Urukumbuzi rwa Sekarama
Naraye urukumbuzi runsaguka ku mutima
Nti « Bucye nsange umugabo untunza,
Tujye gutarama mu Ndinzi.
Ndamukumbura sinsibire,
Ngasa n’ imvura ikumbuye Igihugu;
Ngasubiza iyo mu Mpungwe,
Ngenda ay’ abasore,
Ay’ abasaza nkayarorera !
Naterera i Karimba.
Ngasanga umurimbo uvuna umushongore,
Tukavugana vuba atanshyaniriza amagambo
Ati « werekeje he se Nyarusaza ! »
Nti « ndasubiza iya Kayebe !
Ndagenda ay’ intashya,
Ndataha kuri Nyabyunyu,
Ubu kare mu mashoka !
Ndahasanga incuti yo kwa Yuhi,
Twuzuye ubukeye n’ ubugumya kwira,
Tukimanira ijabiro ! »
Ubwo ngusanze se ntuntote ngo naratinze
Ngo sinaje gutamba ineza
Umunsi utaha i Munanira !
Isango yaho sinari nyizi,
Uti « kare kare nerekeje i Sheke,
Uzinduke ushyire ku nzira,
Uzambukire ku Kamana,
Ariko se we waramutse Marembo atsindura amariza?
Waramutse Biheko nsanze byambaye ibirezi,
N’ ibi birori byawe biri aha?
Uragahora ubyirorera, bikunganira Yuhi !
Ese waramukanye n’ intwari mutaramana rikarenga,
N’ abazava ku Wamavubi bakagusangana na zo ?
Mbese waramukanye n’ aba batesi mutaramana,
Bukarinda bucya utabashyanirije amagambo ?
Mbese waramukanye n’ urugo rwawe
Ruboneje amarembo mu rwa Serugo,
No mu rwa wa mugabo Murenzi
Rugira umugeni urutaha, n’ ingabo zirutaramira,
Warureba ugeze i Buhoro
Ugasanga rwaka umucyo rubengerana ibikari
Karame mu nka, urambe mu ngabo,
Maze uhorane urubyaro
Rungana urwa wa mugabo Murenzi :
Ni we wabyaye imbaga itangana,
Ntishorane amazimwe :
Urajye ubazirikana ni iwanyu urabazi,
Na bo abandi ni bo bene Nyamihana.
Ndaruhutse ari jye ugusanganye amahoro,
Bihorere dutarame, nta gishyika kibaye !
Nibucya uyimpe uko iteze kose :
Niba impuga iraba ijomboye nkayirata,
Ndayicyura uko uyimpaye :
Iraba igitare, ndatamba
Ko wampaye ijana bikanyizihiza !
Kabone numpa iy’ isine ikaba ishingu
Ndashima ko wampaye intaka,
Ngutahanire ku mutima ishimwe !
Kabone numpa n’ iy’ icyasha,
Sinigeze icyangiro,
Wampawe umpatse bubata !
Kabone n’ umpa n’ iy’ inkungu,
Uraba unkuye i kuzimu :
Narizigurutse uranzirikane !
Uraba uyimpereye ukuri :
Ni jye wanyu nyawanyu,
Sinsunikwa mwanyu, jye ndi umwambari !
Ndi umwambari utimura, mpora iwanyu,
Nakowe inka na SeKigeri arakundaga !
Akundaga imitwe ikinje,
Udukurira ubwatsi ikambere :
Imivumu urayuzuza mu biganza !
Rwanyirajanja
Ndavuze, ndaretse ntaretse
Ndamaze ntamaze,
Ndahoze, ndahoza abandi:
Ijambo rya Kigeli
Ni ikigabariro cyaryo.
Ndavuga Rwogera na Ngarambe,
Ndavuga Rwogana-ngabo rwa Ngoma ijana,
Ndavuga u Rwanda ruguye imvura!
Abanyamahanga baturusha amasuhuko,
Tubarusha ibyiza.
Tubarusha Umunyana wa Rusharaza,
N’Umunyana wa Nyiri-ishema,
Mushiki wa Nyamihirwa.
Iyo ashengerewe mu ngombe,
Ingondo ziramukana ibiririmbo,
Zikagabana inshara,
Zikikije incuti za bene Shaza,
Ndavuga Biganza bigaba igaju,
Nyina wa Mwiza nzamurata.
Nyirampeta iyo murata simpunga,
Iyo yampaye simara.
Yangaburiye inda kw’irima ry’ibishyimbo;
Ndayibumbatira nyigeza kw’ihera ry’amasaka.
Rwirungu mu minyana
Rwa Mabega ya Ngoga:
Agira inzage avunya abakazana,
Atereka intango uruta-nkanda:
Mvuga amagambo y’intungane!
Erega aho emwe, Tulira si umugani.
Tulira ni umugore:
Nzamurata buzima!
Nzamutakirwa isaro mwaryi1,
Nzamutuka insaro n’indira2;
Nzamurotera inzozi nziza,
Ejo mu gitondo nzimuzanire.
Nyiramutarutwa muka Macinya,
Aruta ububutsi bw’ukuka butatu,
Butanga ubutama bugatongana
Ngw’ino mandwa yatemeye Ngilyi!
Nikanze ibicumbeka,
Ngirango ni ibicaniro:
Nkuba impuzu ndicara!
Za ntindi z’ubukoro,
Z’ubuhembe bw’inkokote,
Zakobotse ku matako,
Zarwaye Nyamukuka,
Zakobowe n’umukeno:
Zirashyira zirataha!
Bububana ubukorwa,
Bajya kuzikura ubukaba!
Uri mukuru muri bo,
Ati: « Muraha iyi mandwa amata,
Mugapfusha umwana umwe! »
Undi muri bo aramburira,
Ati: « Rwamukunya yabakuyemo umutima,
N’aho bwakwira bakurya! »
Nti: « Uratinye iry’abakuru! »
Isoni zinkoba niruka,
Nisura mu ntege,
Nitahira intaho nzi,
I Nyakayaga kwa bene Semugaza3,
Nsanga banyiteguye
Nta nteguza natumyeyo!
Amarebe n’Amaraba zirashyira zirataha:
Bazicanira imirama n’imirinzi,
Bazisasira ibyarire,
Bazihamagaza amazina!
Mbirura nijuta!
Nti: « Ubonye ba batindi,
B’ubugumya, b’ubuguririza,
Bamazwe n’ingugunnyi,
Ba ndoro z’ibikona,
Ba bikabara bikwabaje,
Ba buguru bw’impembure,
Ba butako buhenuka, buhengamye,
Bwahwuhwa n’umuyaga
Bukagenda uko mahera:
Butaje kureba aho nsomera,
Bagasasa bwa burago,
Bw’uburavu n’ubuhivu,
Bwizihiye za mfura! »
Ni ibyo inkuru igira ikibara,
Babibwira Nyirantawebasa nyina wa Mitima 4,
Ati: « Murumva ya mandwa ya Ndabarasa,
Barayita indondogozi!
Ko idakiranije ntivuge nabi,
Mwebwe bene Kigeli mwayigera iki? »
Bunguka inkamwa, nunguka intege:
Ntambana irobe, mpinduka ibaba!
Rwanyirajanja ihenga bwije,
Iranjajanga ndajanjagurika,
Amava-ziki ndazindazwa, ndazabiranywa;
Njya mu bijunju iranjijibura!
Mukwijana inzoka irajorora,
Abapfumu bose barajibanirwa,
Ngo ni indwara batijajara
Amaso ahinda ubusinzirize,
Amaguru ahinda ubugengera;
Urutirigongo irarwahuranya,
Igira mugabuzi iyigira ingombe,
Igira iyo ngusho irashingishira,
Igira bushati irakunkumura,
Ikuba bukonya irakobanya,
Ngo ni mukeba duharikanijwe,
Intsinda impinduye inkokore!
Ku gasusuruko ibonye ko mpoze,
Ubwo yihutira kumpuhura!
Ntakira abuguye na Mihunga,
Aho nyine banga kuyimparira!
Baza bose bahumiriza!
Rwaka-migabo rwa koma-bagwe,
Intambara izanye izakira soryo!
Nti: « Ubwo mutabara muritonde,
Mutagwa ku biti, nzayitanwa:
Uwayitukiriye yaratanirije! »
Bati: « Nimuhe iyo mandwa,
Muyihe amavure, muyivurugire:
Muyihe amavuta, muyikuze ivubwe,
Nivururuka ibavuge neza! »
Nzasaba Umututsi wanywereye ku nama,
Akaba yarimaze inambu;
Nsabe Umuhutu wihaye akiheka,
Akihaza iby’isuka:
N’umwiru urema ingoma se wa Mahata,
Ntasumbwa ku isuku:
Agira umwuko ungana ingashya,
N’UMUBONANYA ubumbuje5,
N’ameza abumbiriye.
Nyakiyumbu yakuze akuze6,
Yinaga ivure,
Azana amakame n’amakamure;
Ati: « Nimuhe iyo mandwa,
Yikize urukanyu ivanyei rukiga! »
Agahutu ncancama,
Kambona kagacancama,
Kambara gakohoje,
Gakora aya bukohore!
N’agatutsi nzingiza,
Kambona kakazingiza,
Kakazura umugara,
Kagira ngo ndaza iwe,
Kandi u Rwanda ari rugari!
Aya manywa bandinda, ni yo bahuraho;
Izi nzira ngenda,
Izi nzozi ndota,
Iyi nzara nshonje,
Iyi ngeso ingobotse,
Iyi ngano yanjye,
Ababona naje nkagenda ubusa,
Baragira ngw’iki?
Utakurusha incuti ntakurusha ingabo.
Utakuzeye ntakuzimurira,
Utakurusha umugore ntakurusha urugo;
Utagira sange, asanga zihaze:
Inda irimo urwango
Yima uwa nyina:
Nkanswe jyewe!
Mbese mwaramutseho?
Yego twaramutse!!!
1. Mwaryi : ni isaro ritakibaho.
2. Nzamutuka amasaro n’indira bivuga muri iki gihe « nzamukungahaza amacupa n’inigi ». Icupa kera ryitwaga urusaro, bikaba insaro mu bwinshi naho urunigi rukitwa ururira bikaba indira mu bwinshi.Inshinga gutuuka ntikibaho, yavugaga gukungahaza.
3. Semugaza wa Kigeli Ndabarasa. I Nyakayaga ni igihugu cya Misiyoni ya Kiziguro.
4. Mitima ya Ruyenzi rwa Semugaza.
5. Umubonanya bivuga umutsima mu rurimi rw’imandwa.
Iki gisigo cyahimbwe ku ngoma ya Mutara II Rwogera ariko ntawe uzi uwagihimbye.
Alexis KAGAME, 1949. IYO WIRIWE NTA RUNGU. Pp.47-54. Kabgayi: Rwanda.
Intege z’Ubusaza za Sekarama
Nsigaye ngenda ayintamire,
Intaho yanjye ni ngufi!
Ndareka aho najyaga nigerera,
Hakambera ijuru-inyuma!
Ndigendera ay’abasinzi,
Singisimbuka akatsi!
Ndagenda nikubita umutego,
Nkiyesa imbere yanjye!
Nsigaye nigendera ay’umucuko,
Ndacuma akarenge!
Nava mu gikali njya ikambere
Imvura yose ikampitiraho!
Nsigaye ndi umucuze nk’intozo
Ni yo babona yashaje
Bakayambura imisibo!
Ndacyakora se iki Bahe banjye!
Uru Rwanda ko ntaruhingamo sinahure,
Singire n’intege zo gufata inkoni
Ngo njye kwihakirwa bushumba,
Uko murora, nzahereza he?
Nabuze uw’incuti wanshorera
Tukagenda umuseke ucyeya,
Ngo antereze inzira ya Rutare,
Ngo nsangeyo Rwabugili wahoze antunze,
Maze rizarase ngeze mu bitwa bya Munanira!
Ngo nimpinguka ambaze bwangu,
At: « Uracyakora iki Nyarusaza,
Ko watinze kunsanga ino? »
Nti: « Ndi aho, singitarama ku manywa,
Singitarama na nijoro:
Lya jambo nahoze mfite liragatabwa! »
IYO WILIWE NTA RUNGU pp.81-82
Alexis Kagame
Sekarama asaba Sebagangali Umwambaro
Igisigo cya Sekarama ka Mpumba
Gahorane Imana Sebagangali!
Nsobanura n’ibitabu byanjye
Nkenyera bikanga:
Sinzi guhanjura, byangoye!
Dore uwo nkenyeye urantana nk’izishoka,
Ndawufata ukaba ishingwe,
Nawukoza intoki ngo nywukindikize,
Ukanga ukantamaza!
Ndawushyira ku kitako ntunkundire,
Nagerageza ibyo kuwifubika,
Nkabona utabutse handi hatatu!
Nywambaye nk’abana
Bamwe batagira ubambika, ndakakwambura!
Aliko nta we unseka naragowe:
Amagorwa sinayizaniye arasanzwe mu bagabo!
None ndasumbilijwe, mvuna nkibyuka:
Umbonere uwa none noye guhora nsekwa n’abaturanyi,
Ngo ndusha rubanda gutira!
Na wa muturanyi Kimonyo yansezereye nkibyuka,
Ati: « Sinkwishingiye si jye shobuja,
Niba Sebagangali atagushaka
Urigumire mu kirago cyawe! »
Rero Mpinga y’ubuhoro sinkiwuzindukana
Ngo ndushye nywurengana impinga:
Ndatambuka ugahinduka imishumi,
Nanga kwiha ibiseko nkisutamira mu nzu!
None Sebagangali nyambika noye kwambukirwa:
Ndi mukuru nkaba umwambali wo kwa so, kwa Yuhi!
Windeba undenza ingohe,
Kandi uhora uhabwa umushahara!
Yawumpaye ali umwe ndahakana!
Nti: « Sebagangali wumpe uko wawutuwe,
Ntugutera ubukene!
Ntulibube utubije imvuba yawe! »
IYO WILIWE NTA RUNGU pp79-80
Alexis Kagame
Nacumuye iki Mwimanyi
Nacumuye iki Mwimanyi!
Sinacumbye urugomo wimye!
Sinatangiriye abagenda;
Sinashinze inkoto mu nzira;
Sinambuye n’abahanju,
Ngo uwanyaze agire ngo ndi n’icyaha,
Nkwiye icyasha mu mutwe!
Sinaciye mu iteka wagabanye,
Ingoma yahamagaye abagabo,
Umugaba nagira ati: « Genda utabare, »
Nti: « Genda uzihe abandi,
Ndanze kuzitabarira! »
Sinanywereye no gusinda,
Ngo ntuke Umunyiginya wavutse kwa Gihanga,
Nibagiwe Forongo2, ko yadutsindiye inka yaje!
Sinatutse n’Umwega wavutse kwa Makara
Nibagirwe ko yatubyariye ubukombe buhamye!
Sinimanye n’irembo ngo nugarire amarembo,
Mpime abagenda, urwo rubwa ruze!
Ntiyantangiriye njya kwambuka,
Ngo namfatira hakurya y’uruzi,
Azane uwanyambukije dupfane!
Sinaciriye iriza icyuho,
Sinakajije inkota,
Sinagenze nyakijoro!
Sinabanze umuheto bwije, ngo amfatire mu cyuho,
Ati: « Nimurore uhora yugurura amarembo y’abatunze,
Kujya kurora incubizi mu rugo! »
Ntiyanyaze yaragabanye mu rugo rwa Yuhi,
Ngo ampimbire ibicumuro by’uko nahunze mu rugerero
Ntiyari n’uwacu wagize ubwiko,
Ngo nacyura igihe, ati: « Nsezerewe ndi umunyazi! »
Sinahunze ingabo zihindanye ku rugamba,
Ngo agire ati: « Uriya musizi wa Serugo,
Nimwitegereze ahunganye umuheto! »
Ntiyanyagiye inyiturano:
Umwituza ahora ajyana imwe urayizi iba mu Batutsi.
Ntiyanyagiye n’imyenda ngo ampimbire imanza mbi,
Ngo nakunguranije ingumba magana atanu!
Ntiyanyanze yarangabiye iz’intahira,
Ngo natunguka mu irembo,
Bati: « Aje gukuza aho yagabye birasanzwe! »
Ntiyanyaze yarankwereye umunani,
Ati: « Nabuze indongoranyo narakoye, ndazikujyanye! »
Ntiyanyaze naragabanye mu rugo rwabo,
Haba no kuhakura ikimasa,
Kimwe tujya duhabwa abanyamuhango!
Nta gicumuro zigira I Rwanda:
Niba zarunuwe uzikomore!
Niba warazigabye, simvuguruza iryo wavuze:
Uri mu ijabiro uranyihere umuriro.
1. Iki gisigo Sekarama yagiye kugitura Umwami, bamaze kumunyaga; byari bikurikiranye n’igihe cy’Abakusi, kuko yari yararezwe ko yabanaga n’igice cyabo.
2. Forongo rwa Mibambwe I yapfuyeho umutabazi igihe cy’ibitero by’Abanyoro. Ni we sekuruza w’Abaforongo b’I Remera ryo mu Buriza.
IYO WIRIWE NTA RUNGU pp.68-71
Alexis Kagame
Kabgayi, Rwanda 1949