shadow

Umunyamuziki akaba n’ umunyapolitiki Depite Bobi Wine, Nyuama yigihe havugwa ku igitaramo yise ‘Kyarenga Concert’ cyahawe umugisha n’igipolisi cya Uganda.  ariko inavuga  ko ku munsi w’igitaramo, izakaza uburinzi .

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Bobi Wine yabonye igisubizo cy’umukuru wa Polisi, IGP Martins Okoth Ochola amumenyesha ko yemerewe gukora igitaramo cye nk’uko yabisabye. IGP Martins yabwiye umukuru wa Polisi muri Uganda, Moses Kafeero, ko bagomba gukaza  umutekano muri iki gitaramo gitegerejwe na bantu benshi muri Uganda .

Iri tangazo rya Police rije nyuma y’intambara y’amagambo yari imaze hafi amezi abiri ihanganishije abategura iki gitaramo Emma-Promotionz, abashinzwe kukimenyekanisha, Polisi ya Uganda ndetse n’ubuyobozi bwa Namboole, sitade Bobi Wine yari yifuje ko ari ho igitaramo cye kizabera.

Chimpreports yanditse ko Bobi Wine yahatirijwe guhindura itariki y’igitaramo inshuro zirenga ebyiri nyuma y’uko abayobozi ba sitade Namboole bamubwiye ko amatariki yasabye hari ibikorwa bizahabera .

Bobi Wine ntiyatengushye abafana be , kuko bamusabye  guhindura aho agomba gukorera igitaramo, ahitamo kukimurira  ahitwa ‘Love Beach Busabala; ari naho yakoreye igitaramo  ngarukamwaka.Igitaramo ‘Kyarenga Concert’ kizaba tariki 10 Ugushyingo 2018 kibere ahitwa One Love Busabala Beach. aya makuru akaba yakiriwe neza na bafana b’uyumuhanzi w’icyamamare muri Uganda .

Mont jali news

Author

mont jali