Kamonyi  “urupfu rwa Mujawayezu Madeleine bikekwa ko rushingiye ku makimbirane n’imitangire mibi ya service y’ubutaka muri Kamonyi.

Ntabyinshi bihinduka muri iyi nkuru twakoze mbere kuya 3/4/2023 ahubwo twabonye amakuru y’inyongera arimo UPI 2/08/11/07/3632 yiwabo wa Mujawaliya Madeleine yabaruweho Kayigi Charles ni  UPI 2/08/11/3639 icyo kibaruyeho  Mujawayezu Madeleine  Arizo nkuruzi y’urwikekwe. bisaba  iki kugirango ikosa ryakozwe mu ibarura ry’ubutaka ngo  rikosorwe mu myaka  12 yose.!

Cyane ko hagati y’ibibanza byabo harimo izindi UPI zirindwi zose. Kandi ibi bikamara imyaka 12 bitarakosorwa! Amakimbirane y’itangwa rya service  zitanoze mu butaka muri kamonyi nayo yaba indi mpamvu y’urupfu rwa Nyakwigendera, ibi bikaba byaratumye muri iryo perereza hatabwa muri yombi  uwitwa Niyomufasha Alphonse  mwene Kayigi Charles utuye mu  mudugudu wa Nyirabihanya akagalika Taba nawe ari mu maboko y’ubugenzacyaha,aho bivugwa ko umunsi Nyakwigendera yitaba Imana baribagiye gukosoza  ikosa  rimaze imyaka 11  ryakozwe m’ubutaka aho imitungo yo kwa Kayigi Charles  ifite UPI 2/08/11/07/3639 yabaruwe ku mazina ya Nyakwigendera Madeleine Mujawayezu ndetse akaba yaragurishije n’uwitwa Niyomwungeri Jean , iwabo Madeleine yandikwaho  Charles Kayigi, ibi bikaba byarabyukijwe nuko uwaguze ibya Madeleine  Mujawayezu yashatse gukora ihererekanya butaka kuko bamaze kugurisha basanga bikimeze bityo! Iyo foto  yatumye dukosora  ikaba yaduhaye amahirwe yo kumenya andi makuru atandukanye mugiye gusoma mu nkuru agaragaza intandaro yurwikekwe,muri urupfu rwa Mujawayezu Madeleine.

Isambu imaze imyaka irenga 11umuryango wa Kayigi Charles na Madeleine basaba gukosoza UPI zikandikwa kuri benezo zimwe mu mpamvu zikekwa m’urupfu rwa Nyakwigendera.

Inkuru ivuguruye  Turisegura kubasomyi bacu, mu buryo butunguranye twakuyeho inkuru yarifite umutwe ugira uti”Kamonyi: urupfu rwa Mujwayezu Madeleine bikekwa ko  bushingiye ku  makimbirane n’imitangire mibi ya service y’ubutaka muri Kamonyi.

Bikaba byatewe nuko twakoresheje ifoto itariyo mu nkuru aho twagaragazaga urugo nyakwigendera  Madeleine Mujawayezu yaratuyemo I Remera -Rukoma nyuma  Mukamana Julienne akadusaba ko twakosora,tugakuraho iyo photo kuko  ari umutungo we  bwite udafite aho uhirira na Mujawayezu Madeleine.  natwe mukubahiriza itegeko rigenga itangazamakuru  twagiye  aho urugo nyarwo rwa nyakwigendera ruherereye,tugakora inshingano  zacu Tubiseguyeho abasomye iyo nkuru, kandi tubashimiye kwihangana kwanyu.

  Inkuru mbi ikimara kumenyana uyu Niyomufasha Alphonse yamaze gatatu ataba murugo akajya gucumbika muri hoteli tudashaka kwamamaza, kandi akabikuza amafaranga  menshi kuri cogebank bivugwa ko uyu nawe yiteguraga gutoroka imvugo zabaturanyi be baragira bati twabuze imfura yarangwaga n’igitwenge cy’urumenesha, yahoraga yishimye kandi asabana nabo bakorana.

Ku Italiki ya 30 Werurwe 2023 nibwo inkuru y’incamugongo  yumvikanye ko Mujawayezu Madeleine , wari umukozi w’Akarere ka kamonyi yitabye Imana azize abagizi ba nabi bamusanze murugo iwe,bamwicira aho yari atuye, muburyo bwatangaje benshi ,ndetse bikaba n’amayobera ukuntu umuntu aterwa ntatabarwe akageza ubwo yicwa ari hagati y’abandi baturage.

Havuzwe byinshi bishingira ku makimbirane y’ubutaka andi makuru akavuga ko uru rupfu rwatewe nuko nyakwigendera Madeleine yari afitanye ikibazo n’umwe mu bakozi b’akarere  kandi buri wese akabiha ishingiro,ibi bikaba bisaba ubushishozi, ubucukumbuzi kugirango,ubutabare butangwe ,Kugeza kuwa 3 mata 2023 ashyingurwa ibyurupfu rwe byari bikiri urujijo iperereza rigikomeje inzego zubugenzacyaha zikora amanywa n’ijoro, amakuru agera kuri Mont Jali News  nuko hari  intambwe imaze guterwa mu kwegeranya ibimenyetso nubwo bitoroshye kuko nutanze amakuru adashaka kwigaragaza, ndetse hakaba hamaze gutabwa muri yombi abagabo babiri uwitwa  alphonse Niyomufasha,na Karenzi bahimba Mupfumu bahana imbibe aho yaratuye bakaba bari bafitanye amakimbirane ashingiye  ku mazi  ava ku nzu kwa Karenzi akajya kwa Madeleine Mujawayezu amanutse umuhanda wose. Akaba yaramusabaga kuyafata akica amatwi  ngo byari bimaze igihe.

                                Rusororo umuhango wo gushyingura Mujawayezu Madeleine

Mu mvugo twari twahawe nabantu batashatse ko amazina atangazwa bavuze ko aya amazi ariyo  ntandaro y’amakimbirane kuburyo,Karenzi hari hashize iminsi amubwiye  ko icyo  kibazo azakikemurira burundu ngo guhora amukangisha,ko yacitse ku icumu rya jenosdide yakorewe abatutsi 1994, ibi bikaba   bigaragaza ya myumvire itarahinduka muri bamwe.

Byatumye Mujawayezu ahora yikanga Karenzi  ndetse harimo nuwo yabiganiriye ko ahorana ubwoba ku buryo ngo Mado yateganyaga  kwimukira ku Ruyenzi I Musebeya muri Nyagacyamu aho yarafite andi mazu ,ikindi abaturage bavuga nuko uyu Karenzi bahimba Mupfumu bivugwa ko yaba yaragiye gutoroka,nubwo bitaribyo kuko yafashwe kuya 5/4/2023 bahamya kandi ko umunsi  nyakwigendera yitaba Imana hari Moto ifite plaque RC 623 R yiriwe isirisimba aho imbere y’urugo rwe bagira amakenga, kandi  abantu yazanaga yabasigaga imbere yo kwa Karekezi ku kabutike cyangwa akabari  gahari.kugeza amasaha yigiyeyo, umuntu wanyuma yazanye hari hagati ya saa kumi nimwe nasaa kumi nebyeri zumugoroba. Ikomeza guhagarara kuri ako kabutiki.Uyu mu motari waruyitwaye akaba ngo azwi ku izina rya Nyaga ariko amazina ye bwite ni Welarisi Nsengimana  bakaba bakekwa mu gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bugambiriwe kuko iyo baba abajura basanzwe bari kumwiba, ntakintu na kimwe  batwaye uretse telephone  yonyine.

Inzu ya Mujawayezu Madeleine ngo yateganyaga kwimukiramo ku Ruyenzi muri Musebeya

        Amakimbirane ya UPI amaze imyaka                 cumi n’ibiri adakosorwa!

Begereye service zubutaka ntibakemura ikibazo Alphonse Niyomufasha na Murumuna we  Eliyabu batashye bikubita, hakurikiyeho urupfu rwa yakwigendera, bituma bamukeka  ubu akaba ari mu maboko ya RIB   gacurabwenge iperereza rikaba rikomeje .

Amakuru kandi atandukanye  avuga ko gukeka Niyomufasha Alphonse bishingirwa  mu manza za gacaca aho zitangira yafunzwe 1995-afungurwa muri2005 abuze umushinja,akekwa muri dossier y’iwabo wa  Mujawayezu Madeleine, dore ko baturanye bagatandukanywa n’ibibanza birindwi,gusa.Bamwe mu baturage twasanze  ku isambu yateje  urwikekwe iherereye  mu Mudugudu wa Nyirabihanya Akagali ka Taba hafi ykiraro cyegereye ishuri ribanza bati”Madeleine Mujawayezu ni we wa baruweho isambu yo kwa Kayigi Charles nabo babarurwaho iyo kwa Mujawayezu ifite UPI2/08/11/07/3632 hakavugwa kandi isambu iri kurugo rwo kwa Kayigi ifite  UPI 2/08/11/07/3639.bikaba bidakwiye guteza amakimbirane cyane ko buri wese ahinga iye nubwo bitabanditseho.

                                                                  Ibi byose bikaba byarabuze igisobanuro

Abakeka Karekezi   bahimba Karenzi Mupfumu, nkabantu bahana imbibe, akaba atuye haruguru y’urugo rwa Madeilene Mujawayezu  bavuga ko atigeze ahisha urwango amufitiye,hakaba nuwavuze ko ibyo bashinja Karenzi batabibonera gihamya kuko yatabaye nkabandi,ubugenzacyaha bukwiye gushyira mu gaciro  bugakora iperereza ry’imbitse.

                     Karenzi bikekwa ko bagiranaga amakimbirane yamazi.yaturukaga kuri imwe mu nzu ze

                                       Inzu ya Madeleine Mujawayezu yaratuyemo mbere yo kwicwa Remera-Rukoma.

Ku kibazo cyo kudakosora  amakosa yakozwe n’ababaruye ubutaka kimaze imyaka cumi numwe yose.bongeraho Madeleine Mujawayezu akora mu karere ka kamonyi ngo basiganiye amafaranga yo kwishyura mutation, bakibaza ukuntu abaturage bakwishyura amafaranga ku ikosa ryakozwe n’inzego z’ubuyobozi,nabyo bigaragaza service mbi  bigatuma abaturage bagirana amakimbirane ntawushobora kwi kenuza icyo afite.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi buteganya ngo ikibazo kiri muri service z’ubutaka kibonerwe igisubizo , twahamagaye Dr Sylvere NAHAYO mayor w’akarere ka kamonyi kuri telephone igendanwa kuwa mbere n’imugoroba ahagana saa moya n’iminota cumi numwe z’umugoba taliki ya 3/4/2023 ntiyasubiza, tumuha ubutumwa kuri whattsap tumusaba interview nabwo ntiyadusubiza kugeza dutegura iyi nkuru ntaradusubiza.nagira icyo adutangariza tuzabibamenyesha.

Ikibazo cy’umutekano muri Kamonyi ,ubujura, ubwicanyi , ntabwo bukicyera kuko  ntajoro ridahitana umuturage,abaturage bagatangazwa n’ingeso mbi yateye yo kudatabarana. Ariko amakuru aturuka mu kagali ka  Remera yemeza ko ntarondo ry’umwuga rihari rikorwa n’abaturage.Nkuko twabigarutseho ntawasobanura ukuntu umuturage aterwa akicwa ntamuntu umutabaye atuye hafi y’inzego z’ubuyobozi,n’umutekano. Hagarutswe ku irondo muri rusange ko ryazanye ibibi byinshi kurusha ibyiza,kuko abantu basigaye baryama umukondorajosi bavuga ko bishyuye Irondo ntawukwiye kubabaza ibibera hanze.

Mugutegura iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB kugirango twumve icyo abivugaho ntiyitaba telephone.Icyo ari budutangarize ku bijyanye niyi nkuru turakibamenyesha.

                                                                             Mukakibibi Saidati

Author

MontJali