Imiburu ni uduheri duto tuza mu bwanwa cyangwa ahandi hantu nyuma y’iminsi mike iyo umuntu yogoshwe cyangwa yiyogoshe akamaraho umusatsi cyangwa ubundi bwoya bitewe n’igice cy’umuburi yahisemo kogosha.
Utu duheri dukunze kugaragara cyane cyane ku bagabo nko mu bwanwa, igice gihuriweho kandi kiri ahagaragarira buri wese, bikaba na kimwe mu bibatera ipfunwe iyo byaje ari byinshi cyangwa bigatinda gukira.
Usibye ipfunwe, utu duheri tunabuza nyiratwo amahoro kuko hari ubwo tuza tugatera nyir’ukuturwara imisonga cyangwa kugira umuriro mwinshi kuri bamwe, bitewe n’ubushobozi bw’ubudahangarwa umubiri we ufite.
Utu duheri tuza ahanini bitewe n’ibikoresho bidasukuye byifashishijwe mu kogosha cyangwa se uburyo byakozwemo.
Kuba imiburu yo mu bwanwa ikunze kuzahaza abagabo cyane gusumba uko uko undi wese yahura n’ikikibazo cyane nk’abayirwara ku mutwe, biterwa n’ubworohere bw’ uruhu rwo ku matama nka kimwe mu bishobora gufasha udukoko kuhororokera.
Twifashishije ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa n‘impuguke muby’ubuzima cyane cyane indwara z’uruhu, twabakusanyirije bimwe mubyo ushobora gukoresha mu guhangana n’iyi ndwara kandi bitaguhenze.
- Ibinini bya Aspirin
Usibye kuba ubu bwoko bw’ibinini bwifashishwa ahanini mu kurwanya uburibwe, kubyimbirwa cyangwa kugira umuriro, ibi binini gishobora no kwifashishwa mu guhangana n’imiburu.
Ngo ushobora gufata ibinini bibiri bigizwe na miligarama Magana atanu (500mg) kuri buri kimwe, warangiza ukabishyira mu mazi y’akazuyazi yuzuye ikiyiko ubundi ukabiha umwanya bikayonga.
Iyo birangiye, iyo mvange urayifata ukayisiga ahogoshwe cyangwa aharwaye imiburu ukabirekeraho mu gihe cy’iminota icumi warangiza ugakaraba na none ukoresheje amazi ashyushye.
- Ubuki
Ubuki nabwo ngo usibye kuba buzwiho kurwanya indwara zinyuranye ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri (Bacteria) bunifashishwa mu kuvura indwara z’uruhu zitandukanye nk’imiburu, ibishishi, kugira uruhu rwumaganye n’ibindi.
Ufata ubuki bw’umwimerere ukabusiga ahogoshwe warangiza ukabireka bikuma, nyuma ukaza kubikaraba ukoresheje amazi akonje. Ibi ngo ubikora gatatu ku munsi kugira ngo ugire icyizere ko utwo dukoko twapfuye.
- Gukandisha amazi akonje
Mu gihe wumva nyuma yo kukogosha uri kokera ahogoshwe, kuhakandisha amazi akonje bizagufasha kutababara ndetse binakurinde kuzana imiburu.
Ufata agatambaro keza gasukuye warangiza ukakinika mu mazi akonje cyane (ubonye amazi ya balafu byarushaho kuba byiza), warangiza ukakarambika ahogoshwe mu gihe cy’iminota iri hagati y’icumi na cumi n’itanu, ubundi ukabikora kenshi gashoboka. Umunsi umwe uba uhagije.
- Bicarbonate (HC03–)
Umunyu wa Bikarubonate (Bicarbonate) ni umwe mu myunyu ifite ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa bityo ugafasha umubiri koroha no koroherwa. Si ibyo gusa kandi kuko uyu munyu unafasha mu kurwanya kwishimagura bya hato na hato nka kimwe mu bimenyetso by’umuntu warwaye imiburu.
Kuwukoresha rero, ngo ufata ikiyiko cyawo ukakivanga mu kirahuri cyuzuye amazi, warangiza imvange yabyo ukayisiga ahogoswe ukoresheje ipamba cyangwa agatambaro koroheje kandi gasukuye.
Iyo birangiye, ubirekeraho mu gihe cy’iminota itanu, warangiza ukabikuraho wifashishije amazi akonje. Kabiri ku munsi ngo karahagije kwizera ko warwanyije turiya dukoko dutera imiburu.
- Yawurute (Yoghurt)
Kimwe n’ubuki, yawurute nayo ifite ingufu zo kurwanya udukoko cyane cyane utwo mu bwoko bwa Bagiteri. Irwanya kandi kubyimbirwa no gututumba amazi mu mubiri ahanini bigaragarira mu biheri birimo n’imiburu.
Kuyikoresha, uvanga ikiyiko kimwe ya Yawurute n’ikiyiko n’igice by’ubuki warangiza ukabisiga ahogoshwe mu gihe cy’iminota cumi n’itanu, warangiza ukoga n’amazi ashyushye. Kane ku munsi nizo nshuro zigirwa abahitamo gukoresha ubu buryo.
- Amajyane (Tea Bags)
Amajyane yirabura (Tea Bags) azwiho kugira Aside tanike (Acide tannique) irinda kubyimbirwa no gutukura kw’igice ahanini cyahuye n’ikibazo.
Nk’ibisanzwe, ufata agapaki k’amajyane (Tea bag imwe) ukagashyira mu mazi ashyushye mu gihe cy’iminota itatu hanyuma ukayikuramo ukayishyira ku kintu nk’agasahani noneho ugashyira muri firigo ubundi ugategereza iminota icumi.
Iyo iyo minota irangiye, tea bag urayifata ukayikuba ahogoshwe mu gihe kingana n’iminota itatu, ukagerageza kubikora kenshi gashoboka ku munsi bitewe n’umwanya ufite.
- Umutobe w’indimu
Ufata indimu ukayikatamo ibipande bibiri, warangiza ukayishyira mu gakombe. Wifashishije ipamba, usiga uwo mutobe w’indimu ahogoshwe ukabireka bikumiraho warangiza ugakaraba n’amazi ashyushye. Gusa abagira uruhu rworohereye baragirwa inama yo kutagerageza ubu buryo.
- Kokombure (Cucumber)
Usibye kuba kokombure izwiho kugira amazi menshi, inakungahaye kuri vitamin C na K bifasha mu kurinda umuntu kubyimbirwa.
Urayifata ukayoza neza, warangiza ugakatamo uduce duto duto tuzengurutse, ukadushyira muri frigo. Nyuma y’iminota mirongo itatu, udukuramo ukagenda usiga ahogoshwe mu gihe cy’iminota icumi, warangiza ukabikaraba n’amazi ashyushye.
Ushobora kandi gukoresha kokombure uyikataguye wayihase warangiza ukavangamo mililitiro mirongo itanu (50ml) warangiza ukabisya. Iyo birangiye, ushyira urwo ruvange muri frigo mu gihe cy’iminota icumi warangiza ukabyisiga.
Nyuma y’iminota icumi na none bimaze kuma, ukarabisha amazi ashyushye, ukabikora kabiri ku munsi, mu gihe cy’iminsi ibiri.
- Igikakarubamba
Umushongi w’igikakarubamba uzwiho kurwanya indwara nyinshi zo ku ruhu. Uragifata (Ikibabi cyacyo) warangiza umushongi wacyo ukawusiga ahogoshwe hanyuma ukabireka bikumiraho. Iyo birangiye, ukaraba n’amazi akonje, ukabikora gatatu ku munsi mu gihe cy’iminsi itatu.
- Amazi ashyushye
Usibye kuba gukanda cyangwa kogeshwa amazi ashyushye bikunze gukorwa cyane mu nzu zogosherwamo (Salon de coiffure) bishobora no kwifashishwa igihe wahuye n’ikibazo cyo kurwara imiburu.
Ushyira igitambaro mu mazi ashushye, warangiza ukagikuramo ugakandisha ahogoshwe wabanje kugikamura, mu gihe kiri hagati y’iminota itanu n’icumi, ukajya ubikora buri munsi kugeza ukize.
Kuba imiburu ahanini iterwa n’isuku nke igirirwa abikoresho byifashishwa mu bwogoshi, abogoshwa baragirwa inama yo kujya bagenzura niba ibikoresho bigiye gukoreshwa bibanza gusukurwa hifashishijwe alukoro (Alcohol) mbere yo gutangira kubogosha.
Eric Uwimbabazi