Ruswa iravuza ubuhuha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro!

Guverineri Kayitesi Alice (Photo Montjalinews)

Guverineri Kayitesi Alice ati “mujya gukorayo iki muziko ntabyangombwa bifite?” Umuturage asubiza ati “tujya gukorera amafaranga nta burenganzira dufite bwo kubaza bene ibirombe ko bafite ibyangombwa!”

Umurenge wa Rukoma, wihariye ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro kuko ufite ¾ muri Kamonyi, hakaba harimo ibidafite ibyangombwa, hiyongeraho ibitujuje ibisabwa, ndetse hakaba havugwamo akaboko ka ruswa abaturage bati” uhagarikiwe n’ingwe aravoma.”
Nkuko bigaragazwa na Rapport yo kuwa 20/05/2021 yakozwe na Nsekanabo Emmanuel igaragaza ibirombe bikora bidafite ibyangombwa ndetse R.C.A yandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha R.I.B ko ababikora bakurikiranwa,nyamara byarakomeje birakora nkuko bigaragazwa n’amafoto yo kuwa 25 ukwakira 2021.
Agatangaro n’ibaruwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe , petrol, Gaz mu Rwanda cyandikiye Umunyabanga Mukuru wa R.I.B mu ibaruwa yo kuwa 2/6/2021 ifite no 0419/16.2 ifite I Mpamvu: Gukora iperereza ku bacyekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bagenera kopi Akarere ka Kamonyi hari kuwa 02/6/2021 ku isaha ya saa 13h30’29’’
Ku mugereka w’iyi raporo harimo impanuka zabaye mu birombe impanuka eshatu bivugwa ko zahitanye Niyomukiza Emmanuel w’imyaka 26 Nzahimana Emmanuel w’imyaka 39 na Hitimana Rachid w’imyaka 16.ku ipaji ya 1 Havuzwe kenshi ko uwitwa Mugemana Jean de Dieu muri raporo bamwita Chef akoresha mu Birombe bibiri aribyo AMP (African Minerals Petroleum) biherereye ku Murehe X: 493449 na Mwirute Y: 4788117 na STEC, Bugoba X490358 na Y:4790267 bikora byarahagaritswe, bikomeje kugwira abaturage urugero cyahitanye Semana Evaliste yishwe n’ikirombe muri AMP kuwa 4/5/2021 Kwizera kuwa 2/6/2021 aba n’abazwi, nubwo icukumbura rikomeje,iki kirombe nicyo gikomeje guteza impagarara mu murenge wa Rukoma kubera amahoro,bikirukanwamo bamwe bugacya hagiyemo abandi bagakora nta nkomyi,habayeho impanuka zirimo abakivuza ibikomere mu bitaro binyuranye harimo uwitwa Tuyisingize Rose.

Tuyisingize Rose yagwiriwe n’ikirombe kuwa 11/8/2021 (photo Montjalinews)

Yabuze kivuza kubera ubushobozi buke yivuriza muri CHUK agasaba ko nyirikirombe amuvuza akamwigarika,twagerageje kuvugana na Habiyakare ukoresherezwa n’uwitwa Tugiri ahakana ko atamuzi ku murongo wa telephone ati” nabyumvise nk’abandi ko uwo mukobwa yagiriye impanuka mu kirombe ariko yakoranaga n’uwitwa Mukiga Claude, twaje kumenya ko yari umukozi we Nkuko Tuyisingize yabitangarije Mont Jali News yagiye gutanga ikirego kuri RIB ya Rukoma yakirwa n’umugenzacyaha witwa Ndagijimana,amubwira ko azana ikaye y’umudugudu,mugihe we yagaragazaga impapuro yivurizaho kwa Muganga I Rukoma no kuri CHUK,yibaza niba yasimbura impapuro zo kwa muganga.
izi mpanuka zitagira gikurikirana harimo abatakaza ubuzima bigacecekwa , abandi bagasigara ari ibisenzegeri inzego zimwe zakabirenza ingohe, kubera uruho rw’amaronko akomoka ku maraso y’ibitambo byitwa abahebyi bagapfa bigapfa ubusa, kandi inzego z’ubuyobozi zisaba iperereza,bagakingirwa ikibaba n’inzego zibanze n’umurenge,abandi amateka akibagirana, abantu bagapfa ntandishyi, ntakivuza ubuyobozi bukarebera kandi hari itegeko bakitwa abahebyi mu gihe umukoresha adahinduka,mu Murenge umwe wa Rukoma, ahandi bahanwa bakabireka biteye urujijo,ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi, taliki ya 12 za buri kwezi buri wese aribwiriza, ndetse kuwa 13/9/2021 abatinze kwishyura baribukijwe biciye kuri Nyarwenda,ubundi ugwiriwe n’ikirombe Shawuri yake, bakamwita umuhebyi rukazaca Imana.
Iherezo ry’abahebyi n’impanuka zibera mu birombe bizakemurwa nande niba inzego z’ubuyobozi zitungwa agatoki kubera kurya ruswa,nubwo m’urukiko hakora ibimenyetso barusisibiranya bo bararahira bagatsemba bati nukudusebya ariko burya mu mutima biba bicika.bamwe bati “ubukene butuma abaturage biheba bakemera kujya ikuzimu bazineza ko bashobora guhaha cyangwa bagaheramo,abarara bakarara bakarya inturo( bisobanuro kwikorera itaka bavana mi isimu riza imusozi) bugacya bakanyonga byakunda bagatahana ihaho bugacya kabiri.
abaturage babuze uko nigira bati”ntitwarara ubusa dufite umutungo kamere mu masambu yacu kandi hari abafite frw bagura nta nkomyi bakabiseha babijyana ahandi”.bagatanga urugero kurubanza rwaburanishijwe m’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge m’urubanza rufite RDP00226/2021/GAC na DP0028/2021/TB/GAC kuwa 14/9/2021.
Bagarutse kubyatangajwe na polisi ngo bafatanyije ’inzego z’ubuyobozi bafashe abahebyi 10,ntabwo kwari ukuri kuko aba bari batumijwe na gitifu w’umurenge wa Rukoma ngo bahure bakore inama abahuze n’umutopographe, dore ko bari baritandukanyije n’uwitwa Mugemana,bamaze gufatirwa mu kabari bamaze iminsi 15 muri kasho ya Polisi ku Murenge wa Rukoma .
Itsinda ryafaswe kuwa 8/8/2021 na 26/8/2021 ari abantu 10 nkuko byatangajwe, batashye kuwa 14/9/2021 ntawubajijwe n’ijambo narimwe m’ubugenzacyaha.
Uwitwa Claude yagarutse kwifatwa ry’abagabo 3 bafatiwe ku Ruyenzi ngo bagiye guha Gitifu w’umurenge wa Rukoma ruswa, ko nubwo bafashwe uyu muyobozi yabateze igico,kuko yarasanzwe yakira ayo mafaranga babifitiye ibimenyetso, imbarutso ikaba ko abafashwe biyomoye ku iysinda ry’umukozi we Mugemana wakomeje kugarukwaho muri raporo y’Akarere aho yakoraga mu birombe bidafite ibyangombwa bya STEC na AMP kandi n’ubu bikaba ari ntabyo,binakomeje akazi nta nkomyi bakagira bati amafaranga yakiraga mbere yitwaga irihe zina ?

Icyifuzo cy’abatunzwe nibyo birombe:

Abaturage bibaza niba Ikigo k’igihugu gifite inshingano z’ ubucukuzi cyaba gishyiraho abaturage amananiza mu kubona ibyangombwa m’urwego rwo kugabanya abagirira impanuka muri ibyo birombe barasaba inzego z’ubuyobozi ko bakoroherezwa kubona ibyangombwa bakibumbira muri koperative maze umutungo kamere nabo bakawugiraho uruhre badakomeje guhereza abashoramari gusa ibyangombwa kubera bafite ubushobozi buhambaye cyane ko ababa baturage aribo bagaruka bagakoramo, badafite assurance, nta mushara fatizo bagahora ari banyakabyizi bahemberwa ibyo bakoze.

Nk’uko amakuru aturuka hariya mu kirombe usanga ubwishingizi buharirwa ba gapita n’abakozi abasekirite,ndetse ntiburenge abantu 10-na 20, kandi ikirombe gikorwamo n’abantu barihagati ya 200-300 basimburana ku munsi.akenshi iyo habaye igenzura bamwe basabwa kuguma mundake abandi ntibakore, abagenzura bagenda nabo bagakomeza imilimo yabo upfuye cyangwa ukomeretse akitwa umuhebyi.

Abaturage bamwe bakora muri ibyo birombe basaba inzego z’Akarere kureba kure bakibaza impamvu muri Rukoma ariho ikibazo gikomeza gutera impungenge, abantu bagapfa ntibagire gikurikirana kandi bizwi neza ko ibirombe bikoreshwa na Mugemana Jean de Dieu Hitumukiza abamukingira ikibaba bakigiranyoni nyinshi.,ku Murehe abana basohokamo abandi bakinjira mu kirombe cy’uwitwa Hakizimana, nkuko amafoto abigaragaza chantier ye ntiyakwitirirwa abahebyi bakora igitondo gitangaje. abashungereye bati”abahagarikiwe n’ingwe baravoma . Inzego z’akagali n’umurenge ngo zihururiza abatubahirije amabwiriza ya ruswa, hagaragara gukorehsa abana, bataye n’ishuri. izi ngaruka zikaba arizo zahitanye umwana w’imyaka cumi n’itatu witwa Tuyisenge Benjamin yapfuye kuwa 24/6/2018 mu Murenge wa Runda, Akagali ka Kabagesera mu m’umudugudu wa Rubuye mu murenge wa Runda.

Ingaruka zo konona ibidukikije: nazo ntizoroshye, usanga ahakorerwa imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri bihitana benshi,n’ibiza bidasigaye
ingero n’inyinshi urwanyuma nurwa Eric Banyurwanake wo mu Murenge wa Runda,Akagali ka Ruyenzi .
Kuwa 6 Ukwakira 2021 guverineri w’Intara y’amajyepfo Kayitesi Alice yakoresheje inama abaturage bo Umurenge wa Rukoma mu kagali ka Bugoba,abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye muri 15 yabajijwe hagarutsemo ikibazo cy’ibirombe bicukurwamo amabuye bigahitana abana n’abakuze , ndetse abandi bagasigarana ubumuga,mu kubasubiza yagize ati” ubundi kuki mujya gukorayo bitemewe, umuturage nawe ati” tujya gukorera amafaranga nta burenganzira bwo kubaza bene ibirombe ko bafite ibyangombwa, akomeza avuga ko bazajya kureba Gitifu akabakemurira ikibazo, bamwe mu baturage bijujuta bati” uwo urega niwe uregera cyane kuko uwo gitifu ariwe ugifitemo inyungu,utamuhaye ruswa amukuramo agashyiramo umuyoboka!!

Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera.

MontJaliNews

Author

MontJali