Kamonyi : Iminsi iba myinshi igahimwa numwe!

Ibirombe bya Binyeri, biherereye i Rukoma mu karere ka Kamonyi. (photo – courtesy)

Ubugabo butisubira bubyara ububwa, ikibazo cy’bahebyi cyabonewe igisubizo Bugoba, Ngamba, na Rukoma aho inzego z’umutekano zahashinze ibirindiro.

Aho ubushake buri birashoboka, kwigisha ngo n’uguhozaho umunyarwanda nawe ati, “iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe kandi ngo ubugabo butisubira bubyara ububwa!” Ayo ni amagambo twatangarijwe n’abantu batadukanye I Ngamba na Bugoba, bazwi ku kabyiniriro k’abahebyi, bakaba bamaze kwibumbira muri kompanyi yitwa ‘Bugoba Solidarity Company Ltd’ kugirango bahashye ikibazo cy’abahebyi cyari cyaraburiwe igisubizo. Nubwo ngo amata arimo gishegesha atavura hari abakomeje kwikinga mu kibaba cy’abamwe mu bayobozi bagakora nta byangombwa kandi abandi bahigwa bukware.

Twabashije gukurikirana umunsi ku wundi, ibikorwa by’abahebyi byaciye Akarere ururondogoro; nk’abiyitaga imparata zo muri Muhanga, aho bamwe bagwirwaga n’ibirombe bakahasiga ubuzima, bahomba amafaranga bashoye, amabuye agafatwa, bigatangazwa ku ma radio ariko ngo batega amatwi ko bazatangaza icyamura cy’ibyafashwe bagaheba .

Abanyarwenya bati “ko muriture, kanyanga n’urumogi bifatwa bikamenwa ibindi bigatwikwa, ayo mabuye yo amaherezo azaba ayahe?”
Ibanga ryaje kumeneka abahebyi bati “duhebera bamwe mu bayobozi kuko ayo mabuye iyo akimara gufatwa agezwa kuri RIB ya Rukoma. Ya minsi ahamara beneyo bishakamo amaturo yo guha abahebyi bakuru ngo babarekure hanyuma bakayagurana bagasigamo makeya yo kuvanga n’umusenyi ukomeza kubikwa muri depot I Gihinga. Iyo ubajije irengero ryayo inzego zibishinzwe,polisi iti abitse kuri DPU muri RIB, bakohereza amafoto muri dossier.”

Ikigeretse kuri byo bamwe binubira ni ubugambanyi hagati y’abacukura n’abacuruza amabuye bivugwa n’abantu batandukanye, kuko byabaye ihame kugira uwo ugenera amafaranga buri kwezi ngo agucungire umutekano w’abakozi n’abakoresha, bamwe mu banze kuyitanga barafungwa.

Abandi baratsikimba batabaza ngo bahabwe ubutabera buboneye kuko bagerekwaho ruswa bakabitangira ibimenyetso nubwo rukigeretse mu nkiko zitandukanye harimo urw’ibanze rwa Gacurabwenge, urwisumbuye rwa Muhanga, urukiko rukuru i Nyanza, yewe hari n’imanza zigeze Cour d’Appel bategereje kurenganurwa n’urwego rw’umuvunyi rushinzwe gukemura akarengane.
Urubanza rwabaye kimomo uwitwa Ntampaka Ezzechiel na Mbanda Gervais bafashwe taliki ya 14 Kanama 2020 bagafatirwa I Muhanga bigatangazwa ko bari bagiye guha umupolisi SP Ndoli Kalisa Emmanuel ruswa muri dossier RP /ECON0031/2020/TGI/MHG, bagahabwa igihano c’imyaka itandatu, bajurira mu rubanza RPA/ECON0050/2020/HC/NYANZA n’ubu bakaba bagisaba kurenganurwa kuko bagikomeje gutaka ko bagambaniwe n’uwo bakunze guhimba Gisaza n’ubu wahise akora ibyo Mbanda yakoraga.

Ushishoje, ni urubanza rw’amayobera nubwo ibyemezo by’inkiko bigomba kubahwa no gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubamo n’ubushishozi kubera kugambanirana byahawe intebe, urega ni nawe mutangabuhamya, kuvuguruzanya kw’inzego bakamenya ko umuturage azatanga ruswa mbere y’iminsi itatu igikorwa cyo kumusaka kitaraba, ubafashe agasiga atanze numero ya telefone itari iya akazi.

Gusaka saa kumi z’ijoro urugo rw’umuturage nta rupapuro rubibemerera byitwaje ko Ntampaka Ezechiel ngo agura amabuye rwihishwa ya koperative, ariko ukabura ikirego cya Koperative abereye umunyamuryango cyangwa ibaruwa imwihanagiriza.

Muri dossier ugasangamo ibaruwa ya koperative yo kuwa 17/8/2020 isaba gusubizwa amabuye yayo yafashwe, maze SP Ndoli Kalisa Emmanuel akagira ati, “Perezida wa Koperative yarampamagaye ambaza iby’ayo mabuye, mubwira ko akwiye kubigendamo gake bituma atongera kumpamagara.” Perezida wa Koperative yari amaze kumubikamo ubwoba hakibazwa icyari gukorwa ko yari yasize numero ngo bazamuhamagare!

Muri iyi dossier y’amayobera kandi usanga aho SP Ndoli Kalisa ubwe avuga ko bumvikanye amafaranga ya ruswa akaba makeya kuko dossier irimo abantu benshi, bajya kuzana ayandi ngo abe ibihumbi magana atanu. Ese ruswa kugirango yemerwe igira umubare? Cyane ko hari aho usanga hari n’abafungiwe ibihumbi bitanu, kuki iya Ntampaka Ezzechiel yagombaga kuba ibihumbi magana atanu, ikajya gutangirwa murugo kwa Ndoli Kalisa basangiye kuri sprendide, akamutahana mu modoka ari bonyine, akamusiga iwe, agataha akongera guhamagarwa kuri telephone ngo nagaruke?

Ibikubiye mu mikirize y’urubanza

Numero RP ECON0031/2020/TGI/MHG, naRPA/ECON0050/2020/HC/.
Ubushishozi burakenewe uwaherekeje mugenzi we nawe yaciwe ihazabu ya 1.500.000frw itegeko numero 54/2018 ryo kuwa13/8/2018 mu mutwe wa III aho bavuga kubihano ntahanditse ko n’uwaherekeje nawe yishyuzwa ihazabu!

Izi sikandali zikomeje kugaragaza bamwe mu bacamanza, n’ugufatira kumunwa nk’ubwangati, abantu bakumirwa gusa haracyari ibyiringiro kuko hashyizweho Courd’Appel, n’urwego rw’umuvunyi bakaba bafite inshingano zo kurenganura abaturage.

Ezzechiel (ibumoso) hamwe na Mbanda (iburyo) bafunganwe bazira ruswa mu mabuye y’agaciro – photo internet

Abashoramali baratabaza!

Abashoramali baratabaza, ngo amaturo asigaye asanishwa n’ayo mu makanisa ahagarare kuri bamwe mu nyabubasha, kuko iyo uyabuze bagufungira amazi n’umuriro, kimwe nk’uko utanze make bakwirukana mu kirombe, bakakwambura uruhushya, kugeza wibwirije. hari abagenerwa 400.000 frw buri kwezi ku rwego rw’akarere, gitifu, dasso, inkeragutabara, n’abandi. Amahirwe igihugu kigicungiraho nuko nta ngabo zu Rwanda zari zijandika muri iki gikorwa kigayitse cyo guhombya abaturage n’imisoro ya Leta!

Hari n’abatanga ibyangombwa basezeranyijwe akayabo abacukura bakabisubirana,a ha byarabaye ku birombe byahoze bikorerwamo na AMP na STEC, hari abaririra mu myotsi basabye impushya imisozi irenze itandatu babura n’umwe. Ibi byose biteza ubukene n’ impanuka za hato na hato kuko bahagarika umushoramari ubifitiye ubushobozi abahebyi bagashoka ibirombe bitwikiriye ijoro. Urugero kuri italiki ya 22 Ugushyingo, uwitwa Jean Marie ikirombe cyaramugwiriye mu mudugudu wa Rushiiri, akagali ka Murehe, umurenge wa Rukoma mu kirombe cy’uwitwa Minani ubu akaba aryamye mu bitaro I Rukoma. Abo n’abamenyekana barahamugariye bahasize ubuzima.

Reba Inkuru ; https://www.montjalinews.org/2021/10/28/ruswa-iravuza-ubuhuha-mu-bucukuzi-bwamabuye-yagaciro/

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukwiye kugenzura abo baha ibyangombwa, abandi bigahagarikwa niba koko hakomeza kurindwa kuko n’ubu imilimo irakomeje kubera gukingirwa ikibaba n’inzego uhereye ku murenge, abacukura bakahasiga ubuzima, ikindi kigaragara cyane muri ayamaturo atangwa umunsi kuwundi.

Amafaranga y’ikuzimu amaze gutesha abayobozi bamwe ibaba!
N’uko uwimutse asigira undi umuvuno, abakomisiyoneri bucya bamaze guhuza abacukuzi na bamwe mu bayobozi basimbuwe, urwego rw’abapanga akazi bakamenyekana mbere, kunyuranamo ku nzego zitanganaho amakuru, uwatamiye ati “ni muhunge inzego z’umutekano ziraje”, bagerayo bagakubita igihwereye, ibi ni agahoma munwa!
Byagaragaye ko abenshi muribo badasobanukiwe ibijyanye n’amategeko kuko bamwe ntibize amashuri menshi batangiye gukora ubucukuzi bakiri bato bagiye bava mu ishuri.

Iyo usuye ibirombe usanga harimo abana bari munsi y’imyaka y’ubukure baje ari ibibondo ugasanga abana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure biyongera kandi ingero zirahari, kubangamira ibidukikije nabyo ntibisigara inyuma .

Ingaruka ikomeye k’ubukungu bw’igihugu, ni ibirarane mu misoro yinjira mukigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro igice kiza kumwanya wa kabiri mu bukungu bw’igihugu hagaragaramo igihombo biterwa no gusorera bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze, bigatuma abacukuzi n’abacuruzi birara ntibishyure imisoro.

Izindi ngaruka mu mafaranga y’amavakuzimu, dore ko ariyo aza kumwanya wa kabiri kuyinjiza amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo mu gihugu nk’uko bigaragazwa na raporo ya PAC yo kuwa 10/9/2021 harimo miliyari 351.1 ikigo kigihugu cy’imisoro n’amahoro kitaragaruza, iki gihombo cyagiye gikura umunsi kuwundi.
Duhariye abasomyi!

Montjalinews.

Author

MontJali