Bushingiye ku kiganiro Komisiyo y’Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda yagiranye n’abanyamakuru maze ikamagana Leta ya Uganda iyishinja guhohotera Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ;
Bimaze kugaragara ko iyo Komisiyo y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda ikomeje gufunga amaso imbere y’ibikorwa by’ihohoterwa ry’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu byabaye itetu mu Rwanda ;
Bimaze kugaragara kandi ko iyo Komisiyo kimwe n’izindi nzego za Leta zidakorera Abanyarwanda ahubwo zikorera mu kwaha kwa FPR INKOTANYI ;
Ubuyobozi bw’Ishyaka rya PS Imberakuri buramenyesha Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ibikurikira :
Ingingo ya mbere :
Nubwo biri mu nshingano zayo ;Komisiyo y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda nta gihagararo n’ijabo ifite byo kwamagana ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda byaba bikorwa n’icyo gihugu igihe cyose ikomeje kurebera , gukeneka no kutamagana ibikorwa by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu bikomeje gukorwa na Leta ya FPR INKOTANYI.
Ingingo ya 2 :
Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda yaranzwe kandi ikomeje kurangwa no kurebera ibikorwa binyuranye bihohotera Abanyarwanda bikorwa na Leta ya FPR INKTANYI.Muri ibyo bikorwa byabaye itetu havugwa bimwe :
-Iyicwa n’izimira ry’abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI ;
-Ifunga n’ifungafunga ry’abatavugarumwe na Leta ya FPR ;
-Kwicisha inzara imfungwa muri rusange no guhuhura by’umwihariko izirwaye zidashobora kugemurirwa ;
-Kwambura bya kiboko Abanyarwanda amasambu yabo maze bakayagabira abashoramari ;
-Kuba Abanyarwanda babuzwa gusohoka mu Rwanda kugira ngo bajye gushaka amaramuko mu bihugu by’ibituranye ;
-Kuba inzara inuma kubera politiki mbe ya Leta ya FPR INKOTANYI ;
-Imisanzu y’urudaca yakwa bya kiboko Abanyarwanda ;
-Kwambura amasoko abacuruzi baciritse nk’abatwara amatagisi y’amavatiri.
Ingingo ya 3 :
Ishyaka PS Imberakuri rirasanga imvugo ya Komisiyo y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda yo gushimangira ko Uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa mu Rwanda ku urugero rushimishije ari agashinyaguro.Riboneyeho kumenyesha Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ko ibyo iyo Komisiyo ivuga bigamije guhishira ibikorwa by’ihohotera ry’ikeremwamuntu bikorwa na Leta FPR bityo rikaba risanga raporo zose zikorwa n’iyo Komisiyo zitagomba guhabwa agaciro.
Bikorewe i Kigali,kuwa 10 Ukuboza 2019
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)