“Ngira ngo ntawe uhisha uwo ahishaho,ariko tubivuge tubyatuye, hari iyo mico mibi y’abantu barimo gushinyagurira abavandimwe bacu bahuye n’ibi bibazo, ari ukuba barishe amategeko, ari no kuba bagezweho n’ibiza bagashaka kubikoresha babigira nk’ibintu bya politiki nk’aho bagiye kubigira ikibazo,ariko wajya kureba ugasanga ni ukubayobya kugira ngo babone uko bambika leta icyasha.”
Abaturage mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo bahuye n’uruvagusenya, ubwo imvura yabasenyeraga amazu, abandi bakaha siga ubuzima nkuko byatangajwe n’abayobozi batandukanye, ku ma Radio n’ibiganiro bahaye itangazamakuru mubihe bitandukanye,bagarutse ku bipimo by’iteganyagihe byashyizwe ahagaragara n’ikigo kibishinzwe, aho bavuze ko kuva umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwonyine abahitanwe n’ibiza bagera kuri 250, ibi byatumye leta y’u Rwanda ifata ingamba zo kwimura abaturage batuye mu bishanga no mu manegeka hakaba hari hateganyijwe kwimurwa ibikorwa bisaga 7222 harimo inzu zirenga 5200 zo kubamo ziri mu mazi, ku buryo iyo hatagira igikorwa yari kubarengera.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ukaba utarabyumvise kimwe n’abagenerwa bikorwa kuko habayemo impaka zatumye abatuye muri rwampara bakora igisa n’imyigarambyo, Bannyahe bo berekeje mu rukiko rw’Isumbuye rwa Gasabo rugafata umwanzuro
waje ukurikira igisubizo cy’ibaruwa ya Min Kaboneka aho yagira iti “ati Ntawe ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ibikorwa byagahunda zo kwimura abantu”. nyuma ikirego cyabo ntashingiro gifite, baraharirwa baranyukirwa.
Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko izi mpinduka ziri mu gishushanyo mbonera zizafasha umujyi kugera mu cyerekezo wifuza ariko ntawe uwuhejwemo kubera amikoro. kuwa 26 Ugushyingo 2019 mu nkuru dukesha igihe.com yagize ati “Igishushanyo mbonera gishya kije kugira ngo kiganishe ku cyerekezo dufite nk’Umujyi wa Kigali,ariko utuwemo n’abantu b’amikoro yose, aho aba amikoro make nabo bazaba bafite aho baba kandi bakabasha gutura mu mujyi”. Igishushanyo mbonera kivuguruye gikubiyemo uburyo buzafasha abatuye mu kajagari kuvugurura ariko batimuwe nk’uko byajyaga bigenda,Impaka zikomeje kuba urudaca, hashingiwe kw’itegeko ko kwimura umutarage, uba ugomba ku mwishyura mbere, kandi akishyurwa kugiciro bemeranyijeho.
Leta yafashe izindi ngamba Minisitiri Shyaka yavuze ko nubwo leta y’u Rwanda ntacyo yigeze isubiza abagiye bazamura icyo kibazo, izi ibyo barimo, asaba abanyarwanda kutemera ko babafata bugwate.
Ati “Be kwemerera ababashuka kugira ngo babakoreshe ibidakorwa, ariko n’abo bafite ingeso zo kunyura mu gikari bakajya babashinyagurira nabo barekere aho kuko nibikomeza turaza gukoresha imbaraga z’amategeko kugira ngo zidutabare kuko tumaze kubibonamo ingeso mbi zo kwangiza Abanyarwanda no kwangiriza igihugu, no gusopanyiriza igihugu no konona isura yacu.” Minisitiri Shyaka yibukije ko igihugu gikunda abanyarwanda bacyo, kuko iyo bitaba ibyo, kitari guhangayikishwa n’uburyo bimurwamo n’aho berekeza.
Prof Shyaka Anasthase nawe ati “Abo bantu rero ubwo mu Kinyarwanda gitomoye, nari ngiye kuvuga ngo ni abagambanyi ariko wenda reka iby’ubugambanyi mbyihorere
Yakomeje ati “Ntabwo rero n’uwashaka gukina politiki yakina politiki y’umwanda irimo ubushinyaguzi bugeze aho,ahubwo yazana ibikorwa,akazana gahunda nzima, akadutsindira mu kuvuga ati ‘abangaba ndabona twabubakira dutya’ ‘uko twabigenza ni uku’, kugira ngo iki kibazo kirangire uwo rwose n’iyo yadutsindira kuri iyo gahunda namuterera isaruti.”
Minisitiri Shyaka yavuze ko ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka, ku buryo hafashwe gahunda yo gukurikirana abaturage byisumbuyeho, binyuze mu kubishyurira aho baba aho kubaha amafaranga mu ntoki.
Nyuma yo kumva ibyatangajwe na Prof Shyaka Anasthase ku kibazo cyabasenyewe yagize Ati “Hari bamwe na bamwe babikoreshaga nabi, aho kugira ngo babifate nk’ubufasha bwa leta ihaye umuturage kugira ngo akomeze agire uko abaho, ahubwo bamwe bakayabaha bakaba barayanywereye, abandi bakayabaha byageza nimugoroba bakagira bamwe bavugana nabo ngo bagiye kubavugira, bigahinduka ibintu bya politiki ngo genda usubirehahandi, noneho tuze tugufatiremo ka videwo tugaragaze uko ukuri kumeze.
ko wababaye cyane, tugaragaze ko leta itakwitayeho, kandi noneho binyuranye nuko
yashimangiye muri ayamagambo ko: “Twemeje ko abo tuza kuvanamo nta n’uwo twongera guha amafaranga, turakorana n’inzego zegereye abaturage, ahubwo dushake inzu aho bashobora gucumbika, abe ari abo twishyurira.”
Mont Jali News yifuje kuvugana na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ntibyakunda kugeza dutegura iyi nkuru, imuha ubutumwa bugufi kuri telephone ye igendanwa, ntiyasubiza, ndetse ntiyitiba asaba ko yahabwa ubutumwa kuri whatsapp, Mont jali News imuha ubutumwa mu bibazo yifuzaga ku mubaza bugira buti:
Bigaragara ko imvura nyishi ikomeje kugwa ,hakaba kandi hari abaturage bacumbikiwe mu mashuri ko REB yatangaje ko amashuri azatangira kuwa 6 Mutarama 2020 ibigo bicumbikiweho abaturage ntibaziga? niba abanyeshuri baziga abo baturage bazekeza he?
Mwavuze mu marenga ko hari abashinyagurira abaturage nibyo bavuga ari umwanda kuki muterura ngo mubavuge niba badahisha ibyo bavuga? Mu nkuru iri kuri website y’umuryango.rw ngo “leta yu Rwanda yikomye abagumura abaturage…” igaruka kuri DALFA, Me Ntaganda (PS imberakuri P5) nawe yasohoye itangazo,kuwa 26 Ukuboza
2019 basohora irindi yashyizeho uumukono na Ingabire Umuhoza, kuki mwatangaje ko muzifashisha izindi mbaraga RIB yaba yaraniniwe?mugihe twateguraga iyi nkuru Prof Shyaka Anasthase yari atarasubiza,tukaba twijeje abasomyi bacu ko naramuka atanze igisubizo tuzakibagezaho.
Mont Jali News