
Ibiro by’akarere ka Karongi
Ibiro by’akarere ka Karongi
Cyimana Egide yarimiweho amasinde, bigabiza umutungo we, atabaje ubuyobozi abariwe ufungwa!
Umugezi wa mashyiga,kumurima wa Cyimana Egide.

Umugezi wa mashyiga,kumurima wa Cyimana Egide.
Karongi mu murenge wa Murambi mu mugezi wa Mashyiga hakomeje kuvugwa amakimbirane hagati y’abaturage n’abigabiza imitungo yabo ndetse n’ubutaka bwa leta kubera abahacukura zahabu muburyo bunyuranyije n’amategeko, n’ikibazo kimaze igihe kirekire kigarukwaho n’inzego zitandukanye, aho abaturage bagiye batabaza, ubuyobozi bugakora ibyo bushoboye bagafatwa ariko harimo abanze kuva ku izima.

Umujyezi wa mashyiga,kumurima wa Cyimana Egide
Uvugwa cyane ni Sibomana Emmanuel alias Rukundo wabigize umwuga akigamba kuri bene imilima icukurwa ko igihe cyose agifite amafaranga ntawuzamfunga muri Karongi. Abaturage nabo bati “si ifaranga rituma ucukura adafite uruhushya mu mitungo yabaturage ahubwo n’uko uhagarikiwe ningwe avoma.”
Umunyongoro mukuru Sibomana Emmanuel alias Rukundo

Umunyongoro mukuru Sibomana Emmanuel alias Rukundo
Umuturage wahaye amakuru Mont Jali News wifuje ko izina rye ryagirwa ibanga yagize ati “iyo abanyabubasha bashyigikiye abanyamakosa, byanze bikunze umuturage arahutazwa, aha rero bambwiraga ko ifaranga rirusha imbaraga amategeko.”
Abaturage bo mu Murenge wa Murambi bakomeje guhutazwa n’imbaraga zifaranga zirusha itegeko kuremera bati “ntabanga ririmo, arica agakiza.”
Ubu abaturage barenze batanu aribo; Dushimimana Thomas, Nyirabaziruwiha Rahabu, Hakizimana zarias, hamwe na Ntezimana Edouard bemeza ko uyu ubwo bashakishaga ibimenyetso aho yiciwe bavuga ko amaraso ahari ari ayihene bahabagiye ku kabari ka Rukundo, uwanyuma ni Tuyizere Fideli wishwe mu kwezi kwa gatanu. Abamaze kugwa mu biganza bye si bacye, amaraso akayakaraba akayasiga ifaranga, akarya akaryama, maze utanze ikerego bati “gabanya amatiku”.
Ntaw’ugitinyuka gutanga ubuhamya kuko ibyo wavuze bigutanga murugo kandi ukicwa ntubone gikurikirana, umuturage akisanga nta mutekano bakaruca bakarumira ngo basame amagara yabo.
Ikibazo cyamenyeshejwe inzego zose kuva ku ngabo, polisi y’igihugu, kugeza kuri Mayor Muzungu, abaturage batanga urugero ku byasubijwe umunyamakuru w’igihe ubwo yabazaga umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yamusubije ko umuti urambye w’ikibazo cy’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko ari uko haboneka ikigo kiyacukura byemewe n’amategeko kigaha akazi abari basanzwe babukora.

Abo naba munyongoro,bari gucukura mumurima w’umuturage .
Ati “Mu gihe dutegereje igisubizo kirambye twafashe ingamba y’uko uwo tuzajya dusanga umurima we ukorerwamo ubucukuzi butemewe, atarateye intambwe ngo agaragaze abahacukura abo ari bo, ni we uzajya abiryozwa”.
Ahantu kugeza uyu munsi hakomeje kugorana ni mu mugezi wa mashyiga, musogoro,inyura mu mirenge ya Rugabano,gashari na Murambi ya karongi.
Yakomeje asaba .Abaturage kwihutira gutanga amakuru mu gihe cyose harabakomeje kwangiza ibidukikije banacukura muburyo bunyuranyije n’amategeko. Nyamara ariko ababigerageje bibaviramo ingaruka kuko utishwe arameneshwa cyangwa agafungwa nkuko byagendekeye uyu mugabo Cyimana Egide ubu ufungiye kuri station ya gashari. Ntabwo ari ubwa mbere ahura niki kibazo kuko nubushize yagamabaniwe agafungwa akaza gufungurwa
n’ubushinjacyaha 0015/2025/PPL/GASH/AR/RA kuwa19/6/2025 aho yari yafashwe kuw 23/5/2025 ajyanwa muri transit ya mwendo bamucuragiza bamujyana kuri STATION YA RIB I GASHARI Aribwo yashyikirikjwe ubushicyaha amazemo ibyumweru bibiri .
inkomoko y’kibazo Ikomoka ku mafaranga yagurizanyije nuwitwa Sibomana , hakiyongeraho isambu baguze igice kimwe,hanyuma aho yagurishije abandi ,Sibomana mu buriganya yiyandikishaho isambu zatarize azigwatiriza muri banki bituma bashyamirana .
Mont Jalinews yifuje kumenya icyo akarere ka karongi kavuga kwishyamirana ry’abo baturage maire Muzungu Gerard ati’ kubirena n’ufunzwe mwabaza inzego zibishinzwe naho ku kibazo cy’uburengere mubaze gitifu w’umurenge niwe ubifite munshingano!
Amakuru dufitiye gihamya nuko umuyobozi w’akarere yahuje uyu mugabo Cyimana Egide n’abayobozi aribo gitifu w’umurenge wa murambi bavugana kuri Telephone ikigaragara ntamwanzuro wafashwe kuko abacukura bitemewe n’amategeko barakomeje.
Hano twasigaye twibaza umuvugizi w’akarere niba ari mayor cyangwa gitifu, nyuma twagerageje guhamagara numero ya gitifu tuyinyuzamo,turayibura
Mugihe rero uyu muturage ategereje guhabwa ubutabera tuzabagezaho icyo gitifu w’umurenge azadutangariza ku mwanzuro w’burengere kugeza kuwa 8 ukuboza 2025 hagombye kuza ingabo .Bariruka baragenda bivugwa ko bahawe amakuru mbere yuko bahagera.
Abaturage bakaba bifuza ko hakwiye gufatwa umwanzuro uhamye ntibakomeze guhohoterwa n’abanyongoza, mu milima ya bandi bitwaje ko ngo umugezi ari uwa Leta kuko ahantuhose hari amabuye yagaciro hataratangirwa ibyangombwa n’ikigo kibishinzwe RMB hari munshingano zuturere.
Mukakibibi Saidati
Leave a Reply