Amanegeka yatewe n’ikorwa ry’umuhanda ugana gaz methane.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamyumba, akagari ka Busoro mu karere ka Rubavu baratabaza ubuyobozi nyuma y’uko amazu yabo asizwe mu manegeka nyuma yo gukora umuhanda ugana kuri gas methane. Ibi bibaye mugiye imvura idahwema kugwa ari nyinshi muri uyu murenge ikaba ishobora no gushyira mukaga ubuzima bw’abaturage batuye muriayo mazu.
Bitewe n’abakora uwo muhanda babaruye imitungo yabo ntiyishyurwe mu gihe bikaba byaranakozwe umuhanda waratangiye gukorwa nkuko babyivugira. Uyu muhanda ufite ibirometero 185, watangiye gukorwa kuva muri 2013 uteganyijwe kurangira 2020 worohereje abaturage bawukoresha mu ngendo zabo za buri munsi nkuko bamwe mu bawukoresha bashimira ko wabakuye m’ubwigunge , hari nabo ugiteye ibibazo barimo Chantal Uwimbabazi utuye muri uwo mudugudu wa Kabushongo ugira ati “ubundi se ko ubuvugizi bukorwa na mudugudu agatanga raporo y’abasenyewe n’ibiza yabikora gute? Aba yibereye mu kabari, nta buyobozi dufite keretse iyo akwiyumvisemo akagukorera ubuvugizi.”

Nyirarugendo Patricie wasenyewe n’imvura ikamusigira amazi n’ibitaka byuzuye munzu

Abo baturage b’umurenge wa Nyamyumba, akagari ka Busoro, umudugudu wa Kabushongo bararira ayo kwarika, nkuko abaturage twaganiriye muri uwo mudugudu bagaragaje impungenge zabo barabariwe ariko siko bose bishyuwe none imvura itangiye kubasenyeraho amazu.

Nyirarugendo Patricie yagize ati “twabariwe muri Kamena, umwaka wa 2020, abandi barishyuwe ariko nge nanubu sindishyurwa ibikorwa byumuhanda byacishijwe mumuharuro wange none n’inzu nabagamo imvura iyinsenyeho, company y’abashinwa ikora umuhanda yitwa JV CSCEC (PROPRIETARY) AND FAIR CONSTRUCTION LTD icyo bamfashije n’ugukura ibitaka n’amazi yari yuzuye munzu. Ubu nsembereye k’umuturanyi n’abana banjye, iyo ntabaje nkagaragaza imbogamizi mfite zo kutagira aho ndambika umusaya, umukuru w’ umudugudu ambaza ko hari uwapfuye ngo ahamagare RIB.”
Hassan nawe wasenyewe n’ibikorwa by’uyu muhanda ati “ikibazo dufite nuko hari abishyuwe n’abandi batarishyurwa iyo ukijyanye mubuyobozi bakubwira ko bakibikurikirana, ubuzima bwacu buri mukaga, reba ukuntu inzu zireretse hejuru y’umusozi, isaha iyo ariyo yose imvura yatujyana mu Kivu.”

Umuhanda uturuka mu Rusisiro rwa Kabushonga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin ku kibazo cyabaturage babariwe yasubije ati “ikibazo cyabo baturage turakizi cyane, imitungo yabo yarabaruwe mukwagatandatu nanubu tugitegereje ko ikibazo cyabo kizakemurwa na RTDA, hari nabatanze amadosiye atuzuye bidindiza kwishyurwa, ikibazo cy’inkangu zirigutwara amazu y’abaturage turagikemura usenyewe n’imvura agashakirwa aho kuba n’umurenge cyangwa agacumbikirwa na bagenzi be.”
Kuba ba mudugudu badatanga amakuru kugihe biri mu bidindiza ibikorwa by’iterambere. Abaturage b’Akagali ka Kabushongo barinubira umukuru w’umudugudu wabo Furaha Uwurukundo washyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge ko atoteza bamwe agatonesha abandi cyane cyane abo basangira amayoga mutubari.
Urebye imiterere y’uwo murenge wa Nyamyumba ugizwe n’imisozi miremire, ikiyaga cya Kivu, n’agace kabereye ijisho ubukerarugendo, amafi yororwa kijyambere, uruganda rwa BRALIRWA niho rufite urwengero ruhamaze imyaka myinshi, urugomero rwa Gaz methane ruhubakwa na company SHEMA LAKE KIVU LIMITED.

Urugomero rwa Gaz methane ruri kubakwa na company SHEMA LAKE KIVU LIMITED.

Kwimura abantu biteganywa n’itegeko ngenga no 18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye uburyo bwo kwimura abantu kumpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye. Ntawe ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire inyungu rusange.
Hateganywa ko uwabariwe akwiye kwishyurwa bitarenze iminsi 120 kuva amasezerano ashyizweho umukono nimpande zombi kandi uwishyuwe agategekwa kwimuka bitarenze iminsi mirongo icyenda. Mugihe hari uruhande rutubahirije igihe, amasezerano agaseswa ntayandi mananiza.
Mugihe uwishyura indishyi zikwiye atazitangiye igihe cyagenywe cyavuzwe haruguru yishyura indishyi y’ubukerererwe ya 5% buri mwaka yiyongera kuri iyo ndishyi ihabwa uwimurwa. Icyo gihe ntigishobora kurenga imyaka ibiri (2).

Twahirwa Umumarashavu Janat.

Author

MontJali