Mbe Wumva wumvise iki?
Numvise urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rushimangira ko Paul Rusesabagina, perezida wa MRCD akaba umugaba mukuru wa FLN, akaba umugabo wakinwe wabaye intwari muri filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’ urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rushimangira rutesha agaciro ubujurire bwe, ruhamya ko ikirego cy’ubshinjacyaha gifite ishingiro, ndetse urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rugumishaho imikirize y’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuko ingingo zarwo rufite ishingiro muri byose.
Bumva wumvise Rusesabagina yarafungiwe iki?
Numvise Rusesabagina avuga ko azatera u Rwanda: Nagirango mbwire bagenzi banjye aho bari hirya no hino kw’isi yuko ikibazo cyacu twebwe impunzi natwe muri MRCD kiraduhangayikishije. Twizera tudashidikanya ko niduhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu tuzabigeraho. Umugambi wacu muri MRCD n’uko duca ibintu by’ubuhunzi tukagarurira Abanyarwanda ikizere mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, nkuko bagenzi banjye babivuze turimo turabitegura igihe nikigera abaturage bose tuzababwira tuti “iki nicyo gihe muze duhaguruke twese nibiba ngombwa ko tujya mu muhanda bakaturasa bazaturase!” Nkuko twihurije hamwe RRM, CNRD na PDR Ihumure tukaba duhurira muri MRCD, nkuko aho hantu tuhahurira n’ibyo bitekerezo turabifatanyije kandi aho dushaka kugera byange bikunde tuzahagera. Ndibutsa n’abandi ko amarembo muri MRCD akinguye, arongera ati “ushaka kwica ubuse arabwagaza kandi ntawe ubwagaza atabwegereye.”
Mbe gahanga gahanga wazize iki? Ati nazize urwabagabo wowe uzazira akarimi kawe nguwo Nsabimana Calixte umusore utazi urugamba uzarwana ataragera kurugerero! Sankara ati “abishyize hamwe ntakibananira, ibibazo igihugu cyacu gifite ntabwo umuntu umwe cyangwa ishyaka rimwe ryabyikorereza, niyo mpamvu twegereye MRCD turaganira twumva duhuje icyerekezo kimwe, twumva ibintu kimwe, dusanga duhuje imbaraga haricyo twageraho!”
Mbwira musore utazi urugamba. Inzirabwoba zaratsinzwe, abatabazi baratuza, interahamwe zicirwa imanza wumva uzatsinda urugamba rw’amagambo?”
Mbe Wumva wumvise iki?
Nateze amatwi ndumirwa, I Nyanza m’urukiko. Nsabimana ati “urubanza mburana muruhuje n’urwa databuja byatanga ubutabera”. Urukiko ruramwumva rusuzuma icyifuzo maze umwanzuro uratangwa. Ntagushidikanya, ubushinjacyaha bukihutisha ikirego kuko Sankara ari I Kigali kandi yemera ibyaha yakoze akabisabira imbabazi. Nsengimana wamusimbuye muri FLN yarafashwe mpiri yihagararaho ati “urugamba Nsabimana Callixte aka Sankara yatangije tuzarukomeza, tuzagera ikirenge mucye kuko ibitekerezo yarafite nibyo byanjye turi mu murongo umwe. Niyihangane abe umugabo twiteguye gukomeza urugamba ejo cyangwa ejo bundi tuzamugeraho.”
Sankara ati “ntabwo turi gukora politike y’amahoro turi mu ntambara! Twe turakoresha intambara y’amagambo abandi bagakoresha intambara y’amagambo ariko bafite n’imbunda. Tugomba kwishyira hamwe Kagame tukamusanga iwacu aho kugirango adusange mu mahanga.”
Mbe Riberakurora ibyo avuga n’ukuri? N’ubwo meze nk’inkingi ya Mbonabihita, numvise Rusesabagina yasesekaye I Kanombe kuwa 28 Kanama2020. Ku wa 31 Kanama nibwo byatangajwe ko yatawe muri yombi, nyuma y’igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi, n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane. Ariko bivugwa ko yaje agiye I Burundi akayobera I Rwanda.
Mbe Wumva wumvise yemera agasubira mu byo yavuze?
Rugikubita ati “ndabyicuza ibyo FLN yakoze”, iminsi yicumye ati “nta bwenegihugu nagiraga, nabaye impfubyi y’ababiligi, umukoroni wa Rwanda–Urundi.” Ugize ngw’iki Wumva, ubwo ibyo uvuga urabizi? N’ubwo nari inyuma y’urugo bambujije kwinjira kubera Covid19 numvise yongera kwihakana ko atari umunyarwanda. Mbega akumiro! Yababwiye se ko yashinze MRCD? Yemeye ko yateye inkunga FLN. Umugabo utabwirwa wibeshya ko yatsinda urugamba rudafite ishingiro! Bumva ko uguye mukantu? Oya, baza Riberakurora uko yabibonye.
Riberakurora ubonye iki? Mbonye umwunganizi wa Perezida wa MRCD akaba umugaba w’ingabo w’ikirenga wa FLN, n’umuterankunga ukomeye w’uyu mutwe w’inyeshyamba gereza yamuhaye agapfuka munwa gasa n’ inkano yambaye, mbona areba nkutegereje abahuriga ba muri inyuma, mbona areba nk’utunguwe no kudafungurwa kandi hari bamwe twumvise kuri radio za propaganda bahamije ko ngo bipfe bidapfusha Donald Trump n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi ko bategetse u Rwanda ko afungurwa, none basanze u Rwanda ari igihugu cy’igenga kidatinya urusaku rwabarutuku bagize inteko y’iburayi basakuje ngo umuturage wabo, bati “Rusesabagina n’umubiligi”, umucamanza arabisoza asobanura ko yahunze ari umunyarwanda wavukiye I Murama ya Masango, “nta nyandiko igaragaza ko watakaje ubunyarwanda, hama hamwe tugucungire umutekano, nuruhuka tugukanire urugukwiye uramutse ufunguwe hari abo wiciye bashobora kuguhohotera.”
Riberakurora ubonye iki? Mbonye Me Nyembo Emeline abanyamakuru bamutunze micro agira ati “impamvu twajuriye n’uko uwo twunganiraga atari yishimiye imikirize y’urubanza. Ubu ntakindi navuga, ntabwo tubyishimiye ariko turagerageza tuzaburane mu mizi kuko ntabwo urubanza ruba rurangiye mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.”
Paul Rusesabagina yinjira m’urukiko ari kumwe n’abashinzwe ku mucungira umutekano, n’umutwaje impapuro bigaragara ko nubwo afunzwe bamuha icyubahiro kimukwiye ukibaza abavuga ko amerewe nabi aho babikura. Aribyo ubutabera bugarukaho ko ntakibazo afite mu mibereho, uburwayi nabwo avurwa kandi nawe akaba abishimangira, ahabwa umutekano iyo aje kuburana kugeza asubiye kuri gereza, nkuko ubutabera bwabivuze mu isoma ry’urubanza kumucungira umutekano batinya ko hari uwamusagarira bitewe n’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN bibi biciwe imiryango I Nyabimata n’ahandi, abamugajwe ndetse nabo yangirije imitungo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwagize amakenga ko aramutse afunguwe yatoroka, akisubirira iwabo mu Bubiligi nkuko abivuga.
Kuko mbere yirutse ntaw’umwirukankanye ubu akaba akurikiranyweho ibyaha 13, urubanza rwa Rusesabagina Paul kandi byamaze kwemezwa ko ruzahuzwa n’urwa Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi ba FLN, umwe agafatirwa muri birwa bya Comore undi agafatwa mpiri muri RDC. Nkuko byasabwe n’abahoze ari inyeshyamba za FLN ubu baburanishwa n’inkiko z’uRwanda.
Abafite amatwi yumva nibo babwirwa, abagishidikanya Riberakurora n’umwana w’umunyarwanda.
Mont Jali News.