Umunyarwanda yarabirangije ati Ukurusha umugore aba akurusha urugo mugihe ufite umugore w’ingeso nziza, umukozi, akamenya kubana n’abandi ufite kwihanga , mbese akaba intangarugero kuburyo buri wese amufataho icyitegererezo akavuga ati koko kanaka urugo rwe rufite umugore nyamugore, wubashye utanga inama nziza aha rero nibwo uyu mugani ukoreshwa ko ukurusha umugore akurusha urugo,
Twakwibaza tuti umugore wa perezida wa leta Zunze ubumwe z’Amerika yaba ari umwe muri aba bagore bagira inama umugabo we, nawe akaziha agaciro akaba ariyo mpamvu Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, arashyirwa mu majwi mu iyirukanwa rya Mira Ricardel, Umujyanama wungirije mu bya gisirikare muri iki gihugu.
Uyu mugore agiye kuvanwa kuri uyu mwanya nyuma y’amezi arindwi gusa awugiyeho, akaba yari yungirije John Bolton usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Trump mu bya Gisirikare.cyangwa twakoresha ya mvugo y’ikinyarwanda igira iti urugo ruvuze umugore ruvuga umuhoro akaba riyo mpamvu na none bivugwa ko yaba yarashyamiranye n’umujyanama wa perezida Trump bikamuviramo guhagrikwa ku milimo ashinzwe, amushinja ko bimwe mu bitangazamakuru birimo Wall Street Journal kandi bivuga ko itsinda rya Melania Trump ryari rimuherekeje ubwo yasuraga umugabane wa Afurika, ryagiranye amakimbirane na Ricardel ubwo bari mu ndege.Abakozi bo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bivugwa ko ngo bagiranye amakimbiranye na Ricadel biturutse ku kuba ubwo bari mu ndege yarasabye ko yakoresha umutungo w’Urwego rw’Ubujyanama bw’Igihugu mu by’umutekano
A bantu bo hafi ya Melania bavuga ko Ricardel ariwe ukwiye kuryozwa kuba hari inkuru nyinshi zasohotse mu bitangazamakuru zivuga nabi umugore wa Perezida Trump.
iyi nkuru dukesha igihe.com yo kwa 15 Ugushyingo 2018 ikomeza ivuga ko ubwo bari m’urugendo na mama wa Taifa wa USA habayeho gushyamirana hagati y’abamuherekeje n’umujyana wa perezida wa USA,kubirebana no gukoresha umutungo w’urwego rw’umutekano
Ibinyamakuru birimo Reuters byatangaje ko Melania Trump yasabye umugabo we Donald Trump kwirukana Ricardel kubera uburyo yafashwe ubwo aheruka gusura umugabane wa Afurika.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umugore wa Trump,Stephanie Grisham, mu itangazo yashyizeho umukono, rigira riti “Nk’umugore w’Umukuru w’Igihugu, abona [Mira Ricardel] adakwiriye gukomeza gukora muri White House.”
mu gusesengura ibibazo biba hirya no hino ku isi ,ese birakwiye ko urugo n’akazi k’umugabo umugore akivangamo bikaba ngombwa ko yasaba ko hirukanwa umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi kuko batumvikanye ku mikorere runaka!
umufaha w’umukuru w’igihugu akwiye kugira ubushobozi ku bakozi ba leta! icyakorwa wenda yaha umugabo we inama ngo arusheho gukora neza, aho kwivanga mu kazi ka buri munsi n’abakozi bagashinzwe, ibi nibyo iyo mu bihugu bitandukanye usanga abagore n’abana bibaviramo kuryozwa imikorere y’abagabo babo baba barashinzwe inzego zikomeye mu buyobozi, ugasanga abagore bamwe berekejwe m’ubutabera, abandi bakaba impunzi ubuziraherezo, bagataka uburenganzira ku mitugo y’imiryango yabo bazize kuvanga amasaka n’amasakaramentu, ntibatandukanye ururo n’icyatsi aho usanga imitungo ya Leta ikemura ibibazo byabo mungo, iki kibazo cyaravutse kuri Zuma wahoze ari perezida w’Afurika y’epfo aho yashinjwe gufata umutungo wa Leta akawusanisha inzu ye bwite,
si aho gusa kuko bigaragara henshi muri Afurika aho usanga ubutegetsi burangira abagore nabo bagafungwa bazira kwivanga muri politiki,iyo binaniranye kuvangura umutugo w’igihugu n’uwurogo, kuvangura inama umugore yaha umugabo we , ahubwo agasaba ko umukozi wa Leta y’irukanwa nkibyo Melanie Trump yasabye nibwo mu gihe runaka umuntu agira ibyo abazwa .
Mont jali News.