shadow

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yemerewe n’ubuyobozi bwa Stade ya Namboole kuyikoreramo igitaramo mu kwezi gutaha, ariko ashyirirwaho amabwiriza agomba kugaragaza niba yemera kuyubahiriza.

Iki gitaramo cyiswe ‘Kyarenga’ mbere cyari kubera ahitwa Busabala Beach biza guhindurwa n’abajyanama ba Bobi Wine kubera umuriri w’abafana uyu mudepite w’umunyamuziki amaze kwigwizaho.

Yaje gusaba Stade ya Namboole agaragaza ko igitaramo cyaba kuri uyu wa Gatandatu, ariko ubuyobozi bwayo bumusubiza ko hari ibikorwa biteganyijwe kuberamo.

Itariki igitaramo cyimuriwe tariki 9 Ugushyingo, mu gihe abafite mu nshingano ibikorwa byo kucyamamaza bazaba bamaze kuzuza ibyo basabwe n’ubuyobozi bw’iyi stade.

Ibaruwa ubuyobozi bwa stade Namboole bwandikiye Emma Promoters ishinzwe gutegura no kwamamaza iki gitaramo, ikubiyemo amabwiriza arimo kugaragaza icyangombwa cyatanzwe na Polisi cyemerera ko iki gitaramo cyemewe.

Ibaruwa ikomeza igira iti “Murasabwa kwishyura amafaranga yose y’aho muzakorera igitaramo bitarenze tariki 29 Ukwakira, kugira ngo byemezwe ko mwahafashe.”

Mu masezerano bagiranye Stade Namboole na Emma Promoters bemeranyijwe miliyoni 32 z’amashilingi ya Uganda kandi akishyurwa mbere y’uko igitaramo kiba.

Umuyobozi wa Stade Namboole, Roland Kyalisiima yabwiye abategura iki gitaramo ko batemerewe gukoresha ikibuga cyo hasi kuko ikipe y’igihugu izagikiniramo nyuma y’iminsi mike.

Yakomeje yandika ati “Niba ayo mategeko n’amabwiriza yavuzwe haruguru muyemera, musinye aya masezerano muyagarure vuba bitarenze iminsi ibiri.”

Chimp Report yatangaje ko kugeza ubu ubuyobozi bwa polisi ntacyo burabivugaho, n’ubwo ku wa Gatatu ushize, Umuyobozi wa Polisi, Okoth Ochola, binyuze ku muyobozi ushinzwe ibikorwa, yatangaje ko stade ya Namboole yafashwe kuzageza mu mwaka utaha.

Author

mont jali