Gen Kazura Jean Bosco ubwo yasuraga abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo kuwa 11ugushyingo 2019 ari kumwe na Prof Shyaka, Gasana. R. Emmanuel, Namuhoranye, imbere y’abayobozi b’uturere twa Nyamagabe, Gisagara, Huye, Abayobozi b’ingabo na Polisi mu Ntara y’amajyepfo, yiboneye n’amaso ye abaturage babayeho nabi.
Uwamahoro Bonaventure umuyobozi wa Karere ka Nyamagabe imbere y’abayobozi yatuye avuga umubare w’abaturage basaga 4668 bararana n’amatungo, 1225 ngo basa nabatuye muri nyakatsi, 420 basembereye, 20000 bafite ubwiherero butujuje ibisabwa, ni 2800 batagira ahobikinga,
Nyaruguru; Habitegeko François yabyoroheje ati “abaturage 328 ntibagira aho bataha, kutagira ubwiherero ni ntera rukomatanyo ku baturage baturiye ishyamba rya Nyungwe”.
Umutekano: Uturere twegereye ishyamba rya Nyungwe twagaragaje ingamba twafashe, ngo bakumire ibibazo by’ibitero byitwikira ijoro biturutse mu ishyamba. Gusigasira umutekano amarondo y’umwuga asimburana ijoro n’amanywa, bongeraho ikayi y’abinjira n’abasohoka. Kugirango bigerweho, hacanywe amatara ku mihanda ndetse abanyerondo bahabwa na telephone.
Gen Kazura yagarutse ku bitero shuma byagabwe Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ,Bweyeye muri Rusizi, yabivuze abasaba ariko anabagaya muri aya magambo; Ati “Bayobozi twese turi hano tuzi ibyabaye Nyabimata, tuzi ibyabaye Bweyeye, ubu umuntu atubajije ngo mwari muri hehe twavuga ngo iki? Ubu dushyize imbaraga hamwe baduca he?Nta n’umwe muri twe ugomba kuba ntibindeba”
Ntiyabahishe ko bakwiye guhindura imikorere kuko ibihe bihora bisimburana, iby’ejo ataribyo by’uyu munsi, ndetse n’ejo hazaza.
Ati “Ndagira ngo nsabe abayobozi turi kumwe, twese turi hano tugatekereza uburyo twahindura imikorere tujyanye n’igihe turimo. Ese uyu munsi umuturage aradushakaho iki, ese ibibazo dufite ni ibihe, ese umutekano wacu umeze gute twawurinda dute?” yashimangiye ko nta byiza byagerwaho igihe umuturage yirirwa yirukanka kubera twebwe tudashoboye kumuha icyo agomba kubona.
Yibukije abayobozi ko kudakorana neza n’abo bayobora ari icyuho gikomeye , bazaba batije umwanzi icyuho. Ati “Turi aha tukaguma tumeze gutya twenyine baduca mu rihumye ariko nituba turi kumwe n’abaturage bacu nta we uzaduca mu rihumye“ yungamo ati “ Ntabwo rero ba baturage bacu bashobora kuba badafite aho baba, batubakiwe neza, batavurwa, nta mazi bafite, nta mashanyarazi bafite, icyo gihe bazaduca mu rihumye, asoza ijambo rye yabwiye abateraniye mu nama ko gufatana urunana ari uburyo bwiza bwo gukumira abashaka kubameneramo bahungabanya umutekano.
Prof. Shyaka Anasthase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi bateraniye aho ko bakwiye kuzirikana abo bayobora, kuko ariyo nshingano y’ibanze ati :
“Twifuza ko ubuyobozi bwose kuva ku Karere kugera ku mudugudu, umutima n’amaso babyerekeza ku muturage kugira ngo babashe ku mukemurira ibibazo babashe no gukorana na we uruhare rwe rugaragare na we azamuke.”
yibukije by’umwihariko ko uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye tugizwe n’abaturage bafite amikoro make, ariko bashonje bahishiwe ko hari imishinga igomba kongerwamo imbaraga kugira ngo ibabyarire amahirwe abazamura.
C.P Namuhoranye Felex umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu aganiriza abaturage yagarutse by’umwihariko kugikorwa cyo kwicungira umutekano no guhererekanya amakuru,uhereye ku muturage n’inzego zishinzwe umutekano.
Nyuma abaturage batanze ibitekerezo, ko bagomba kwirinda urujya n’uruza rw’abaturage bakoresha ishyamba rya nyungwe, kandi nuwagira icyo abona kidasanzwe agahita abimenyesha abayobozi.
Mont Jali News