Kuwa 11 Ukuboza 2019, Ampersand, sosiyete ya mbere muri Afurika mu gucuruza moto zikoresha
amashanyarazi, yijihirije i Kigali inishimira ibirometero ibihumbi 250 bimaze kugendwa mu
Rwanda na moto zayo 20 zitwara abantu n’ibintu; intera ingana n’inshuro esheshatu uzengurutse
isi. iyi ikaba ari indi gihamya ko gukoresha izi moto z’amashanyarazi bishoboka mu Rwanda
ndetse bishobora kugera kuri benshi.
Mu Rwanda, hafi kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga biri mu muhanda ni moto zitwara abagenzi,
ariko izi moto ntabwo zihendutse, kandi zikoresha ibikomoka kuri peteroli bihenze; zikanasohora
imyuka myinshi ihumanya ikirere. Ariko Ampersand ibafitiye ibisubizo:
“Moto zacu zikoresha amashanyarazi kandi ukaba wazana batiri yashizemo umuriro ugahabwa
indi ugakomeza urugendo. Moto zacu zirahendutse kandi zifite ikoranabuhanga rishya rituma
umumotari ashobora kwizigama amafaranga menshi kurushaho. Iri koranabuhanga kandi
rizashoboza Afurika kwihutisha gahunda ya “Zero Carbon“
Ampersand ifite ikicaro i Kigali, iteranya kandi igaha abamotari moto (e-moto) zihendutse, zifite
isuku kandi zigenda neza kurusha moto zigera kuri miliyoni eshanu, ziri hirya no hino mu karere
k’Afurika y’iburasirazuba. Izi moto zirihariye kuko zisohora umwuka muke uhumanya ikirere
ugereranyije n’izikoresha mazutu na lisansi. Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko gukorera mu
Rwanda kw’izi moto bizagabanya 75% by’umwuka uhumanya ikirere.
Kuva yatangizwa ku mugaragaro muri Gicurasi 2019, e-moto 20 nizo zirimo gukora akazi ko
gutwara abagenzi n’imizigo muri Kigali. Hari ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali abamotari
bazajya bahindurira bateri mu gihe kitageze ku minota ibiri. Gukoresha amashanyarazi bituma
umumotari abasha kwizigama kuko nta lisansi agura.
Itsinda ry’abakozi bose b’Ampersand ryishimiye byimazeyo ibimaze kugerwaho. Twabashije
kwerekana ko moto zikoresha amashanyarazi zacu zishobora gusimbura izikoresha ibikomoka kuri
peteroli kandi zisohora umwuka muke uhumanya ikirere ugereranyije n’izikoresha mazutu na
lisansi, zikanongerera abamotari umusaruro.
“Ntabwo twari gushobora gutera iyi ntambwe ikomeye tutabifashijwemo na Leta y’u Rwanda kandi
intego dufite ni ukugirana imikoranire igamije kwagura isoko ry’ibinyabiziga bikoresha
amashanyarazi mu isi.”