Nyanza : Sibomana Jean Bosco ufite imyaka 40 na Biraza Swed 34, bafatiwe mu cyuho bafite abangavu bane bahohotera bakanacuruza mu busambanyi batarageza ku myaka y’ubukure kuko umukuru muribo afite 15. Hari ahagana saa moya za mugitondo kuri uyu wa 8 Mutarama 2020, mu mudugugu w’Agatare, umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, aho uyu umugabo witwa Jean Bosco Sibomana w’imyaka 40 basanze munzu acumbitsemo abana b’abakobwa bane, uw’imyaka 13, uwa 14, 13 n’ufite 15 bose iwabo hatabashije kumenyekana.

Sibomana Jean Bosco

Mont Jali News yifuje ku menya niba RIB yabashije kubona umwirindoro w’abana bahohotewe nicyo umuturage utarangiza inshingano ze ngo atange amakuru ku gihe kuko umudugudu ugira ikaye y’abashyitsi n’abacumbitsi nyiri urugo akaba ataratanze amakuru kugeza ubwo uwitwa Ngiruwonsanga ushinwe umutekano ariwe umenyesha inzego zibishinzwe ndetse abo bana bakabasanga bari munzu ya Jean Bosco Sibomana?

Umuvugizi wa RIB ku murongo wa telephone yagize ati “ihangane mbigushakire, mu gisubizo yatanze ati “Bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza” abajijwe icyo itegeko riteganya ku muntu wacumbikiye umuntu ntatange amakuru y’abantu bari murugo rwe nyuma hagakorerwa icyaha ati “ gucumbikira umuntu no kudatanga amakuru si icyaha” , yongeraho ko ubugenzacyaha buzagikorera iperereza kuko kugirango gihinduke icyaha nuko iperereza ryerekana atamenyekanishije abo acumbikiye agamije guhishira icyaha.

Ingingo ya 54 y’iri tegeko iteganya ibijyanye n’ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko.
Ivuga ko iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira: igaruka kandi kandi kubyitso bihishira abakoze mu gika cya 2.

1. Igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu;
2. Igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni nabyo bihabwa icyitso iyo cyari gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga.

Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu

Ubu bukanguramabaga kandi bukaba bwarashimangiwe na polisi y’u Rwanda mu kiganiro yageneye abanyamakuru kuwa 3 Mutarama 2020 aho bakangurira buri wese gutanga amakuru ku gihe ku bagabo bahohotera abana umuvugizi wa Polisi CP Kabera Jean Bosco yabwiye itangazamakuru ko bagiye gushyiraho gahunda yo kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,nkuko bashyizeho gahunga ya gerayo amahoro kandi yatanze umusaruro mwiza.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 risobanura uburyo icyo cyaha cyo guhohotera abana gihanwa n’itegeko mu ngingo zikurikira :

1. Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2. Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Aba bagabo bakaba batawe muri yombi n’inzego za polisi na RIB bakaba babanje gufungirwa kuri station ya Polisi ya Busasamana, aho bahise boherezwa I Kigali , abo bana bakajya gukorerwa ibizamini ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Icyaha bakekwaho nikiramuka kibahamye bazahanwa n’itegeko n’itegeko numero 68 /2018 ryo kuwa 30/2018.

Mu gihe iperereza rigikomeza umwe mu baturage bari aho ndetse n’abana ’bemeza ko umwana uko yahabwa umusambanya yishyuraga Sibomana amafaranga 1000frw n’umujyanye nawe akabanza ku mwishyura, uwitwa Swed Biraza akaba yafatashwe bivugwa ko ari umwe mu bazaga guhohotera abo bana.

Inzu Sibomana yari acumbitsemo

Aba bana bo babifataga nk’ibisanzwe kuko batangaza ko batatu bajyaga gukorera amafaranga bwacya bakagaruka, uwasigaye akaraza Sibomana Jean Bosco, ari nako bamwishyura kuyo bakoreye bitewe n’abagabo yabahaye.

Ibi bikaba ari ibikorwa byo kugaya ku muntu wese uhishira abantu bahohotera abana kuko ubukangurambaga budasiba gukorwa n’inzego zibishinzwe uhereye ku nama zihurirwamo n’abaturage ziba muri buri mudugudu. Gutanga amakuru ku gihe akaba ari inshingano yaburi wese.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubugenzacyaha wa RIB nawe yakanguriye abaturage gutanga amakuru ndetse mu byaha RIB yakiriye muri 2019 ikaba yaragaragaje ko icyaha cyo guhohohtera abana cyafashe umwanya wa 7% mubyo bakiriye.
Aha kandi hari hashize igihe gito umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB Kalihangabo Isabelle aburiye abagabo mu ijwi rirenga ko” ko abahohotera abana imiryango yagereza ibareba nibatareka iyo ngeso. Mu gihe karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, Umuudugudu w’Agatare uwitwa Jean Bosco Sibomana uretse kuba abahohotera, aranabacuruza!

Ababyeyi n’abaturage murabe maso, murinde abana ihohoterwa.

Mukakibibi Saidati

Author

Umusozi Jali