Dr Frank Habineza ati “ ikosa si cyaha “
Uyu muraperikazi Odda Paccy yambuwe ubutore na Bamporiki, mu ibaruwa yasakajwe hose kubera amashusho agaragaza kutiyubaha aribyo byitwa amajyambere y’ikigihe,we akaba yarigeze gutangaza ko buri muririmbyi agira umwihariko we. Ati” ni challenge ! ”
Umutahira w’Intore ashingiye k’ ububasha ahabwa n’Intore y’Ikirenga , amwambura ubutore ngo bwo mu kiciro cya kabiri, gusa wa kwibaza uti mbere yabuhawe bashingiye kuki , ese ibyiciro by’ubudehe butandukaniyehe n’ubwi ntore, mu Rwanda havugwa ibyiciro bingahe !! ?
Odda mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda .com yashubije ati” Ubutore buba k’umutima “ hari kuwa 23.10.2018,ikiganiro kuri TV1,Igihe.com , aha yashatse gushimangira ya mvugo ngo mujye mwumva ibyo mvuga ,ntimukarebe ibyo nkora,cyangwa umugani w’ikinyarwanda ugira uti Kami ka Muntu n’umutima we!
“Ubutore buba k’umutima” n’ijambo rikomeye ku basesengura iy’imvugo kandi we akora izi ndilimbo bwa mbere abajijwe ku ikoma yagize ati “challenge “ yatangaga ibisobanuro aho yagize ati” ndi kuzana ibyo abantu benshi bakunda nkeneye kunguka muri business niko bigenda hagomba impinduka.
Ninde wamutera ibuye ,yashyize hanze amabuno kuko aziko akurura benshi ese uwicuruza yambaye ibigeze kubirenge ataniyehe n’uwambaye ubusa buri buri!
Utubari twakira ba Nyirabirahunga hariya hose hazwi ko bene two batarabambura ubutore nuko basorera Rwanda revenue ?Aho bahagarara ku mihanda ko tutarumva abagejejwe mu kigo ngorora muco cya Mukamira!abagabo bamwe basenya bahenurura ingutiya z’abagore batari ababo nikubera Uzamberumwana, abakwiye kwamburwa ubutore ni benshi ahubwo Odda abaye ikitegererezo kuko yabaciriye amarenga yagize ati”ubutore buba k’umutima”ni nkaho ya bajije uwa muciye mu itorero ati arinjye wiyambariye ubusa nawe utaranga mama wawe ko atayoberwa ko ukwezi kwashize ukanamusezeranya ko aho uzajya hose uzajya umuvamo Intore ninde?
Asinah n’umwe mu bahanzikazi bakunda kuvugwaho byinshi mu myambarire”uyu yaba yarirukanwe mu Itorero”
Fearless n’umwe mu bahanzikazi bakunda kwifotoza bambaye ubusa “uyu yaba yarirukanwe mu Itorero”
Uwareba kubandi bahanzi, hari uwigeze kuririmba maze INtore nkuru irabaza iti nuyu n’umuhanzi?“ inyoni yaridunze iri ku giti ibwira Mukamana iti n’ibindi ndabikoraho !” hari n’abandi nkabo, ahubwo ukoma urusyo n’akome n’ingasire,
Source: Photo internet “uyu yaba yarirukanwe mu Itorero”
Source: Photo internet “aba waba warabirukanye mu Itorero ” “uyu yaba yarirukanwe mu Itorero”
Igitangaje kurusha ibindi “ n’imvugo y’Umudepite DR Frank Habineza ati biriya s’icyaha ahubwo n’ikosa , mu nsobanurire ikosa n’urulimi rw’igiswayire riva ku iyo ukoze ikosa by’itwa icyaha , aherutse gutorerwa kuyobora itsinda ry’imibereho myiza y’abaturage nyakubahwa ati n’ikosa nonese abareba ariya mabuno n’ubwambure bw’Uzamberumwana nibo banyabyaha cyangwa umunyabyaha ni uwamucyashye, bwa mbere nk’umuyobozi kabiri nk’umubyeyi !!
Arashaka kunga murya wa mu bayobozi wagize ati” natangajwe n’abavugirije umugore wanjye induru kwa Rubangura ngo yambaye bigufi, ntibakwiye kwita ku myitwarire y’abantu ni ukwinjira mu buzima bwabo bwite.
Niba uwo abitinyuka ari inyenyeri y’abaturage Odda uri muri business y’indirimbo ze unahamya ko akora ibyo abantu bamwe bakunda akarebera kubikorwa mu iyayamamaza rinyura kuyandi ma Radio na TV zitandukanye akareba bagenzi be ntawe bahaye induru nk’iyabihehe itwaye ihene, yabaye nka wa nyirurutwe runini utarengwa n’imijugujugu ?
Tugaruke k’umafoto yigeze kubica biracika ya Joseph Habineza aconshomera inkumi, ibyo byose hamwe n’ibindi ku myitwarire y’inyenyeri imurikira abandi yabaye amahinyu, unarebye kumyitwarire y’abahanzi n’ababa baherekeza mu bitaramo bambaye ubusa burenze ubwa abiruka ku gasozi.
amashusho y’urukozasoni anyura kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranya mbaga, Umutahira w’Intore nasubize amaso inyuma, afatire k’urugero rw’Uzamberumwana bagire ibyobahagarika ku ma TV yifashishe RURA ibiteye isoni bifatirwe ibyemezo kuri bose atari ukureba kuri Odda gusa ntibihagije yaba abaye nkaya mbwa yiganye inka kunnya murugo igakubitwa iza akabwana kaneye k’umugezi.
Umutahira w’Intore ashobora kuba yarakoreshejwe agasimbuka intera ubundi Itorero abarizwamo niryo riba ryaramufatiye icyemezo bwa mbere, hakiyongeraho no gukebura bagenzi be, Inteko y’umuco igakurikiraho, buriya Odda yabaye ishyano ringana iki kugeza ubwo hifashishwa Ububasha Umutahira Bampora iki ahabwa n’umukuru w’Igihugu.
Simbihamya nta nubwo yarebye ingaruka zaterwa n’iki cyemezo , haba k’uruhande rwa Depite Dr Frank Habineza wagize ati ni Ikosa s’icyaha nibareke kumuhutaza,haba k’uruhande rwa Bamporiki wahanduye agahwa ka Odda agitaranga nyina yaramuhetse amezi icyenda akamwonsa igihe atatubwiye ngo ntayoberwa ko ukwezi kwageze kandi amafaranga ahembwe akayakira, n’ibindi n’ibindi.
Hari amafoto menshi akoreshwa agaragaza ko umuco nyarwanda wamaze kurenga inkombe,ingero ninyinshi…
Abarengera umuco nyarwanda ni baturuke ruhande bahagarike ibi bitangazamakuru bikorera mu Rwanda by’abanyarwanda, bishyiraho za prono, n’ibindi bi video by’urukozasoni usanga kuri za Youtube mbere yo guhondagura Paccy wenyine.
Nibahere ku myambarire ituma abo baterwa inda zindaro biyambika aho usanga umwana na nyina bose bambaye ubusa n’ibindi n’ibindi……
Odda Paccy ni ave ibuzimu ajye ibuntu ariko inkoni imukubita irebe no kubamubanjirije badakorwaho, impamvu batabikuraho .
Intore ninde n’isinda igakambakamba !intore n’izitana inkomamashyi subiza Bamporiki na Byabarumwanzi .Nishungura abandi ititokoye,burya koko agahwa kari mu jisho ryundi gahandurika vuba.
Abakwamburwa ubutore I besnhi uhereye ku banyereza imitungo ya leta umugenzuzi Mukuru w’imali ya Leta ahora avuga!
Umunyarwanda yaravuze ngo Nyabarongo ntiyica yica uyizaniye ! uzarangarira amabuno n’ubusa bwa Odda Paccy Uzamberumwana azahavana akarambaraye,kuko niba mu ishuri bigisha ibyimyororokere ndanga bitsina, umubyeyi akagurira umwana we telephone irimo programme za pronographie, akamwemerera kuzana izo film m’urugo akazireba, ibyo byose nibyo Odda yakubiye mu ijambo rimwe ati “ ubutore buba umutima”
Ababyeyi ni bagaruke ku nshingano zabo, igihugu nacyo kireke kurebera ku misoro yinjizwa , kigire ibyo gikumira bidindiza umuco nyarwanda, kuko hagomba kubamo impinduka byanze bikunze ngasoza ngira nti ‘babyeyi nimwe mu bwirwa!
Kuko umwana apfa mwiterura, iwabo wa Edouard bamwise Bamporiki!
Odda nawe iwabo bamwise Uzamberumwana !urwishe ya nka rukiyirimo !!umwishinga ubwo azarya ishingwe.
Mont Jali News