Abana basigaye aribitambo byamakimbirane yo mungo aterwa no kutajya inama mu miryango itandukanye!

Aho bikurura ubwicanyi hagati yabashakanye , bigatuma umwe mu bagize muryango yishobora mu bikorwa bigayitse harimo ubusinzi, ubusambanyi urwikekwe hagati ’umugore n’umugabo induru za hato na hato biganisha kurupfu, abana bagasigara mu gihirahiro, umubyeyi udapfuye agafungwa.

 umurenge wa Rukoma umwe mumirenge yugarijwe n’amakimbirane yo mu miryango

Nkuko ubushakashatsi bu bigaragaza munyandiko zitandukanye  zagiye zishyirwa ahagaragara ,zerekana ko ubushakashatsi bwakozwe na RGB, kuva mu mwaka 2016, ko muri Afurika 70%  umugore wavuye mu rugo atavuze aho agiye akubitwa. Kwanga kurangiza inshingano zabashakanye,impamvu itera umwiryane  kuko umugabo agerageza gushakira ahandi, ndetse n’umugore nawe akanyura inzira ye ngo byitwa inyunganizi mu mvugo y’abubu.

RGB mu mwaka 2017,  bamwe mu baturage  bakoreweyeho ubushakashatsi bavuze  ko kutumvikana kw’abashakanye mu miryango ,bigeze kuri 50%  uko iminsi yagiye yicuma  2018   amakimbirane  mu miryango yazamutse kuri  60.7% mu mwaka 2019,  yageze kuri  70.39% ibi byashimangiwe n’ibirego ’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB  bwakiriye  2020, kuva muri  2019  abagore 14 bishe  abagabo. abagabo 49 bica abagore mu gihe mu mwaka 2018 abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, na ho abagore 16 bica abagabo babo. Abana nibo bagize  bahinduka ibitambo ,ingaruka zikomeye  zikabashegesha kubera ubwicanyi bukomoka ku businzi, ubusambanyi ndetse n’imitungo muri rusange.

Abana uretse kugarizwa n’agahinda, ko kubura umubyeyi usigaye agafungwa, usanga agahinda   kagera ku kigero cya    79 %,ihohoterwa ribabaza umubiri rigeze kuri73% imitungo 56% bivugwa kandi ko irishingiye ku gitsina ari 48%,inzego  zibanze zikora raporo umuturage akaregera RIB, nayo ikaregera ubushinjacyaha ,ariko ntihafatwe ingamba zatuma  bakumira ubwo bwicanyi umugabo n’umugore bagakomeza kubana murugo,bikazagera ubwo yica undi ngo bategereje urukiko ruzabatandukanye.ubundi bikarangira batandukanyijwe n’urupfu abana bakabura kivurira bekerekeza iyo umuhanda abiga bakava mu ishuri.

Ubwo twasuraga imwe mu miryango yahuye nicyo kibazo muri karere ka kamonyi usanga ifite amakimbirane mu ngo akomoka ku mitungo yiganjemo  gucana inyuma kwa bashakanye ,ubusinzi n’imitungo idasigaye inyuma,ubuyobozi bw’inzgo zibanze bukabura ayo bucira nayo bumira, abaturanyi bagatabaza rukabura gica..

Raporo zitangwa  n’inzego zibifite mu nshingano  zihamya ko mu bushakashatsi bwakozwe umwaka wa 2025   ishami  rishinzwe ku rwanya ihohoterwa( GBV muri 2024 ) imibare yerekana ko ibyaha byakozwe ku bagore  bakorewe ihohoterwa  bangana ibihumbi 201600 , abagabo bahohotewe 3200 kuzamuka bikubiyemo ibyaha bigizwe ,ikubitwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufataku ngufu, bivugwa ko raporo  ya Statistical yearbook 2025” izaba irimo imibare yuzuye ya 2025, ariko kugeza ubu imirongo ya raporo igaragara cyane ku mwaka wa 2024 kuri ibyo byaha(gbv) kuko imibare ijyanjye n’umwaka wa 2025 irasohoka nyuma y’uko yearbook irangiye gutunganywa n’ikigo cy’ibarurishamibare (NISR  The New Times)

Kugeza ubu inzego zibanze ziracyafitumurimo ukomeye wo kuganiriza imiryango ifite amakimbirane kuko haraho  bagera abafitanye amakimbirane bakabirukankana n’ibibando haracyari ibyiringiro ko  baganirijwe  bava ibuzimu bagasubira Ubuntu byakwanga bagatandukana nta maraso arameneka.Mont jali News yaganiriye n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma adutangarizako barajwe ishyinga n’imiryango ibanye muri ubwo buryo, kandi ko kwigisha ari uguhozaho,yongeyeho ko akenshi iba ari imiryango idasezeranye  imbere y’amategeko nubwo baba bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo. ati ” birasabako buri wese ashyiraho ake  kuko nta kubatererana ! kandi abana bagahabwa uburenganzira bwabo hashingiwekubiteganywa n’itegeko ry’umuryango.

Mont Jali News

 

 

 

 

 

 

 

 

Author

MontJali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *