Umukamo bawugemura ku makaragiro kugira ngo babone amafaranga yo gukemuza ibibazo bitandukanye byo mu muryango, bigatuma abana netse n’abakuru banywa amata mu mpera z’icyumweru gusa, kuko aribwo aho bagemura amata badakora.
Mujawayezu Marie Rose, ni umugore uvuga ko we n’umugabo we boroye inka mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati, kandi ngo ntizijya ziteka, ariko ntibanywa amata buri munsi.
Yagize ati “Amata dukama mu yindi minsi tuyagurisha ku ikaragiro kugirango tubone amafaranga yo gukoresha mu buzima busanzwe. Mu mpera z’icyumweru nibwo tunywa amata mu rugo kuko ntaho twabona tuyagemura.”
Mugabo Thomas nawe avuga ko yoroye inka zisaga 10, ariko ngo amata yo kunywa agera iwe ku wa Gatandatu.
Ati “Ku isabato nibwo iwanjye hajya amata yo kunywa indi minsi ndayagurisha, umugore arabizi tuba twabyumvikanyeho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Rutebuka Jean Pierre, ntiyemeranya n’abavuga ko banywa amata mu mpera z’icyumweru gusa.
Yagize ati “Siko bimeze nta muntu waba yoroye ngo agurishe amata yose ntasigire abana ayo banywa. Bagemura amata ku makaragiro noneho amakaragiro akayajyana ku ruganda rwa Mukamira. Ku isabato ntabwo amata bayagemura ku ruganda, amata bakama ni ayo banywa, ari abashumba ari n’imiryango, ariko no mu yindi minsi barayanywa.’”
Mu Murenge wa Bigogwe umubare munini w’aborozi ufite inzuri mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati. Litiro imwe y’amata igurishwa 180 Frw ku makaragiro mu gihe abayagurisha ku ruhande bayigurisha ku mafaranga 100.