Perezida Paul Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo, ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda muri 1994.
Yavuze ko mu mateka yabaye, Abanyarwanda bagize imbaraga z’uko nta we uzababwiriza uko babaho, cyangwa ngo abazanemo amacakubiri.
Ijambo rya Perezida Paul Kagame yagize ati:”biragoye kugira icyo mvuga nyuma y’ubuhamya bwatanzwe, ndetse n’ibihamya by’amateka byagarutsweho na Minisitiri Bizimana Jean Damascene.
Yungamo ati;”ukuri kuri mu byavuzwe, ushobora kwiruka, ariko ntushobora kwihisha, ntaho wakwihisha ukuri kw’aya mateka yacu.
Nabo bavuga ibyo bashaka kuvuga, baravuga, ndetse bagakora ibikorwa bashaka gukora ariko ukuri ni uko nta hantu bazabona ho kwihisha.”
Yokomeje ahitishamo abantu hagati “yo guhitamo kuba umuntu mwiza, no kuba umunyakuri”.
Ati “Icyiza ni uguhitamo kuba mwiza, kuko uzahora ufite ukuri.”
Yagarutse ku nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, avuga ko abantu babuze ubumuntu, kandi ari cyo umuntu yagombye guharanira buri munsi.
Yavuze ko uyu munsi ari uguha agaciro mu buryo buhoraho igitambo cy’abishwe , no ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kwibuka abantu bose twabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko abantu bishwe bitewe n’abo bari bo.
Ati “Nta muntu n’umwe hano, n’ahandi ku isi wahisemo kuba uko ari, nta wahisemo ubwoko bwe, umuryango arimo, wahitamo idini, ariko ntabwo wahitamo kuba umuntu wo kugirirwa nabi.
Biragaragara ko ibikomere bikiriho, ariko Abanyarwanda mwese ndabashimira ko mwanze kuba abarangwa n’aya mateka ababaje, abantu bahisemo guhindura paji nshya, bajya imbere, banga guherenwa n’agahinda, bahitamo kureka byose, ndetse bafite ubushake bwo gukora ibikomeye, kimwe muri ibyo ni ukubabarira, ariko icyiza ntidushobora kwibagirwa.”
Umukuru w’igihugu yakomoje ku buhamya bwa Eric Mwizerwa ku byamubayeho, yabashije kubabarira, ati “biratangaje.”
Yanenze abashaka kuvuga amateka uko atari ko batagira isoni.
Ati “Ariko dufite ubuzima bwacu bwo kubaho twese, nta muntu n’umwe cyangwa uwo ari we wese uzaduhitiramo uko tabaho ubuzima bwacu.
Dufite imbaraga, zizewe zavuye muri aya mateka y’u Rwanda rwa none.
Turi abantu barezwe, bicisha bugufi, bazi aho bavuye, bazi aho bari, turumva, ariko ndagira ngo mbabwire ko tugomba kubaho ubuzima bwacu, tukabaho nk’abandi ku isi, dufite uburenganzira”.
Abanyarwanda bahinduye imibereho yabo binyuze mu bumwe, ari ryo pfundo ry’ibikorwa.
Muri byose gushyira hamwe ngo ni byo bitanga icyizere cy’ejo hazaza.
Yashimangiye ko ,muri iki gihe hari amagambo y’urwango no gupfobya jenoside , ndetse habaho ibikorwa bitumvikana bisa n’ibyabaye mu mwaka wa 1994 bitihishira, bityo asaba ko birwanywa.
Perezida Paul Kagame yavuze ko yagize amahirwe yo kuba mu gihugu cyakira buri wese, kidaheza bityo agasaba abato kwigira ku mateka, yo kuzayobora igihugu cyibaza umuntu inshingano, kandi buri wese agira gukorera mu mucyo, ni byo bivuze “Kwibuka Twiyubaka.
Ati “Abanyarwanda ntibazemerera uwo ari we wese ushaka kubatandukanya, twarabigize bihagije, ndetse birenze ibihagije, ibyo na none ntibizagerwaho hano, nta na rimwe.”
Yaboneyeho gushimira inshuti z’u Rwanda zikomeza kurufasha kwiyubaka
Yavuze ko bigaragaza ubushake bwo kwishakamo ibisubizo hatitawe ku nzira byacamo, no kugumana mu biganza icyerekezo cyabo.
Igihe u Rwanda rwari rukeneye ubufasha nibwo amahanga yaruteye umugongo.
Asoza ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda avuga ko ntacyo batageraho bashyize hamwe, bakora cyane kandi bihangana, anashimira abafatanyabikorwa bakomeje kubana n’u Rwanda muri ubwo buryo, haba mu butabera no mu iterambere.
Yanashimiye abantu bakomeje gufatanya n’u Rwanda mu nzira y’amahoro n’iterambere rirambye, anashimira Abanyarwanda ku murava bagize mu kurenga ibitarashobokaga, no kubaka igihugu cyiza kibereye buri wese.
Montjalinews.