Akagali ka Kabagesera m’umudugudu wa Rubuye, umurenge wa Runda, aho igishushanyo mbonera cyahinduwe ahari hagenewe guturwa hagashyirwa m’ubuhinzi n’ubworozi hateje impagarara abaturage bari basanzwe bahatuye mbere yo guhindurwa n’ubu bagisorera ubwo butaka nkuko bigarara ku byangombwa n’inyemeza bwishyu .
Abaturage bagejeje ikibazo k’ubuyobozi bakaba basanga nubwo hagenerwa ubworozi ko hagati y’abaturage hadakwiye kubamo farm y’ingurube, bitandukanye n’icyifuzo cya nyiri ngurube we ugaragaza ko nawe ahagura yateganyaga kubaka nyuma akimwa icyangombwa kuko yasanze byarahindutse, nawe yakoze uwo mushinga kubera amaburakindi.
Iyo bikunda abayarahubatse nkuko bitangazwa n’umugore we ati “ibi twarabiteguye tugurisha aho twari dutuye, ndese dufata n’ideni muri Banki kugirango izi ngurube zororoke tugurishe twishyure umwenda twafashe.”
Abaturage nabo bakagaragaza ko umwanda n’urusaku bibabangamiye, ndetse ko isazi zibasanga no mungo zabo akaba ariyo mpamvu bitabaje inzego z’ubuyozi, nkuko bitangazwa na Ruhimbaza Emmanuel, Uwilingiyimana Alice, Kampundu Evanisi na Tuyizere Felix batuye mu mu Mudugudu wa Rubuye
yororeye hagati y’abaturage zibabangamiye. Komite y’umudugudu imaze gusuzuma ikibazo cyabo yabandikiye ikaye bayishyikiriza umunyabanga nshingwabikorwa w’akagali ko yabafasha gucyemura icyo kibazo, aho yanditseho ko yakiriye ikibazo taliki ya 5/8/2020 kizakemurirwa aho batuye kuwa 8/8/2020.
Gitifu ntiyabashije kuhagera kubera izindi mpamvu z’akazi, abatanze ikirego ntibanyuzwe baba bakigejeje k’Umurenge bakirwa n’Administrateur kuko Gitifu w’umurenge yari mu kiruhuko bityo asaba gitifu w’akagali kuza kugicyemura. Aho yahageze kuwa 12 kanama 2020 nuko Gitifu w’Akagali, umuyobozi w’Umudugudu ushinzwe umutekano, abatanze ikirego batanu, uregwa n’abaturage bahaturiye bakurikiranye ikibazo gusa haje kugaragara ubwumvikane buke n’amakimbirane hagati y’abayobozi ubwo uwari ushinzwe umutekano ariwe wandikaga imyanzuro yashikujwe ikaye na Gitifu w’Akagali atangira kwiyandikira ibyemezo yafashe ku giti cye, ibi byatumye abareze badasinya ndetse ushinzwe umutekano na Mudugudu nabo banga kubisinya, bivugwa ko hagaragaye kubogamira ku mukire imbere y’abaturage.
Taliki ya 13 Kanama 2020, Mont Jali News yageze ahari amakimbirane ngo yirebere koko niba ayo matungo magufi yateje impagarara mu baturage agatuma abayobozi bananiranywa mu mashyi no mu mudiho, niba ibivugwa ari ukuri. Twahasanze umukozi wa nyiringurube Jean Pierre arimo kumanura imizinga y’inzuki yari hejuru y’inzu.
Twaganiriye n’abaturage barimo abaturanye n’izo ngurube, uwitwa Ruhimbaza utuye mu munsi y’umukingo ari nawe watanze ikirego, Felix na Alice bose baturanye bagaragaza ko ikibazo izo ngurube zibatera ari umunuko, isazi, n’umwanda biterwa no kutagira ubwiherero cyangwa icyobo kijyamo imyanda y’amatungo hakiyongeraho imitiba y’inzuki iri hagati y’abaturage ishobora gutera ikibazo. Mu myanzuro gitifu yafashe no kuyikuraho byarimo, uwitwa Marita ati “izi ngurube ntacyo zitwaye cyane ko inzu yazo yubatswe bahari, keretse niba hari ikindi bapfa.”
Tuyizere Felix nawe akagaragaza ko abavuga ibyo batahaturiye, kandi birimo akagambane kabagabiwe ingurube barimo Josephine umugabo akaba ariwe ushinzwe amakuru m’umudugudu, hakiyongeraho ko ari umuryango umwe, abakozi be, nabo yagabiye bose bavindimwe bati “uburenganzira mu korora ingurube butabangamira imibereho myiza y’abaturage cyane ko aho hantu yaje kuhororera asanga hari hagenewe gutura kandi hatuwe, igishushanyo mbonera cyahashyize mu buhinzi, aho yororeye ari mubaturage hagati atari ukumubangamira kuko ntacyo bapfa bamufata nk’umuvandimwe.
Bityo bakaba bataba ibitambo by’impinduka zibiteganywa n’Akarere, bagasaba ko niba haragenewe ubworozi n’ubuhinzi hashyirwa ingurube cyangwa andi matungo, ubuyobozi bukareba mu nyungu rusange butabogamiye kuwifite kuko nabo ari abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho.
Cyangwa inzego z’umurenge zikabakorera ubuvugizi icyo kibanza kirimo ingurube kiri mu ngo hagati nyiraho nawe agahabwa amahirwe akubaka.
Aho gukoresha imvugo nyandagazi ngo bazashogoshere bajye kurega aho bashaka cyangwa bakimuka, ibi byaje kurushaho gutera ikibazo ngo Gitifu w’akagali yababwiye ko ari “uduturage dufunze mu mutwe bakwiye kubana n’ingurube badakwiye kwinubira isazi cyane ko nabo bafite umwanda kandi ntaho wazihungira ngo no muri office iwe isazi zibamo”. Nkuko bitangazwa na Ruhimbaza, Kampundu, Alice na Tuyizere banabisubiyemo imbere ya Gitifu w’umurenge.
Ubwo Mont Jali News yageragezaga kuvugana na Gitifu w’akagali ku mvugo yakoresheje nicyo ubuyobozi buteganya kwihinduka ry’igishushanyo mbonera cya Rubuye ati “abo baturage bafite izindi mpamvu zituma batoteza umuturanyi wabo zitazwi” akomeza avugako ntawukwiriye kwinubira umwanda kuko no mungo zabo hanuka.
Ku kibazo cy’ingamba ziteganywa n’ubuyobozi mu gihe igishushanyo mbonera cy’imiturire gihindutse ati “njye sinagisubiza, ariko nibyo aho hari hagenewe gutura none hagenewe ubuhinzi n’ubworozi uwo agomba korora rero bazaturane nizo ngurube” iyi mvugo y’umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagali yashimangiwe na Gitifu w’umurenge Mwizerwa Rafiki ko igishushanyo mbonera kitateguriwe Habimana Emmanuel wenyine, ntacyo Umurenge wa gihinduraho. Abajijwe n’umunyamakuru niba hari inama zagiye zikoreshwa n’inzego z‘ubuyobozi ngo abaturage bamenyeshwe ko habayeho impinduka ku gishushanyo cy’umudugudu ndetse niba abaturage bakishyura ubukode bw’ubutaka bazasubizwa amafaranga yabo, ati “ibyo ntibishoboka niyo wajya gusora ntibyakwemera.” Abaturage ntibanyuzwe kuko hari abaturage batweretse inyemeza bwishyu ko kugeza ubu bagisora.
Kuruhande bavugiraga mu matamatama bati “Perezida Kagame yagabiye abaturage inka zikamwa amata abana bakira bwacyi, incike zikira ubworo, atanga amabwiriza ati “ntihakagire umuturage ubana n’itungo mu nzu, none ngo abaturage ni babane n’ingurube!!! Ifaranga rihatse byose ruswa no kubogama ntibizacika, bigeze nubwo umusilamukazi Zainabu ahagara mu bantu n’umujitandiyo ku mutwe ati “ingurube ntacyo zintwaye n’izina ry’Imana!” mu gihe bizwi ko ingurube ari haramu ku muyisilamu.
Umwe mu ba bangamiwe Kampundu Vanisi ati “ntabwo ikibyimba cyaryana kitazanye amashyira” gitifu w’umurenge ati “rekeraho ikibazo cyawe turacyumvise, ni bagure umushinga, kuwa kabiri Habimana Emmanuel azazane icya ngombwa cye turebe icyo tumufasha ndetse tumuhe na veterineri aze asuzume ingurube, amugire inama ziyongere kuriwe n’umugisha”. Yasoje asaba abaturage kubana amahoro, kandi ko buriwese yakira ibyo avuze nk’ihame kuko ikibazo atari itungo woroye n’inka iyo utayikukiye ngo uyisasire itera umwanda kubana n’ingurube babyakire, yungamo ko pariseri y’umuntu ayikoreramo icyo ashaka.
Umuturage Nkurikiyinka atanga igitekerezo ko Habimana Emmanuel akwiye gufashwa akubaka, izo ngurube zikahava ntizibangamire abaturanyi, ikibazo gitezwa n’igishushanyo mbonera gitegurirwa mu biro ababishinzwe batageze aho ubutaka buri, haraho usanga ahagenewe guhinga ari ahantu hasanzwe ku bucucike, maze ba Gitifu bagahora bahanganye n’abaturage kubibazo birenze ubushobozi bwabo.
Kuruhande rumwe rw’abarega bati “Gitifu yariye ruswa niyo mpamvu atubwira ngo twemere tubane n’ingurube” abaregwa nabo bati “Gitifu aremera kudusinyira mudugudu na mutekano bakanga kuko babimye ruswa.”
Ikindi cyagaragaye aha n’uko abaturage bataramenya akamaro ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 kuko abenshi bagaragaye batambaye agapfukamunwa kandi nta ntera ya metero imwe bahana kuburyo Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge yakomeje kubasaba guhana intera ya metero imwe buri kanya.
Duhariye abo bireba bazatandukanye ingurube n’abantu cyane ko n’inka zajyanywe mu bikumba, ubuzima bw’umuturage bufite agaciro kuruta ingurube, amagurubegurube ntawe yakamiwe, uretse umunuko!
MontJali News.