Mont jali News yagiranye ikiganiro  kuri telephone n’Umuyobozi w’Akarere ka  Kamonyi ushinzwe ubukungu ku cyorezo  gihangayikishije isi yose n’izahara ry’ubukungu muri uyu mwaka wa 2020, umuyobozi  w’umusigire akaba anashinzwe ubukungu  arishimira intambwe Kamonyi  imaze gutera  mu gukumira Covid 19 kuko kuva yagera mu Rwanda kuwa  14 Werurwe umurwayi wa mbere agaragaye  Kamonyi yagize ibyago byo gupfusha umuturage umwe, abandi barwayi barakize.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu, Tuyizere Thadée (photo internet)

“Biragaragara ko amabwirizwa yashyizweho yo kwirinda COVID-19 arumvikana kandi  arasobanutse, igisigaye n’ukuyashyira mu bikorwa, nko kuba ingendo zaravanywe saa tatu zikajya saa moya abantu bakaba bari mu ngo zabo, ibijyanye n’ibirori hari gushyingira cyangwa se gushyingura byose hagomba kubahirizwa amabwirizwa yagenwe, gusa sinavuga ngo birahita byubahirizwa ako kanya ariko bazagenda babyumva kandi n’abatayubahiriza nabo bazajya bakurikiranwa”. Ikindi yabajijwe nuko hari abatangiye guca imivuno kugirango bagere mu mujyi wa Kigali mugihe amabwiriza avuga ko nta ngendo ziva mu ntara zijya mu mujyi wa Kigali, yagize ati “ntabwo babujije abantu kugenda icyo babujije n’imodoka rusange zitwara abantu ziva mu ntara zerekeza Kigali, ariko niba umuntu avuye Kamonyi n’amaguru akagera Kigali ibyo ntacyo bitwaye kimwe n’ufite imodoka ye bwite nawe yemerewe kwinjira mu mujyi wa Kigali ikibujijwe n’imodoka rusange zitwara abagenzi.”

Ubwo utubari twafunzwe muri ibi bihe turimo mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, bigaragara ko hari abikinze muri iki cyiza bagacuruza inzoga zizwi kwizina rya muriture, Akagali ka Kabagesera kakaba kari kw’isonga mu kuzicuruza, abakabarwanyije nabo barayicuruza abatayicuruza bayitezemo amaronko. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu, Tuyizere Thadée avuga ko iyo amakuru yatanzwe ababikora bakamenyekana bakurikiranywa bagahanwa cyane ko hari n’abamaze gufatwa kandi ikindi nuko hari abihisha inyuma y’ubuyobozi bakabikora abo iyo bamenyekanye barahanwa.

Abajijwe aho urwego rw’ubukungu n’iterambere rihagaze mu gihe imilimo imwe yinjizaga amafaranga yagiye bigurintege Tuyizere Thadée ati “Abanyakamonyi

bahuye n’ingaruka nk’abandi bose ariko ubukungu bw’akarere ntibwahungabanye cyane kuko imisoro yagiye yinjira nkuko bisanzwe.”  Yakomeje  agira ati “dufite amahirwe yo kuba hagati y’imigi ibiri – Kigali na Muhanga, muri ibi bihe u Rwanda rurushaho gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19, Kamonyi ntiyasigaye inyuma mu gukumira COVID-19, niyo mpamvu tugomba gukora cyane kugira ngo ubuhinzi tububyaze umusaruro, ntacyo abaturage bakora  ngo kibure isoko, dufite ibishanga bihagije, dufite inganda zikora ibiryo zikomeye, n’izikizamuka”. Yasubije  ku kibazo cy’inganda zikora ibiribwa ariko zitujuje ibisabwa yatangarije Mont jali News ko hari ibyo bita inganda kandi atarizo ati “umuntu  ufite icyuma gisya imyumbati  cyangwa ibigori  bitandukanye n’uruganda rukora rugatunganya ibiribwa, nubwo baba badafite ibyangombwa ntibisobanura ko ibyo zikora bidafite ubuziranenge. Ati “ahubwo ni ‘transformation’  kandi bijyana nuko umuntu agenda atera imbere bikageraho bikazitwa uruganda akazashaka ibyangombwa byuko byujuje ubuziranenge ahabwa n’ababishinzwe.”

Mu bukungu kandi havugwa byinshi muri Kamonyi Group Investment (K.I.G) bamwe mu bayigize bagiye binubira ko badahabwa amakuru ku mafaranga yabo bashoye, bakaba badahabwa inyungu, ahubwo bakabwirwa ko ari bloque (adakurwaho) ku ma compte anyuranye nka Banki y’abaturage, Banki ya Kigali n’ahandi ndetse ko hari nayashowe m’uruganda rw’ikigage batagishijwe inama nk’abanyamigabane. Izo nyungu babwirwa kandi zikaba ntacyo zabamariye muri ibi bihe bikomeye bya COVID19 nkuko ahandi byagiye bikorwa.

Tuyizere  Thadée avuga ko icyo kibazo kizwi kandi ko haricyo bagikozeho, bakoze inama na komite ya K.I.G ndetse n’abamwe mu banyamuryango nubwo ubwitabire bwabaye buke, bagaragariza buri wese imigabane yatanze aho igeze n’uburyo yunguka, imbere ya  njyanama y’Akarere na Komite nyobozi ishinzwe gucunga umutungo wa sosiyete bagaragaza ko amafaranga  yunguka ntakibazo, akomeza avuga ko ahubwo  hari abanyamuryango bavuga ngo bazasubizwa amafaranga yabo, kandi uburyo amasosiyete akora hari amategeko agenderaho niba ufitemo imigabane ukaba utagishaka gukoreramo bakugira inama yo gushyira kw’isoko imigabane yawe  ikagurwa ariko idakuwe muri sosiyete, abayifuza barahari biteguye kuyigura.

Ibivugwa ko n’Akarere katigeze gatanga imigabane  ari nako katanze igitekerezo cyo kuvuka kwa  KIG kimwe n’abandi benshi bisubiyeho, bityo bikaba byarakuruye  idindira bigatuma bamwe bacika intege, yirinze kugira icyo abivugaho, asubiza ko nubwo hagiye haboneka imbogamizi ubu K.I.G ihagaze neza kuko yavuye kuri miliyoni 65 ikaba ikabakaba mu ijana, ikanashora imari m’uruganda rukora ikigage, ashimangira ko ubukungu bwa Kamonyi bumeze neza kubera ibikorwa bizamuka umunsi kuwundi, ati “Kamonyi ni kamwe muri District eshanu zifite ubukungu buhagaze neza kandi budahindagurika, mu mibereho myiza  abaturage  44% bafite amashanyarazi mungo, zabo  amazi ndetse n’imihanda iri gukorwa hari ahagiye gushyirwa kaburimbo Ruyenzi –Gihara –Nkoto  watangiye gukorwa.

Umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto urimo kubakwa (photo internet)

 

Ibikorwa remezo birarushaho kwegerezwa abaturage, abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mugugudu wa Rugogwe – Akagali ka Kabagesera. Yabajijwe n’umunymakuru ko  biragaragara ko harimo abirirwa ku muhanda basabiriza, nubwo bahawe aho kuba ariko ibibatunga ntabyo harimo n’abageze mu zabukuru, Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu muri Kamonyi  avuga ko iyo wahawe icumbi ufite aho kuba n’umuryango ntakibazo, ubundi hakarebwa abari mu kiciro cya mbere nibande? niba bafite imbaraga abo habwa imirimo y’amaboko kugirango babashe kubona ibibatunga no kwita ku bana babo, ati byatekerezwaho bagahurizwa hamwe bagashakirwa ibyo bakora buriya gukora inkono ba bisimbuza gukora amavaze kuko arunguka kandi byabatunga.

Mont Jali News yagarutse  kubibazo by’ ibirombe  bicukurwamo amabuye byarahagaritswe byateza impanuka bikabura bene byo, yagize  ati Kamonyi  ifite ibirombe byinshi mu gace ka Rukoma, Kayenzi, Kayumbu, no mugace ka Runda haraho biri, bivugwa ko hari abajyayo gucukura amabuye y’agaciro batabiherewe uburenganzira, avuga ko iyo bafashwe babihanirwa kuko hari abajyamo bikaba byabagwira bikabaviramo ku bura ubuzima, ikindi hari aba baba bashinzwe iby’amabuye y’agaciro iyo hagize  ubikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubwo buba ari ubujura iyo afashwe arabihanirwa. Ubu byaratangiye gushakisha abakora badafite impushya, hari abamaze gufatwa, kandi akenshi abo bayacukura bayashyira abayagura ari nabo bateza ibibazo kuko bafite isoko bayagemuramo rwihishwa. Ubuyobozi bwarabahagurukiye mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abana n’abakuze.

Kamonyi – Ikirombe kyagwiriye abantu (photo internet)

 

Mu gusoza yatanze ubutumwa ku baturage ba kamonyi  asabako buri wese akwiye gukurikiza amabwiriza y’inzego zibishinzwe mu kwirinda icyorezo cya Covid19 kuko kireba buriwese atari leta gusa ahubwo buri muturage agomba kurinda ubuzima bwe n’ubwabandi, bityo ubukungu bukarushaho kuzamuka abanyarwanda bafite ubuzima buzira umuze kuko buri wese agomba kwirinda covid19 yugarije isi n’abayituye. Yabigarutseho kandi mu nama yagiranye n’abaturage bo mu kagali ka Kabagesera aho barimo kwikinga mu cyiza bagakora inzoga zinkorano bita muriture, muri iyi nama yamuhuje n’abaturage kandi yari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda wihanangirije bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze nabo bavuye ku nshingano zabo  aho yatanze urugero kuwitwa Masengesho Théogene nawe ucuruza muriture mu ruhame kandi ari umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugugu wa Rubuye.

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe ubukungu  yavuze ko hari n’abandi bayobozi bagiye bitwara nabi bafatiwe mu kabari mu gihe cya COVID19 barenze ku mabwiriza hirya no hino begujwe .

Ati “COVID 19 n’icyorezo kandi buri wese agomba kwirinda akarinda n’abandi”

 

 

Mont Jali News

 

Author

MontJali