Guinea, sierra Leone na RDC hakomejwe kuvugwa indwara ya Ebola kurubu yiganje mumajyaruguru ya Kivu(North Kivu) .Aho naherekeye kumupaka uhuza Congo na Uganda.Aho ni nko mugace ka Gisoro iherereye ku bilometero 162 uvuye mumajyaruguru y’intara ya Kivu. Ibi bigashobora gutuma urujya nuruza rwabanyagihugu cya Congo baza I Buganda bashobora kuzana indwara bakaba bayinjiza I Bugande .
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yafashe ingamba zo kurinda abanyagihugu cya Uganda barinda imipaka yabo aho bahashyize abaganga binzobere ndetse hateganyijwe n’urukingo rwa Ebola ruzabafasha kutandura igihe bavura abarwayi ba Ebola . kandi iyo Minisiteti yavuze ko ifite inking 2100 mu ububiko. Uganda yiteguye kurwanya Ebola yaturuka muri Congo aho ivugwa cyane .Imaze guhitana abanyekongo basaga 175, abageze kwa muganga bakekwaho Ebola 341 hemezwa abarwayi 241, ikaba yatangiye gutoza abaganga bazashyirwa mu mihanda n’ amavuriro ari hafi y’imipaka nabo bakazahabwa urukingo rwa Ebola kuko ngo abaganga benshi nabo bagira ibibazo byo kwandura Ebola mugihe bavura abarwayi baje babagana .
Minisitiri w’ubuzima w’igihugu cya Uganda Madam Aceng Jane Ruth yavuzeko urukingo ruzahabwa abaganga bagera ku 20,000 bazashyirwa kumipaka ya Uganda cyane cyane uwa Uganda na Congo uherereye igisoro murwego rwo kurinda abanyagihugu cya Uganda nabagituye . Uburundi nabwo bwatangaje ko bwafashe ingamba zo kurinda imipaka yabo ibahuza na Congo
Montjalinews