Banyarwanda,
Banyarwandakazi ;
Bakoresha,
Bavandimwe bakozi ;

Kuwa 1 Gicurasi ni Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’abakozi.Uyu munsi utwibutsa ubwitange bw’abakozi batubanjirije kugira ngo baharanire ko abakozi bagira uburenganzira bwo gukora Umurimo ubahesha agaciro.
Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020,turizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’abakozi tuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,dusaba buri muturarwanda wese kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no kwirinda ikintu cyose cyatandukanya abanyarwanda.

Turizihiza kandi uyu munsi, mu gihe Igihugu cyacu ndetse n’isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku buzima,ku mibereho ya buri wese, ku bukungu .Ingaruka zacyo zikaba zarageze ku bukungu bw’ibigo twakoragamo ku buryo byatumye abakozi benshi batakaza imirimo yabo.

Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ingamba yafashe kugira ngo irinde abaturarwanda ,kandi igafasha n’abagizweho ingaruka no gutakaza akazi ,bahabwa ibibatunga .
Turashimira n’abandi bifatanyije na bagenzi babo badafite icyo gufungura bakabagenera ibyabafasha muri ibi bihe bikomeye.
Turashima kandi abakoresha babonye ko iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 ,ari wo mwanya ukwiye wo gushyira hamwe n’abakozi babo,bagashyigikirana ku cyarengera nyungu z’abakozi n’abakoresha,kuko uko gushyira hamwe ariyo mvano izatuma abakozi bitanga kurushaho mu gihe bazaba basubiye mu kazi.

Italiki ya 1 Gicurasi 2020 isanze abenshi mu bakozi amasezerano yabo yarasubitswe n’abakoresha babo hashingiwe gusa ko hari icyorezo cya COVID-19 ndetse hatitawe ku burenganzira bw’abakozi.
Koko rero, n’ubusanzwe imishyikirano rusange kimwe n’ibindi biganiro abenshi mu bakoresha ntibabishyiraga imbere ari nayo mpamvu hari abahise bafata icyemezo cyo gusezerera abakozi babo abandi amasezerano yabo agasubikwa mu gihe benshi batazi iherezo.
Ikibabaje muri ibyo ni uko hari abikinze mu kiza,maze bagasubika amasezerano y’abakozi basanzwe batubahiriza inshingano zabo,nko kudahemba abakozi imishahara yabo,kubateganyiriza n’ibindi.

Nk’uko byumvikana ubwabyo birumvikanisha ko nta washidikanya ku ngorane abo bakozi bahuye nazo cyane cyane ko abenshi bakorera kure y’imiryango yabo kimwe na bagenzi babo babona imishahara ari uko bakoze bakunze kwita ko ari ba nyakabyizi.

Birakwiye rero ko abakoresha bakomeje amasezerano n’abakozi babo bakwiye gushimirwa kimwe n’abandi banyuze mu biganiro n’abakozi babo kugira ngo bagere ku myanzuro iboneye ikigo n’abakozi kuko ibyo bigo ari byo bizazahuka vuba kubera ko buri ruhande ruzaba rwibona mu kamaro kabyo.
Bityo turasaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kurushaho gukangurira abakoresha kurushaho gushyira ibiganiro imbere ,kugira ngo mu gihe iki cyorezo cyashize hazirindwe imanza ndetse n’umusaruro w’ibigo urusheho kwiyongera.
Dushingiye ku bwitange bw’abaganga dushimira ndetse no ku bushake bwa Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda,turizera tudashidikanya ko mu minsi ya vuba iki cyorezo kizaba cyashize maze tugakomeza kwitangira iterambere ry’Igihugu cyacu.
Kugira ngo rero,ubukungu bw’igihugu cyacu buzarusheho kuzanzamuka vuba,turifuza ko Leta y’u Rwanda yazatera inkunga ibigo cyane cyane ibigo bito n’ibiciriritse ,ariko hakibandwa ku bigo bizaba bitasezereye abakozi babyo cyangwa ngo bigabanye umushahara wabo.Birumvikana rero ko byihutirwa gushyiraho UMUSHAHARA FATIZO nk’uko uteganywa mu ngingo ya 68 y’Itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda.
Mu gukomeza gukumira icyorezo cya COVID-19 ,ni ngombwa ko abakoresha bafata ingamba zihamye zo gukomeza isuku ,ubuzima n’umutekano mu kazi yaba ku bakozi, ku bakoresha ndetse no ku bandi bahagenda.Abakozi nabo bakaba bahamagarirwa gushyira mu bikorwa ingamba zizaba zafashwe.Ibigo bigomba kugurira abakozi imyambaro n’ubundi buryo bwo kwirinda,aho gutegeka abakozi kubyigurira kandi nta bushobozi nk’uko bamwe mu bakoresha basanzwe batabigurira abakozi babyo cyangwa abandi bagategeka abakozi kubyigurira kandi nta bushobozi bw’amafaranga bafite.

N’ubwo kandi duhanganye n’iki cyorezo,ntidushobora kwibagirwa ko n’ubusanzwe abakozi basanzwe bafite ibibazo dusaba ko Leta yarushaho kubyitaho kugira ngo abakozi barenganurwe.Ibyo bibazo ni ibi bikurikira :

1.Abakozi benshi bakomeje kudahabwa ijambo na benshi mu bakoresha,ku buryo abo bakozi badahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku miterere y’akazi kabo,uburyo bagakoramo n’ubundi burenganzira bwo gutanga ibitekerezo binyuze mu masendika bihitiyemo.

2.Ba rwiyemezamirimo bambura abakozi babakoreye ku buryo nta munsi n’umwe utakumva abakozi barira ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo mu gihe bo baba barishyuwe.Bikaba bitumvikana uburyo umukozi akorera rwiyemezamirimo wahawe isoko na Leta ,isoko rikarangira,rwiyemezamirimo akishyurwa,Leta igahabwa igikorwa cyayo,abakozi n’abacuruzi batanze ibikoresho bagasigara mu bukene.Aha twatanga urugero rw’abubatse IKIGO NDERABUZIMA CYA NGARAMA mu Karere ka GATSIBO mu mwaka wa 2016,kugeza uyu munsi abakozi bakaba batarahembwa n’abacuruzi batanze ibikoresho bakaba batarishyurwa.
3.Abakozi benshi cyane cyane abo mu bwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibateganyirizwa muri RSSB ,bityo igihe bagahura n’ikibazo cy’ubukene igihe bagize impanuka cyangwa bageze mu zabukuru.
4.Abakozi benshi bo mu bwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibahabwa amasezerano y’akazi yanditse, ndetse bagahemberwa mu ntoki kugira ngo abo bakozi batazabo ibimenyetso ko bakoreye abakoresha babo mu gihe habaye impamvu zo kwiyambaza ubutabera.

Kubera impamvu zavuzwe haruguru,turasaba ko :
1..Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yarushaho gukangurira abakoresha kurushaho guha abakozi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo babinyujije muri sendika bihitiyemo.
2.Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yarushaho gukangurira uturere kujya twishyura abakozi bakoreshejwe na ba rwiyemezamirimo kimwe n’abatanze ibikoresho ku isoko tuba turatanze.By’umwihariko turasaba ko Akarere ka GATSIBO kakwishyura abubatse Ikigo Nderabuzima cya NGARAMA n’abacurizi batanze ibikoresho byo kubaka.
3.Leta yasubira ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 034/01 ryo kuwa 13/01/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza cyane cyane ku byerekeranye na 0.5 ku ijana y’umushahara umukozi atahana kubera ko ayo mafaranga ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’abakozi ndetse n’ibiciro ku masoko bikaba byarahanitse mu gihe umushahara w’umukozi utiyongera kandi abo bakozi na bo bakaba bahamagarirwa na bo kwishyurira abagize imiryango yabo.

4.Ko Leta yashyiraho iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo nk’uko bikubiye mu ngingo ya 68y’Itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda,kugira ngo ikibazo cy’imishahara y’abakozi gihabwe umurongo kimwe n’andi mategeko agira aho ahurira n’uyu mushahara.

5.Kugira ngo hakumirwe ingaruka zakomoka ku bindi biza bitateguwe byagira nanone ingaruka ku kazi,turasaba Leta gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga No 44 yerekeranye n’ubushomeri kandi agashyirwa mu bikorwa.Ibi byakorwa muri RSSB hashyirwamo ishami rishinzwe guteganyiriza abari abakozi mu gihe bagezweho n’ubushomeri.Kimwe n’andi mashami nka pansiyo, iri shami ryakomora imisanzu yaryo ku bakozi,abakoresha ndetse n’inkunga yava mu ngengo y’imari ya Leta.

6.Leta yavugurura Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda kugira ngo risobanure neza kurushaho imibanire y’abakozi n’abakoresha mu gihe habaye icyiza nk’iki cya COVID-19 gihagarikira imirimo y’igihugu cyose icyarimwe,kuko itegeko ririho usanga ryita ku kigo kimwe gusa,

Twese ,Leta,Abakoresha,Abakozi n’Abaturarwanda bose dushyire hamwe kuko aribwo tuzatsinda iki cyorezo ndetse no tunateze imbere Igihugu cyacu.

Bikorewe i Kigali,kuwa 01 Gicurasi 2020
NTAKIYIMANA François
Umunyamabanga Mukuru.

Author

Umusozi Jali