Nyakubahwa Koresha ububasha muhabwa n’itegeko mugamburuze WASAC ikureho ibiciro bihanitse by’amazi yashyizeho.Amazi n’Ubuzima kuzamura ibiciro kwa WASAC n’ukubangamira umuturage, akazongera kuvoma ibirohwa!
Hashize iminsi WASAC izamuye ibiciro by’amazi, abaturage batandukanye babitangaho ibitekerezo, ibyinshi kwari ukwinubira iryo zamuka, ryatangajwe na RURA na WASAC. abaturage bamwe bati” Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu yarivugiye ati ibyo twabasabye mwarabiduhaye, namwe ibyo mwifuza tuzabibaha”
Abaturage begereye mont jali News ubwo yifuzaga kumenya icyo batekereza ku izamurwa ry’ibiciro by’amazi baragira bati tugire icyo twisabira umukuru w’igihugu, n’ akoreshe ububasha ahabwa n’itegeko, cyangwa yifashishe inteko ishinga amategeko ababwire ko amazi ari isoko y’ubuzima adakwiye kuguranwa amagana WASAC ishaka kwinjiza, ngo isibanganye igihombo iterwa n’imicungire mibi.
Abwire inteko n’Umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta bagaruze umutungo wa WASAC warigishijwe n’abari bashinzwe kuyicunga bareke kubiryoza abaturage batagize uruhare mu kuwurigisa . Umunyarwanda ntakwiye kuryozwa icyaha cy’abasahuye WASAC ngo yagize igihombo.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi, Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura basobanuye ibijyanye n’ibiciro bishya by’amazi, ngo byashyizweho hitawe kuri buri kiciro Umunyarwanda abarizwamo mu gukoresha amazi
RURA yagabanyijemo ibyiciro bitatu abagura amazi ya WASAC. Harimo ukoresha litiro ziri hagati ya zero na 5000 (0m3 -5m3) mu kwezi, uyu azajya yishyura Frw340/1m3 (litiro 1000).Ikiciro cya kabiri kigizwe n’abakoresha guhera kuri litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 bazishyura Frw 720 kuri litiro 1000. hagati ya lititro20000 kuri 50000l mu kwezi bazajya bishyura 845 frw kuri l 1000.Mu gihe abaturage bategereje ijwi ribarengera , baribaza icyo abari mu nteko bazabagezaho, kuko babarebera . Ingabire M.Immaculée wenyine niwe wagaragaje ko atanyuzwe nicyo cyemezo, cyo gufatira umuturege muri nteba, kuko atareka kuvoma kuko amazi ari ubuzima kandi iyo busesetse ntibuyorwa.
Abaturage bakeneye kivugira mu gihe abageze mu myanya myiza bakata gato abandi basinziriye, bibagirwa icyabajyanye bageze iyo bajya, badashize iroro!
photos internet
ikibazo cy’amazi gisanzwe ari ingorabahizi mu mujyi wa Kigali, ndetse no munkengero zawo gikomeje kuvugisha abaturage amangambure,RURA na WASAC ubwo batumiraga abanyamakauru mu kiganiro mbwirwa ruhame , ngo basubize abaturage , ku kwitotomba bagize nyuma yuko WASAC ihanitse ibiciro,bigateza kwivugisha kuko n’ubundi aya amazi asanzwe ari imbonekarimwe nk’inyama zo mu batindi, abantu bamwe bifuje ko umukuru w’igihugu akoresha ububasha ahabwa n’itegeko, agasaba inteko ishingamategeko kuvuguruza icyifuzo cya WASAC .
Abayobozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, RURA, na WASAC basobanurira abanyamakuru iby’ibiciro bishya by’amazi(photo internet)
Urwego ngenzuramikorere RuRa rwashyizeho ibiciro, hashingiwe ibikenewe, ndetse hagenwa n’ibyiciro bitewe n’uburyo abakoresha amazi mu ngo, n’uburyo ifaranga rigenda rita agaciro.batangarije abanyamakuru ko ibiciro byo mu nganda, amavomero rusange, kugira ngo abashoramari bakomeze biyongere.
Ibiciro bishya biteye ku buryo inganda zikomeza kwishyura amafaranga 736 kuri meterokibe imwe, amavomero rusange akishyura amafaranga 323 kuri meterokibe.Yabitangaje mu kiganiro cyahuje Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra) n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abanyamakuru, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019. Muzola Aimé, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) yasabye abafatabuguzi ko bagenzura imikoreshereze y’amazi mungo kuyakoresha nabi bishora kuba aribyo bituma bishyura menshi.Abantu ku giti cyabo bakoresha meterokibe zitarenga eshanu ku kwezi bazajya bishyura amafaranga 340, abakoresha hagati y’eshanu na 20 bishyure 720 kuri meterokibe, abakoresha hagati ya 20 na 50 bishyure 845 kuri meterokipe imwe, naho abakoresha hejuru ya meterokibe 50 bishyure amafaranga 877 kuri meterokibe imwe.
Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick yavuze ko “Amazi dukoresha mu ngo zacu, ntitwavuga ko ahenze kuko amafaranga agura icupa rimwe ry’amazi mu iduka, agura ay’abo mu cyiciro cyo hasi.’’
Nyirishema ati “Dukwiriye gushyiraho uburyo bwo gukoresha amazi, kuko buri wese aba akeneye kugira ingamba zo gukoresha amazi neza. Mu gihe yishyura fagitire, aba akeneye gusubiza amaso inyuma akareba uko yagabanya amazi yakoreshejwe.Ntidukurikirana uko amazi akoreshwa mu ngo zacu. Umuntu aza koza amenyo 32 akaba akoresheje ijerekani. Abantu bamenye gukoresha amazi neza. N’iyo amazi ameneka, wishyura menshi.’’
Lt Col Nyirishema yavuze ko mu kugena igiciro cy’amazi hagenderwa ku kiguzi akurirwaho mu masoko, uko atunganywa, akana kwirakwizwa mu gihugu.Ibi kandi byashimangiwe na Muzola wasabye Abanyarwanda gukoresha neza amazi kuko WASAC yo ifite uburyo igenzura niba konteri zifite ikibazo Ati “Mugerageze WASAC, murebe ibizaba. Twese ntitwirirwa mu ngo zacu, nanjye bimbaho nkabona amafaranga ntanga ari menshi. Ikindi tugomba kwibandaho ni ugukoresha amazi neza. Iyo ari konteri ifite ikibazo turabihindura. Dukeneye kumenya uburyo amazi akoreshwa iwacu.’’ by’ikiguzi cy’amazi mu gihe 73.8% isigaye yishyurwa na leta.Yakomeje ati “Twabonye ko hari abantu benshi badatekereza uko amazi yakoreshwa ari make. Igiciro twashyizeho ni ukugira ngo serivisi zinozwe kandi amazi akwirakwizwe. Tureba uko ifaranga rihinduka bitewe n’amadolari isoko kuko hari imiti ishyirwaho ngo amazi atunganywe.’’
Politiki y’amazi yatangijwe mu1997, ivugururwa mu 2010. Ubu igenderwaho yakozwe mu 2016 yongerwamo ibijyanye n’isukura. Lt Col Nyirishema umuyobozi wa RURA yakomeje asobanura ko ibiciro byo kuva kuwa 1 Gashyantare 2019 yagaragaje ko amazi acuruzwa ageze 26.2% kuko andi abayishyuwe na Leta.
Nibwo Uwase Patricia umunyabanga wa leta muri MINIFRA agaragaza ko hazakoreshwa Miliyoni 82 z’amadorali ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kugirango amazi abe ageze kubanyarwanda muri 2024. Asobanura impamvu igiciro cy’amazi kizamuka kuko bashingira ku mpamvu nyinshi zirimo aho aturuka, ibikoresho,no kuyasukura, uyu muyobozi wagaye abapfusha amazi ubusa atanga urugero ko hari umuntu ujya gusukura amenyo agafungura Robinet aho yakoresheje ikirahure.Ibi yavuze usanga ntaho bihuriye n’ikibazo kigiciro cyazamuwe kuko batabuze ubwishyu ahubwo binubira kongezwa igiciro, yewe niyo ukoresheje atageze kuri meterokibe WASAC itakugabanyiriza ibi kandi abaturage bamwe bagasanga ntaho bihuriye n’ibura ryahato na hato ry’amazi mu mugi wa Kigali n’inkengero zawo, aho usanga abaturage batonze n’amajerikani bumiwe, abandi bajya kuvoma ibirohwa.
photos internet
Ibi nubwo byagarutsweho mu Nteko ishingamategeko ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kitoroshye, hifujwe ko MINIFRA yanafata umwenda munini ikibazo kigakemuka.Abaturage bakibaza niba Leta yarabuze ubushobozi ikaza kubushakira mu baturage ,bakomeje bavuga ko bishoboka ko kubera hari ibyo bagenerwa na Leta ndetse nibyo bakoresha bikishyurwa n’igihugu, ariyo mpamvu bumva ko kuzamuka kw’igiciro ntacyo bibarebaho ,kuko n’ubundi imisoro y’abaturage niyo yazamuka, bo birengagiza ko bishyuzwa amafaranga y’umurengera.uyu muturage yagize ati” uzarebe iyo bongeje Lisansi ingendo,n’ibihahwa biriyongera ubwo rero baca umugani mu Kinyarwanda ngo Umusonga wundi ntukubuza Gusinzira.
Ingabire M.Imakurata (photo Internet)
Ingabire M.Imakurata yagize ati “ Njyewe nzaceceka umunsi bansobanuriye neza impamvu ngomba kuba umushoramari muri WASAC, banyeretse n’inyungu nzajya mbona buri mwaka. barashaka ko twishyura nka investors( abashoramari) hari aho byabaye? niba bakora bahomba kubera missmanagement ( imicungire mibi) si ikosa ryacu”
(aya ni amagambo yatangarijie ikinyamakuru Ukwezi.)
Abaturage bamukurikira bati” Ntugaceceke kuko ufite impano yo kuvugira abatigererayo. Nyiramatwi yumve azambere umugabo !”
Mukakibibi Saidati