Photo internet: Bamwe mubarwayi barembejwe nicyorezo cya korela muri Terititwari ya Nyiragongo munkambi ya Rusayo.

Amakuru dukesha radiyoyacuvoa.com avuga ko abana barenga 75 bamaze gupfa bazira icyorezo cya Kolera n’iseru mu nkambi ya Rusayo iri muri teritware ya Nyiragongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Abashinzwe ubuzima muri iyi nkambi batangarije radiyoyacuvoa.com ko benshi bazira ikibazo cy’isuku nke muri iyi nkambi. Iyi nkambi ni imwe muzicumbikiye impunzi nyinshi mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Abantu batangiye kuyizamo bahunga imirwano hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe wa M23 yabaye guhera mu mpera z’umwaka ushize. Kuri ubu iyi nkambi irimo impunzi zirenga 80,000 nkuko byemezwa na bwana Audace Nzayikorera umuyobozi wungirije w’iy’inkambi. Mu gihe kingana n’amezi atatu ashize, abana barenga 70 bamaze gupfa bazira icyorezo cya Kolera n’Iseru. Abashinzwe ubuzima muri iyi nkambi bavuga ko abana bane bapfa buri munsi.

Ibi bavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, ibyorezo ndetse no kubura ibyo kurya dore ko iyi nkambi nayo nta bufasha buhagije ibona buturutse kuri Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta. Amakuru ava mubatuye muri iyi nkambi bavuga ko ibyo bibazo bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abandi bakongomani.

Claude RUMAZIMINSI uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe impunzi muri teritware ya Nyiragongo yabwiye radiyoyacuvoa.com ko barimo gushakisha icyakorwa vuba mu gushaka igisubizo kirambye kuri ibi bibazo. Uyu kandi yemeje ko bahagurukiye kurangiza ikibazo cy’isuku nke muri iyi nkambi.

Ku ruhande rwabo, abashinzwe ubuvuzi mu nkambi bavuga ko benshi muri abo bana bapfa bitewe nuko ababyeyi babo batinda kubohereza ku bigo nderabuzima byabugenewe biri muri iyo nkambi. Kuva imirwano yubura mu burasirazuba bwa Kongo benshi mu bakongomani bakuwe mu byabo bahungira mu kambi zitandukanye.

Niyomubyeyi Clementine,

Author

MontJali