shadow

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yagize Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Intumwa yihariye y’uyu muryango ishinzwe gukurikirana iterambere ry’ibikorwaremezo muri Afurika.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda z’uyu muryango zigamije kongera ubukungu n’iterambere rirambye.

Ibi kandi binafitanye isano n’imbaraga zikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ashyiraho Isoko rusange ry’umugabane wa Afurika, AfCFTA, yemerejwe i Kigali muri Werurwe, n’Itangizwa ry’Isoko Nyafurika mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (SAATM).

Itangazo ryashyizwe hanze na AU rivuga ko Odinga azakorana bya hafi n’inzego zifite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry’ Ubufatanye bushya bw’ibihugu bya Afurika mu Iterambere (NEPAD), binyuze muri Gahunda igamije guteza imbere Ibikorwaremezo muri Afurika (PIDA) yatangijwe mu 2012.

Mu nshingano ze zihariye harimo gushishikariza ibihugu n’imiryango y’ubukungu muri Afurika kurushaho kugira uruhare muri izi gahunda, by’umwihariko ashyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije guhuza ibihugu hakoreshejwe gari ya moshi nk’uko biri muri gahunda ya AU ya 2063.

Odinga wiyamamarije kuyobora Kenya inshuro nyinshi ariko ntabashe gutsinda amatora, amaze imyaka isaga 40 muri politiki.

Uretse kuba yarabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, kuva mu 2001-2005 yari Minisitiri ufite mu nshingano Ingufu, Imihanda n’Imiturire. Hagati ya 2008-2013 yari Minisitiri w’Intebe wa Kenya.

Gushyirwa muri uyu mwanya ukomeye muri AU kwe byashyigikiwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta bari bamaze iminsi bagaragaza ko bagenda banoza umubano wabo, nyuma y’uko amutsinze mu matora, Odinga akemeza ko habayemo uburiganya.

Author

mont jali