shadow

Kugira ubuzima bwiza buzira umuze guhera mu kugira isuku. Kugira isuku nabyo kujyana no gukaraba intoki, hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

Indwara zitandukanye abenshi barwara, zituruka ku gukoresha intoki zidakarabye neza, cyane cyane mu gihe bagiye gutegura no gufata amafunguro.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ahamagarira abantu gukaraba intoki igihe cyose bavuye mu bwiherero, mu gihe umubyeyi amaze guhanagura umwana mu gihe yitumye; igihe amaze kumuhindurira imyenda y’imbere n’igihe agiye kumwonsa.

Bagomba gukaraba intoki kandi mu gihe bagiye gutegura amafunguro; kuronga imbuto cyangwa gutegura ameza.

Mukandanga Trifina wo mu kagari ka Kabyiniro Umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, avuga n’ubwo abaturage bazi akamaro ko gukaraba intoki, kubikora byo bikiri ikibazo, kuko abenshi babikora nabi.

Aragira ati “biracyari ikibazo kuko bamwe bakaraba intoki bambaye ibintu by’umurimbo, ariko turi gukora uko dushoboye tukabibigisha”

Mu gihe cyo gusukura ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza, abenshi mu babyunyuguza badakarabye intoki umuntu yareba agasanga wa mwanda utavuye ku bikoresho kubera intoki zikiwufite.

Intambwe zo gukaraba intoki

Nk’uko tubibwirwa na Mukandanga Trifina, gukaraba intoki bigira intambwe umunani: iya mbere ni ugukura mo ibyo umuntu aba yambaye ku ntoki no hafi yazo, nk’impeta iyo ari yo yose, isaha n’indi mirimbo.

Igikurikira ho ni ugutosa intoki ukoresheje amazi, ariko umuntu agatangirira mu nkokora. Ibyo bisobanuye ko n’ishati y’amaboko maremere yagombye gukurwa mo cyangwa igahinwa kurenza mu nkokora.

Intambwe ya gatatu ni ugusiga isabune na none uhereye mu nkokora. Ikurikira ni ugupyipyinyura intoki ndetse ugashima mo ukoresheje inzara, kugira ngo imyanda yose iri mu kiganza ihire mo.

Intambwe ya gatanu ugukaraba urutoki rumwe rumwe, ugenda urupyipyinyura rwonyine, kugira ngo imyanda iruve ho.

Intambwe ya gatandatu ukoza mu nzara kugira ngo na ho imyanda ivemo. Iya karindwi ni ukunyuguza intoki, iya munani ni ukumutsa intoki.

Avuga ko aho batabona ibyuma bizumutsa bakoresha bazumutsa bakoresheje umuyaga cyangwa izuba.

Ntawe muntu ukaraba intoki mu mazi ari mu ibase cyangwa mu kindi kintu, ahubwo amazi aba agenda.

Ni yo mpamvu ibyiza ari ukugarabira kuri kandagira ukarabe cyangwa se kuri robine.

Author

mont jali