Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Shyara, akagali ka Rutare bavuga ko kuba ahanini batakiganiriza abana babo ibirebana n’Umuco biterwa n’indimi z’amahanga abana bigishirizwa ku ishuri bataha guhuza ikiganiro bikagorana.
Bavuga ko kera Umuco utaracika umwana yavaga ku ishuri agataha aganiriza ababyeyi ibyo babigishije nk’uturirimbo, ibisakuzo, imigani n’ibindi, ariko ubu ngo ataha yivugira ibyongereza umubyeyi nawe bikamuyobera kubera kudasobanukirwa ibyo ari kumubwira.
Nyirahatunguramye Venancie na Itangishaka Jenifa bavuga ko ubu nabo nk’ababyeyi hari ibyo bagenda bibagirwa kubera kubura abo babiganiriza ngo babyibukiranye.
Bavuga ko umwana ajya kwiga akaza avuga indimi n’umubyeyi atumva wagira n’icyo umwigisha ugasanga arabivangavanga cyangwa akakubwira ko ibyo bindi atabishaka. Gusa ntibahakana ko hari ubwo bajya bababurira umwanya kubera kubashakira ibibabeshaho.
Aba babyeyi bavuga ko haramutse hashyizweho ubukangurambaga mu mashuri no mu miryango abana bakajya bahura bakaganira, umuco wakongera ugasugira nkuko byahoze ndetse bigafasha n’ababyeyi kubibakundisha binyuze mu biganiro bagirana.
Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ikibazo kiriho muri iki gihe ari uko ababyeyi batakibona umwanya wo kuganiriza abana babo.
Ati : “Ubundi iyo umwana akuze umuganiriza ntabwo yakureka ngo nuko yakuze, kuko hari ibintu byinshi aba akwibukiraho wagiye umukorera nko kumucira imigani, kumuririmbira, kumutera urwenya, gukina nawe n’ibindi, ibyo byose bikamuremamo rwa rukundo rwo kumva ko agomba kukubona mukaganira. Ariko ikibazo gihari muri iki gihe ababyeyi ntitucyikoza abana.ˮ
Mutabazi agira inama ababyeyi ko bari bakwiye gushyira imbaraga mu kuganiriza abana no kubereka ko babari hafi kugira ngo umwana azakurane wa muco wo kumva ko akwiye kuganira n’umubyeyi, bityo bigatuma n’uwo muco awutoza abazamukomokaho.
Dr. Jacques Nzabonimpa Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco avuga ko hari Inyandiko yibanda ku Muco n’Indangagaciro yitwa “Umuco mu mashuriˮ yoherejwe mu bigo by’amashuri hose mu gihugu nk’imfashanyigisho, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hagamijwe gutoza abana Umuco no kuwusigasira, ngo hakaba hari icyizere ko bizatanga umusaruro mu mibanire y’abana n’ababyeyi.
Eric Uwimbabazi