontJali