Paul Rusesabaginsa urubanza rumunywesheje amazi!
Inkuru mbarirano iratuba, ariko burya ngo iryoha isubiwemo,kandi ngo inkuru y’umwana isubira inyuma iyo ibaye iyumusaza gito igatangaza ababyumva, perezida wa PDR –Ihumure na MRCD yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ngo amenyeshwe ibyo aregwa kandi aburane ku ifunga n’ifungurwa ryagateganyo. Aho we n’umwunganizi we bisanze batavuga rumwe kunkunga yatewe inyeshyamba za FLN, Rusesabagina akaba yaremeye imbere y’Ubushinjacyaha ndetse n’izindi nzego z’iperereza ko yateye inkunga FLN agira ati natanze inkunga ya amayero ibihumbi makumyabiri, kandi si ishyirahamwe ry’abagiraneza nayahaye”
Umwunganizi yinyuramo ati amayero magana cyenda ntiyagura intwaro keretse ari ibikenyeri kandi nabyo ntibyabakwira, iyi byenda gusetsa yabereye m’urukiko abantu bayitinzeho. Abaganiriye na Mont Jali News bibaza niba Me Rugaza David atarabanje gusoma dosiye aje kuburana cyangwa ngo aganire n’uwo yunganira bati abantu barashira akazana ibikenyeri murukiko, abantu babishyira murwego rwo gutesha agaciro ikirego cy’umushinjacyaha. Abandi nabo bakibaza impamvu ahakana ibyo nyirubwite yemera akavuga ko azanabyisobanuraho agiye mu mizi y’urubanza.”
Umwunganizi yongeye gukora agashya avuga ko uwo yunganira mu mategeko ari umubiligi, Rusesabagina bamubajije umwirondoro niba aruwe ati ni wo cyane, yahamyaga ko ari Paul Rusesabagina mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza wavutse 15 Kamena 1954 muri segiteri ya Nkomero muri Komini Murama icyahoze ari perefigitura ya Gitarama. Yashakanye na Thatianna Mukangamije nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere.
Yatangarije ubushinjacyaha ko ubu abarizwa m’umurwa w’u Bubiligi ahitwa Kraainem-Banilieu, yemeza ko afite ubwenegihugu bw’ababiligi kuva 1999.
Akazi ke kazwi n’umunyamahoteli, hakiyongeraho politiki ariyo imugejeje imbere y’ubutabera aho gashyiga yamushyiguye mu ijoro aza mu ndege nka Nyiriromba afata ikirere igicuku kinishye, yanga gukererwa mu ndege ya Bombardier Challenger 605, imukuye kukibuga mpuzamahanga Maktoun asesekara i Kigali murukerera atanguranwa n’inkoko ngo zitabika atarahagera, asanga ibyari inama n’imishyikirano imwicaza ku ntebe y’icyubahiro bimugejeje imbere y’inteko y’ubutabera ubwo urubanza ruba ruratangiye.
Ubwo umwunganizi we yasobanuraga ku mbogamizi z’urukiko ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha yagize ati “n’umunyamahanga ntakwiye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda, kuko amategeko atabyemera, yongera ati muramuburanishiriza mu ifasi itari iy’urukiko atuyemo yaguze inzu I Nyarutarama, abakurikiranye ibyo Me Rugaza yavugaga barasetse barahirima, bibaza niba Rusesabagina yarafashwe aje mu kiruhuko agafatirwa I Nyarutarama? bakibaza niba yaritiranyije akarere ka gasabo n’aho ikibuga cy’indege giherereye mu murwa w’u Rwanda. Hagati aho umuryango wa Rusesabagina naba mushyigikiye bati umuntu yarashimuswe, bakibaza Me Rugaza niba atari ukuburana urwandanze ngo amasaha y’icume cyangwa atakarize inteko y’abacamanza umwanya.
Ikindi cyagarutsweho nabakurikiranye iburanisha aho bagira bati n’umunyamahanga ntakwiye kuburanishirizwa mu Rwanda bafashe ku munwa nkabarwaye ubwangati!
Baganira na Mont Jali News bibaza niba ariwe munyamahanga wa mbere waba aburaniye mu Rwanda, batanga ingero k’ umubiligi Jean Marc Segers wari umukozi wa PNUD yaburaniye mu Rukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge 1998, umuny’Amerika w’uruhurwera Peter Elirnder, abahinde, abataliyani, yewe n’abanya Kenya nubu harimo abakiri mu maboko y’ubutabera, aba bose baciriwe imanza n’inkiko z’u Rwanda kandi bafite ubwenegihugu bwabo kavukire.
Bagatangazwa n’ukuntu umunyarwanda wavukiye I Murama ya Nkomero ariwe wihakana ubunyarwanda, mu gihe yahataniraga kuza kuyobora u Rwanda; ese yaba yaribeshye ko urwagasabo rukiri mubukoroni bw’ababiligi?
Uretse kwigiza nkana, aha niho ruzingiye bati “munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega arajumarirwa, ababibonye bati, kirya abandi bajya ku kirya cyikishaririza”, F.L.N n’abafatanyabikorwa bayo muri 2019 bataramiye kuri mudasobwa, bigamba ibitero Kinigi mu misozi miremire ingagi zirakangarana, abanyabwoba bati “Musanze yafashwe”, nyabimata ya Nyaruguru ku Nkengero zishyamba rya Nyungwe igikuba kiracika bati “abashingantahe badutashyemo”, FLN yishimira ko yararitse imirambo n’iminyago baratwika, baracuza, banyaga akaribwa nakataribwa barengera mu ishyamba bagezeyo baricara baraseka, aka yampyisi ibonye umupfu, barota bafungura imfungwa muri gereza ya Karubanda. Bambukiranye amarangara kwa sebukwe wa Twagiramungu bambutse Nyabarongo bicare I Kigali naho zari inzozi nubwo ngo uwarose nabi burinda bucya, abaturage ba Nyaruguru bifuza ko umubirigi Rusesabagina Paul na FLN/MRCD bajya ku buranishirizwa I Nyabimata.
Naho ibyo gutanga ingwate ngo zagenwa hakurikijwe ibyangijwe na FLN, ntabwo bikuraho ko hari ababuze ubuzima muri byo bitero Rusesabagina Paul yigambye, bakibaza niba hari ingwate y’abantu yishe yaboneka.
Nubwo bimeze bityo bibaza impamvu ituma batera u Rwanda icyo babuze dore ko utashye aza agahabwa imilimo, ingero zirahari uhereye kuri Me Evode Uwizeyimana, Rwigema Pierre Celestin, n’abandi batandukanye.
Hakurijwe iburana ryabanjirije iry’umunsi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Rusesabagina Paul afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.
Umucamanza yasomye umwanzuro w’urukiko, avuga ko Rusesabagina agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ko ashobora kujurira uyu mwanzuro mu gihe k’iminsi itanu. Rusesabagina yahise afata ijambo arajurira n’uko asabirwa n’umwe mu bamwunganira, Me Nyambo, ko yarekurwa akaburanira hanze kubera arwaye, byaba ngombwa agategekwa kutagira aho arenga ariko ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa.
Kuri Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri wa mbere mu nzibacyuho, yagarutse mu Rwanda muri 2003 yiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, amatora arangiye yemera ko yatsinzwe ashimira uwamutsinze mu matora.
Me Evode Uwizeyimana bari kumwe mu matora ya 2003 ashinzwe ishami ry’amategeko yarahunze ahungutse aba umunyabanga wa Leta kugeza 2019. Rwigema Pierre Celesitini wabaye Minisitiri w’Intebe agarutse aganje muri EALA, urengeje amaso politiki Hon Iyamuremye yababera icyitegererezo yakoreye inzego zitandukanye muri repubulika ya kabiri akora iperereza, aba perefe, n’indi milimo itandukanye, bidashidikanwaho ko umufasha we ari n’umukobwa wa Dr Sindikubwabo Théodore wabaye perezida wa guvernoma y’abatabazi. Niba FPR itabishisha bakarangiza inshingano zabo, abanyarwanda bari ishyanga bahuriye muri diaspora hirya hino, badafite imiziro baratashye.
Tugarutse kuri ya nkuru y’umwana isubira inyuma Perezida Kagame harabo aburira ariko ntibumva yagize ati “ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye, politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibyo ari byo byose ko dushaka kandi ni inshingano zacu guharanira ko habaho demokarasi, amahoro, ubwisanzure mu gihugu cyacu. Mbere na mbere ni twe tubishinzwe, twebwe, njyewe nawe. Ku bantu rero bihisha inyuma y’ibidafite agaciro, ndetse bagashyigikirwa n’abantu bo hanze, bakaryoherwa… Muraza kutubona.”
Aha usanga yarabwiraga abagabo barwanisha ikibatsi cy’urulimi, ndetse bakajya no mu mashyamba mu mitwe y’iterabwoba ngo iharanira kubohoza u Rwanda, FLN, MRCD, CNLD, FDLR ,P5, FOCA bamwe bakaba baragejejwe imbere y’ubutabera Ntibumva n’ingumba z’amatwi aha niho Perizida Kagame yagize ati “hano ndashaka gusobanura ko tugiye kuzamura ikiguzi cyose byasaba, ku bantu bose bashaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kizazamuka, haba mu bushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’igihugu cyacu, abaturage bacu n’iterambere ryacu. Ati “hari benshi mbona mu makuru baba bavuga, ariko hari na benshi mubona mu makuru ko bafashwe bari muri ibyo. Ababa batagize amahirwe yo gufatwa nabo ubwo nibo baba bahisemo aho bajya.
Akomeza agira ati “ubundi twebwe twahamagariye abanyarwanda aho baba bari hose ko bataha bakaza mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho bikaganirwa tukareba icyakorwa.” Iyo agaruka k’umutekano w’abanyarwanda n’abarutuye arababwira ariko akabona batumva.
Ati “ntabwo ari benshi, ariko ni ibikorwa bya bake bibi bigaragara ko ari byinshi, abagerageza guhungabanya umutekano wacu murabizi, mu bimazemo nk’imyaka ibiri ishize ariko nabyo navuga ko tubigerereye kandi n’uko abantu bafite amatwi ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone, ngira ngo ibyo byari bikwiriye kuba bibonwa na buri wese ko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda, uko byagenze niko bizagenda.
Kagame Paul ati “waba uri muri Amerika, Afurika y’Epfo, mu Bufaransa, ukibwira ngo uri kure, ariko uri kure kuko ntaho uhuriye n’umuriro. Ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa, ibyo baribakwiye kuba babizi, aribo ari n’ababashyigikiye, bazi ko hano batahakinira,nta kuhanikinira.”
“N’abashaka kubajyamo bakabakoresha, mujye mu babwira ko barakinisha umuriro, uzabotsa. Kuri icyo cy’umutekano nta muntu twabyingingira, abantu bakwiye kumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi, ariko icyo gihe cyararangiye. Turi mu gihe cy’amahoro. Dushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo. Gutatira igihango cy’u Rwanda, urabizira. Gutenguha igihugu, kwifuriza abantu inabi, birakugaruka.Ibisigaye ni uburyo, bikugaruka bite? Uburyo ni bwinshi, mwahitamo ubwo ari bwo. Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye atekereza kabiri.”
Duhariye abasomyi abwirwa benshi akumva beneyo.
Mont Jali News