Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere na Dpc Nsabimana Jean Bosco.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wari kumwe n’inzego zitandukanye, muri Kamonyi , Lt Col Ntambara Jerôme ukuriye , SP Nsabimana Jean Bosco DPC wa Kamonyi, n’abakozi batandukanye taliki ya 8 Nzeri basuye Akagali ka Kagina.

Dr Nahayo Sylvère amaze kwakira abayobozi bagenzi be n’abaturage muri Rusange,yasobanuye ko mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza,bazinduwe no kwakira ibibazo byabaturage bakabishakira ibisubizo,aho buri muturage ufite ikibazo yahawe umwanya akinigura.

Inteko y’abaturage akagali ka Kagina.

Mu Kagali ka Kagina bahasanze ibibazo by’Ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko abagore batasezeranye n’abagabo.

Amasambu aravugwamo amahugu, n’inyimyumvire itandukanye ku irangizwa ry’imanza.ibibazo byose byaranditswe bakazahabwa igisubizo nyuma yo ku bisuzuma.
Kagina Umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka yaranyegereye arambaza ati” muri bariya umudepite nuwuhe?nti ntawe,akomeza agira ati ko tubatora ngo batuvugire bazaza ryari tubereke ubukene tubayemo,!bazagaruka baje kwiyamamaza! Ndaruca ndarumira.

Ibibazo byabajijwe ntabwo bitandukanye cyane nibyo basanze Kabagesera,Muganza,na Gihara.
Icyafashe umwanya cyane n’imiturire aho abaturage bahora muri genda uzagaruke umwaka ugashira icyangombwa kitarakosorwa.

Ikibazo cy’abaturage baciriweho umurongo na Site ya Rubuye kimwe n’ahandi barabogoza,bibaza niba batazubaka cyangwa ngo basane igihe cyose igishushanyo mbonera cyakozwe kitarakosorwa
Aho bazerekeza, igisubizo bahawe ntibanyuzwe dore ko ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi kuhashyira itungo bigoye nabyo kuko ntawufite HA ahubwo Ari udusambu turi hagati yandi mazu.bitewe n’ubushobozi buke.

Mont Jali News iganira na Dr Sylvère Nahayo yagize ati”tugomba kubahiriza ibyateganyijwe, ahagenewe ubuhinzi,n’ubworozi bikubahirizwa hamara gutunganywa hagakorwa ikindi gishushanyo”
Yunzemo ko abaturage bafite ibibazo byihariye ko bazasurwa n’itsinda urugo kurundi, abasabye kubaka basanga bifite ishingiro,bakemererwa
,ndetse byaba ngombwa ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bagatanga umuganda.ariko akajagari mu miturire ka gacika. Ati’
Igihe giteganyijwe gusura abaturage batanze ibibazo ni mu cyumweru,gitaha,nyuma ibisubizo bigatangwa mu cyumweru cyo gusoza ukwezi kw’imiyoborere.

Abaturage bamwe basanga ufite ikibanza mu mbago za Site yahabwa amahirwe kuko byose byaje bisanga batuye,ibikorwa remezo birahagera,imihanda yari yaraciwe, mu gasozi ndatwa yakomeza igashingirwaho kuko Nubundi Akarere kahubakiye abandi baturage bahasanga hadakwiye kubaho ubusumbane mu banyarwanda.kandi bifuza kwiyubakira badashaka kuba umuzigo kuri Leta. basanga Leta itahabatiza irindi zina Kandi nayo ihatuza abaturage.
Igihe bitagenze bityo bahamya ko habaye mu Buhinzi bagasaba batakamba ko bahabwa ibibanza kuri Sipi ahatujwe abatishoboye, aho kugirango babe imbuza karago kuko badafite ubushobozi bwo kugura ibibanza muri SITE kandi bari bafite
aho batuye bavukiye. Cyangwa ubuyobozi bugaterana na Njyanama bagafata umwanzuro wo kwagura SITE,badategereje imyaka batazi ko bazanabaho kubera imibereho mibi. Bati ‘Turasunikwa n’iminsi Aho bararana n’amatungo mu nzu, abana ku rwuriro rw’uburiri bagerekeranye n’inkono kubera icumbi ridashinga”aho bamwe muribo bakiri ingarama kirambi Kandi batakiri ingaragu”
bakifuza nabo ko bahabwa amahirwe, yo kubona aho barambika umusaya basanga amajyambere yabifite ahutaza abaciriritse,ba bigereranyije naya
Kaburimbo ya Ruyenzi- Gihara yuzuye bakazanamo Bus nini nubwo zaje zikenewe,ariko birukana MINUBUS z’abaturage bari basanzwe bahakorera.ubu byarababaje bahindutse abaahimeri abandi bazibika murugo.kandi abaturage nubundi birirwa ku Murongo bategereje Transport.
Usanga byarabaye igisubizo kuruhande rumwe ariko abandi barahabarira.

Abaturage bifuza ko ushobozi butangana butaba imbogamizi kuri bamwe bagasigara batagira aho bataha.

Mont Jali News

Author

MontJali