Abaganda bizihije isabukuru y’imyaka 28 umwami wa Buganda amaze ari kungoma.

Buganda iherereye mugihugu cya Uganda ikaba mugace kohagati (Central Division) ahitwa I Mengo niho dusanga ingoro inkuru y’ubwami bwa Buganda,muri buno bwami bavuga rurimi rwikiganda.Buganda mbere yari ifite uturere dutatu gusa aritwo Busilo,Kyadondo arinaho umugi mukuru wigihugu cya Uganda uherereye Kampala na Mawokota.Nyamara uko imyaka yagiye isimburana Buganda yagize utundi turere twose hamwe tuba cumi numunani, aritwo “Kyagwe, Busunju, Bulemezi, Butambala, Buddu, Singo, Obwengula, Gomba, Kabula, Kocci, Sesse, Luvuma, Bugelere, an Buluri.

Mumuco wa Buganda rero ubwami butegekwa n’abami babiri kandi bagategekera mugihe kimwe,wakwibaza uko bigenda? Hari umwami bo bemera ko atagaragara ariko ahari, uyumwami no balinga gusa afite inkomoko kubami bategetse cyera nawe yimikwa nkabandi bami Bose ba Buganda twamugereranya numuzimu, bo bemeza ko ayoborera mumwuka(Spiritual king) uyu mwami arangwa ningoma yitwa Mijaguzo. Iyi ngoma Mijaguzo niyo bagereranya nuwo mwami utagaragara uhagarariye abandi bami bapfuye barinda Buganda – Umurinzi w’ubwami, iyi ngoma singoma nkazimwe zisanzwe nikimenyetso cyumami, kimwe nabandi bami ifite ingoro ibamo,ifite abaja,abasirikare,abayobozi batandukanye ,ikagira nabakalaza babugenewe ntago ari buri wese uyivuza,abo bakaraza baba bavuka mumuryango wabigenewe utandukanye wagenewe kuvuza iyi ngoma gusa abakomoka muri uwo muryango gusa nibo bayikoraho. Ivuzwa mugihe cyagenwe iyo harumwana (igikomangoma)wavutse I bwami cyangwa uwapfuye nomugihe umwami agaragaye imbere yabantu mungoro ze. Nanone rero iyo igikomangoma (crown Prince-princess) cyitegura kwimikwa kibanza guca mu ngoro yumwami balinga Mijaguzo abaja be bagatangira gutegura igikomangoma kigiye kwimikwa bakurikije umuco wabo niho ava ajya kwimikwa kugirango abone imigisha y’umwami uhagarariye abandi bami batakiriho uhagarariwe ningoma Mijaguzo. Mu muco wabo rero ntibavuga ngo umwami yapfuye ahubwo arazimira akazimirira mwishyamba, iyobavuze ishyamba baba bavuga irimbi ryabami twavuga nka, Kasubi Royal tombs, Wamala Royal tombs, n’ayandi atandukanye. Kikaba kizira kubaganda kurenza amaso umuryango wirimbi ryibwami ngo urebe ikiri imbere mwirimbi. Bivugwa ko ubwami bwa Buganda bwatangiye nyuma yo gupfa kw’umwami Tebandeke (c.1704-c.1734) waje gusimburwa na mubyara we Umwami Ndawula Nsobya(c.1724-c.1734)waje gukurikirwa numuhungu we wasigaye witwaga Juma Katebe akaba nanubu yifashishwa mugukora imigenzo yo guterekera (rituals) y’ibwami,ingoma ya Juma Katebe yarangiye aho ubukoroni butangiriye.

Buganda yagize abami benshi batandukanye, aribo; 1.Kato Kintu ise ntazwi, 2.Ccwa I mwene Kintu, 3.Kimela mwene Kalemeera, 4.Ttembo mwene Lumansi, 5.Kiggala mwene Ttembo, 6.Kiyimbo mwene Kiggala, 7.Kayimba mwene Wampamba, 8.Nakibinge mwene Kayima, 9.Mulondo mwene Nakibinge, 10.Jjemba mwene Nakibinge, 11.Sunna I mwene Nakibinge, 12.Ssekamaanya mwene Nakibinge, 13. Kimbugwe mwene Mulondo, 14. Katelegga mwene Ssekamaanya, 15. Mutebi I mwene Katelega, 16.Jjuko mwene Katelegga, 17.Kayemba mwene Katelegga, 18.Tebandeke mwene Mutebi I, 19. Ndawula mwene Jjuko, 20.Kagulo mwene Ndawula, 21.Kikulwe mwene Ndawula, 22.Mawanda mwene Ndawula, 23.Mwanga I mwene Ggoloba, 24.Namugala mwene Ggoloba Musanje, 26. Jjunju mwene Kyabaggu, 27.Ssemakookiro mwene Kyabaggu, 28. Kamaanya mwene Ssemakookiro, 29.Suuna II mwene Kamaanya, 30.Muteesa I mwene Muteesa, 31.Mwanga mwene Muteesa I, 32.Kiweewa mwene Muteesa I, 33.Kalema mwene Muteesa I,34.Ccwa II mwene Mwanga, 35.Muteesa II mwene Ccwa II, 36. Mutebi II mwene Muteesa II. Umwami Muteesa I Mukabya Walugembe akaba umwami wa mirongo itatu mubami bategetse Buganda, yavutse mumwaka wa 1837 avukira kugasozi ka Mulago I Kampala Uganda, yategetse ubwami bwa Buganda kuva 1954 atanga 1884 kumyaka 47 yaguye Kasubi Nabulagala ho muri Kampala.Yari afire abagore mirongo inani nabatanu, yari atuye mungoro yitwa Abalasangeye akomoka ku mwami Suuna wa mbere na Muganzirwazza akaba yarasimbuwe na Suuna wakabili. Hakaza umwami Ccwa II yavukiye I Makindye kuwa 19,Ugushyingo 1924,Ccwa II yari umwaka wa 34 wa Buganda akaba umuhungu wa Mwanga,Ccwa II yabyaye Muteesa II wabaye umwami wa 35, amazina ya Muteesa II yose ni Kabaka Edward Frederick William David Walugembe Mutebi Luwangula Muteesa II. Yabayeho perezida wa mbere wa Uganda akaba yaravutse taliki ya 19 Nzeri 1924 avukira I Makindye Division-Kampla Uganda, yaje kugwa mubwongereza azize uburozi yanyweye munzoga yanywereye munzu ye mubwongereza ahita apfa. Yatanze ku italiki ya 21 nzeri 1969 I Rothehithe, United Kingdom. Ibisigarizwa byumubiri we byagaruwe kungoma ya Yoweli Kaguta Museveni aho yagaruwe Uganda ashyingurwa mubwami bwa Buganda mwirimbi ryibwami rya Kasubi Royal tombs I Kampala. Muteesa II yabaye impunzi ahungishijwe numuyaga wa politiki wo mumwaka kuva 1953-1955 aho abongereza bashakaga kwimika mukuru we badahuje nyina kuko we atahakanyaga ibyo abongereza bashakaga gutwarira Buganda mukwaha kwabongereza bitandukanye nibyo Muteesa II yashakaga kuzana impinduka za Indepandansi/ubwigenge bwa Buganda, ibi byatumye Muteesa II ahungira mubwongereza ari naho yaguye, yagaruwe gushyingurwa I Buganda nyuma y’imyaka mirongo ine nitanu apfuye agaruwe na Kaguta Museveni waje nokugarura umuhungu we witwa Ronald Edward Frederick Kimera Muwenda Mutebi wa II, wavutse kuwa 13 Mata 1955, uyu yimitswe na perezida Kaguta Yoweli Museveni mu mwaka wa 1993. N’ubu uyu mwami niwe ukiri kungoma akaba umwami wa 36 w’ubwami bwa Buganda waje asimbura Muteesa II.

Yashakanye na Sylvia Naginda ari nawe mwamikazi wa Buganda. Mutebi II atuye mungoro yitwa abalasangeyo, asengera mwidini ryaba Anglican, akomoka kuri Muteesa II na Sarah Nalule afite abana cumi nabatanu. Muri iyiminsi yagaragaye mumashusho mungoro ye y’iMengo atameze neza.Ibi byateye abantu bo muri Buganda gutekereza ko ubuzima bw’umwami wabo butameze neza nyamara katikiro(prime minister) wa Buganda Charles Peter Mayiga yatangaje ko umwami yari arwaye allergy ko atarembye cyane arigufata imiti ntakibazo ibyo bihumuriza abaganda. Ibi by’uko Umwami ameze neza byemejwe naho umwami yagaragaye mungoro ye ya Mengo ku italiki ya 13 nyakanga 2021 aho yizihizaga isabukulu ye yamavuko yimyaka mirongo itandatu nitandatu, yongeye kugaragara kuya 31 nyakanga 2021 nabwo akuza isabukuru yimyaka makumyabiri n’umunani amaze kungoma ari umwami yayizihirije mungoro ye iri Masaka I Buddo-Kataka. Muduce twinshi twa Buganda bizihije isabukuru umwami wabo amaze kungoma bakora umuganda muduce twabo bitewe n’uko batabashije kujya Buddo kubera icyorezo cya Covid 19, b’ifatanyije nawe bakora umuganda aho batuye bagira ngo bagaragaze uburyo bishimiye ko umwami wabo ubuzima bwe ubu bumeze neza banishimane nawe mukwizihiza imyaka mirongo itandatu nitandatu ye yamamavuko n’imyaka makumyabiri n’umunani amaze kungoma ari umwami wa Buganda.

Uwase Z. Juliette.

Author

MontJali