Runda: Dr Nahayo Sylvère Mayor wa Kamonyi ATI “Ngire icyo mbasaba Besamihigo ba Kamonyi, iterambere rirambye mwongereho Ubumwe n’ubufatanye!”
Ubwo yasuraga abaturage b’umurenge wa Runda mu nteko rusange y’abaturage bateraniye muri centre ya Gihara kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Ugushyingo 2021, Dr. Nahayo yahawe ikaze n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki, nyuma yo kumubwira imiterere y’umurenge uri mu Marembo y’Umurwa w’u Rwanda aho uhana imbibi na Nyarugenge, ndetse akaba ariyo marembo izindi Ntara zikoresha.
Yamubwiye ibikorwa biri muri Runda, birimo amashuri, amavuriro arimo nirivura amaso mpuzahanga, n’inganda zitandukanye. Mayor ndetse yagejejweho n’ibyifuzo by’abaturage aho nyuma yo guhabwa umuganda wa kaburimbo bifuza ko bahabwa na transport, abaturage bakaba bifuza ko hakorwa ubuvugizi.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kamonyi Murekatete Marie Goretti, yatangarije abaturage ko ari intangiro y’icyumweru cyo kurwanya ruswa, yigisha abaturage icyo itegeko riteganya kubatanga ruswa n’abayihawe, akomeza atanga numero za telefoni abaturage bakwifashisha mu gutanga amakuru. Iyi gahunda kandi yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo DPC w’akarere ka Kamonyi, ingabo, n’abayobozi b’inzego zitandukanye.
Mayor Dr Nahayo Sylvère yabwiye abaturage ko nibafatanyiriza hamwe bizashoboka bakarwanya umwanda, imirire mibi, igwingira ry’abana, gukura abana mu muhanda bagasubira mu ishuri no mu miryango yabo, n’ibindi bijyana n’imibereho myiza yabo.
Yakomoje kandi kumitangire ya service aho hazazanwa n’abandi bakozi bo mu nzego zitandukanye bakareba uko bikorwa mu nzego z’umirenge, bagarutse ndetse ahavugwa ruswa nko muri service y’imiturire kuri za site, asoza ijambo rye mbere yo kwakira ibibazo byabaturage byibanze kuri Mituweli de Sante aho abaturage bashyirwa mu byiciro bitabakwiriye, ndetse nabatagira aho gukinga umusaya abwira ko ibisubizo bigiye gushakwa kandi bikabonerwa igisubizo; ati, “tuzagaruka iyi n’Intangiro!”
Mont Jali News