Kuri uyu wa 11 Kamena 2019 mu kagali kabagera umudugudu wa Muhambara na Bwirabo bakiriye Maire w’Akarere ka Kamonyi Madamu Alice Kayitesi mu nama Rusange y’Abaturage isanzwe iterana buri wa kabiri iyo bakunze kwita bose babireba,aherekejwe n’abakozi b’Akarere .Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki yamurikiye abayobozi ibikorwa byagezweho n’abaturage,bagaragaje ubushake bishakamo ubushobozi biyubakira ibiraro bibiri n’amavomero y’amazi yubatswe n’abaturage b’umudugudu wa Bwirabo na Muhambara igikorwa cyashimwe n’abayobozi .Bashishikarije abaturage kugaragaza ubufatanye muri byose kuko niyo nkingi y’amajyambere,bityo ubufatanye bwabo bakabushimangira bubaka umutekano kuko ibyo bakora ari ejo hazaza heza .
Aho bari bateraniye bagarutse k’ubushobozi bishatsemo bakagaragaza ibikorwa byiza birimo ibiraro bibiri, n’amavomero y’amazi bubatse mu Midugudu yabo ko ari ikimenyetso cyo kudahora bateze amaso akimuhana kaza imvura ihise.
Abayobozi bunguranye ibitekerezo n’abagenerwa bikorwa ko iyo babigizemo uruhare barushaho kubona ko aribyabo bikitabwaho, Maire Alice Kayitesi aganira n’abaturage yabashimiye ibikorwa bigejejeho,abasaba kudatezuka ku byo biyemeje biranga umuturage mwiza, yakiriye ibibazo by’abaturange kandi bibonerwa Ibisubizo.
Mugusoza Inama bibukijwe ko igihembwe cyo kwishyura ubwisungane bw’ubuzima cyatangiye bakangurira abaturage kubikora ku gihe kugirango bazivuze nta mbogamiza.
Ku kibazo cy’ ubwisungane bamwe mu baturage bo midugudu itandukanye bagaragaza kugenda biguri intege kuko usanga umuturage utarabashije kwishyura igihembwe cy’ubwisungane umwaka wabanje iyo yishyuye ukurikiyeho ativuza kuko RSSB iba yariyishyuye ayo mafaranga .
Aha abaturage bakinubira kuba batarivuje kubera kubura ubushobozi,yabubona agasanga ari mu ideni atafashe,bakaba basaba ko ubuvugizi bwakorwa kuko ari akarengane ko kwishyura ideni utarivuje yewe utanasabye.
Ingaruka zizavamo nuko hari imiryango yisanga mu kiciro itagombye kubamo itazigera yivuza kandi igahora mu madeni y’ubwisungane.
Abaturage bifuza ko inzego zibishinzwe zageza ikibazo kuri RSSB ikagishakira igisubizo,umuturage akivuza atishyujwe umwenda atafashe cyane ko abayarabuze ayo kwishyura kubera ingorane z’ibyiciro yisanzemo atagikwiye.
Mont Jali News