Abagore mu iterambere batangiye batanga umusanzu w’amafaranga maganatatu(300frw) ubu bakaba bariyubakiye isoko!
KOABIMINYA ni koperative y’abacuruzi b’imyaka ba Nyamiyaga ikora mubuhinzi n’ubworozi, ikaba igizwe n’abanyamuryango 80 (abagore 75 n’abagabo 5) yaratangiye mu mwaka wa 1995 batangirira mu matsinda icyo bateraniraga mu gashyamba kuko batagiraga inzu bakoreramo.
Burya ngo ubusa buruta buriburi, kuko bahereye ku mafaranga maganatatu (300frw) nk’umusanzu w’unyamuryango bazamuka mu kiciro kimwe bajya mu kindi aho mu mwaka wa 1998 batangiye kugurizanya hagati yabo. Umwe mubanyamuryango wanyuze muri ubwo buzima yagize icyo avuga ati, “ntabwo nzibagirwa ko natangiye nguza amafaranga igihumbi (1000frw). Ntakidasobokera abashyize hamwe burya Imana irabasanga.”
Uko umusaruro wabo ugenda wiyongera, bahabwa inama n’ikigo cy’amahugurwa y’ubuhinzi n’amatungo magufi cyitwa CEFAPEK (Centre de Formation Agricole et de Petit Elevage de Kamonyi) akaba ari n’abaterankunga babo, ubwizigame bwariyongereye bihinduka Credit Agricole et Elevage bakomeza guhabwa inguzanyo ariko bayungukira atanu ku ijana (5%) mu buryo bwo kugira ngo ubwizigame buzamuke.
Umuyobozi wa CEFAPEK Sr Mukarubayiza Donathile ati, “twabashyize mu matsinda turabahugura, tubatoza gukoresha amaboko yabo bashaka iterambere rirambye!”
Bakoze urugendo shuri mu Rutobwe, burya ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, bahabwa amahugurwa y’igenamigambi aribwo batangiye kugaragaza iterambere bubaka inzu bakoreramo ndetse ikaba ifite n’icyumba gikorerwamo inama n’amakwe gikodeshwa, ikaba ifite ibyankenerwa by’ibanze harimo ikigega gifata amazi.
Aba banyamuryango guhinga babihuje no kurangura imyaka bakayigurisha mu masoko atandukanye, uko iminsi yagiye ishira indi igataha koperative KOABIMINYA yagize amateka mu buzima bw’umuhinzi mworozi muri 2007 hatanzwe amahugurwa yo kuva mu matsinda bakibumbira mu koperative ifite ubuzima gatozi, bakomeza gukura aho mu mwaka wa 2020 baguze icyuma gisya ibinyampeke.
Umunyamuryango Mukanzayire Marie Rosa yatubwiye aho yavuye naho ageze uyu munsi ati “byari bikomeye kuko atiyumvishaga ko yagera ku iterambere afite none. Akomeza agira ati, “ubu rwose twateye imbere kuko njye ndimo kuvugurura inzu yanjye kandi ubushobozi nabukuye muri koperative KOABIMINYA”.
Mukanzayire yungamo ati, “kandi ubu turashaka kuzagura imodoka izajya idufasha kujyana imyaka yacu mu masoko atandukanye, turashimira umufatanyabikorwa wacu CEFAPEK waduhuriye hamwe tukajijuka”.
“Hari kandi n’andi makoperative nka KOABIRU twafatanyije kubaka AGIR (Abiyemeje Guharanira Iterambere Rirambye rya Kamonyi) ndetse n’isoko dufiteho 45% by’imigabane riherereye mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga.”
Umuyobozi wa CEFAPEK Sr MUKARUBAYIZA Donathile nawe ati “twabahurije hamwe ari abatishoboye, tubashyira mu matsinda turabahugura, tubatoza gukoresha amaboko yabo bishakira iterambere rirambye.”
INTUMBERO YA CEFAPEK: Gushishikariza abaturage guhuza ingufu kugira ngo bahobore kwifasha muburyo bw’imicungire no kwitunga mu ngo zabo uhereye kumiryango y’amikoro macye.
ICYEREKEZO CYA CEFAPEK: Iterambere ry’abaturage buri wese yibonamo kuburyo burambye binyuze mu mibereho myiza rusange.
Ngayo nguko abandi natwe turebereho dore ko kwiga ari ukwigana!
Niyomubyeyi Clementine