Kamonyi: Imihigo ireswa amacuri, Umwanya wa 29/30 m’uburezi mu gihugu!

Akarere ka Kamonyi (Courtesy photo)
Ikigo cya NESA cyatangaje amanota y’abanyeshuri batsinze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, icyiciro cya rusange, kuwa 19 Kanama 2025. Bahemba abana batsinze neza bigaragara ko abana benshi babonye amanota ya mbere ari abiga mubigo byigenga, abakoze neza barashimwa.
Icyo buri mubyeyi yari yiteze n’umusaruro, ariko muri Kamonyi ho ababyeyi benshi barumiwe batangajwe no kubona akarere kaza ku mwanya wa 29/30 mu gihugu hose, ndetse wasubiza amaso inyuma ugasanga hari ibigo bimaze imyaka 2 bidatsindisha umwana n’umwe, bose boherezwa muri “NINE years” ukibaza ireme ry’uburezi icyerekezo rifite, umubyeyi agahera mu cyeragati, yibaza niba ikibazo ari umwana cyangwa abarimu, wa kwerekeza ijisho ku Karere igisubizo kikaba ingorabahizi.
Akarere ka kamonyi gafite njyanama yatowe n’abaturage, harimo ushinzwe uburezi, abakozi bahembwa, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe imyigishirize. Hakiyongeraho abarezi, impamvu ituma akarere kaza ku mwanya wa 28/30 iribazwaho. Twabajije Dr Nahayo Sylvere impamvu ati “ikibazo cyabaye ntagisubizo twabona kuko biradusaba isesengura tukamenya ikibitera. Haracyari kare, twasobanuje kandi impamvu imyaka igiye kuba itatu byisubiramo ku bigo bimwe harimo urugero rwa Groupe Scholaire Isonga ya Runda, niba bataramenya impamvu niba ari ubuyobozi, abarezi, cyangwa abana ubwabo.” Ati “nta makuru mfite.” Ubwo twamuhaga ingero ko abana bahinduye icyo kigo bakajya ku bindi batsinda hagati ya 80% na 94% kandi ababyeyi babo nabo ari abarimu, bigisha ku kigo abana batsindira NINE gusa ati, “itsinda ryagutse rizajya muri inspection.” Hasigara ikibazo cyo kumenya niba abayikoze muriyo myaka ishize ataribo bazagaruka! Cyangwa baragosoreye murucaca, batarigeze babona ko abanyeshuri 2400 bigishwa n’abarimu 26 harimo 10 batize uburezi byibuze ngo babone ko ishuri rimwe ryigamo abana hagati ya 80-90. Ingamba nazo ntizisobanutse kuko mu barimu ubwabo ndetse n’abakozi bamwe b’ibigo by’amashuri ruhora ari hasi hejuru, ugasanga abayobozi bibigo bashinjwa n’abarezi kutajya inama ngo bahurize hamwe hakosorwe imitangire y’amasomo hakurikijwe uko barushanwa ubumenyi n’uburambe mu myigishirize agahora agaragaza ko ari umutegetsi utavugirwamo, abandi nabo bagaterera iyo.
Ababyeyi babivugaho iki:
Bamwe mu babyeyi baganiriye natwe ntabwo bishimiye ko abana babo bagize amanota adashimishije byikurikiranya, akarere karebera. Akenshi iyo ikibazo kivutse bihutira kwimura abayobozi bibigo aho kwita kubiri mu nyubako bicayemo, bivugwa ko imwe mu myanya y’uburezi bayitanga bashingiye kuri nkunzi, ndetse na kashe waba uzanye ibyatera impinduka bakakujugunya aho uzataha urushye utabasha kwinyagambura.
Abakarebereye abarimu ahubwo bakaba aribo babasonga, aha kandi ababyeyi binubira abajyanama batora, cyane uw’uburezi ko bamuheruka bamutora bakagaruka baje kwifotoza aho kureba inyungu y’ibyo bemereye abaturage. Bati “uburezi nibwo kuko ishingiro rya byose imyanya barimo bayigezeho kuko bize neza si impano bahawe ni bategure ejo hazaza.”
Hari n’umubyeyi wagize ati “umwanya batakaza bakubura umuhanda, bagombye ku wukoresha baza kureba imyigire n’imibereho y’abanyeshuri, aho batekera n’aho barira isazi ziba zituma maze buri wese agakubura umwanda uri ku mwanya yatorewe akegera abamuhaye amajwi bityo iyo myanda y’ibibazo igakurwa mu nzira, nta gisubizo bitanga gukinga ibiro ngo abayozi bagiye mu gitondo cy’isuku, kandi mudugudu ahari n’ushinzwe imibereho myiza hakiyongeraho abasha myumvire, nakagoroba kababyeyi.” Ati “kuki usanga ubuyobozi bwarabaye ntera rukomatanya, umwe ashaka gukora inshingano z’abandi.”
Ibigo byamashuri byinshi bitumira inama intero bavuga ni kongera amafaranga y’ibibazo bidashira inyuma.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa Groupe Scholaire Isonga, Muhire, ngo atubwire icyo atekereza kw’ishuri ayobora n’abarezi barigize, ati “ndi mu muhanda n’impuguka ndabavugisha.” Tuzabitangaza mu gihe azaba aboneye umwanya wo kudusubiza. Amakuru ariko yizewe aturuka mu kigo twavuze haruguru n’uko ishuri ririmo abanyeshuri hagati ya 2400-2500 biga mu matsinda 2, iririmo bakeya ni hagati ya 80 -90, mu mashuri kuva mu wa 4 gusubiza hasi ni hagati y’abanyeshuri 70 kuzamura. Mu barezi 26 harimo abatarize uburezi bageze ku 10 ku buryo umwalimu asabwa kwigisha ibyo nawe atize.
Ababyeyi barasaba abafite inshingano mu biganza ko bakwiye gukomeza gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ya Leta kuko iminota 40 umwalimu aba afite gukurikirana abana 90 ari ibintu bigoye.
Tukivuga kubijyanye na discipline/imyitwarire, (n’uruzitiro) ikigo cya Groupe Scholaire Isonga, ababyeyi basabwe amafaranga yo kwubaka uruzitiro barayatanga ariko ntibyakozwe. Yewe abayatanze ntawayashubijwe, bivugwa ko hari umuyobozi wahekenye inkunga yatanzwe n’abagiraneza aho kuyagaruza ahubwo akarere kamugororera kwimurirwa ahandi.
Ibibazo biri mu burezi ni ingorabarezi, birasaba ko ikigo cya NESA cyabifatira umwanzuro by’umwihariko, kikagira uruhare mu gukurikirana uburangare bw’abashinzwe uburezi mu karere by’umwahariko muri Kamonyi. Cyane ko abarimu banasabwa amata yo mu ihembe, bagize bati “umwana wiga muri privee ahabwa amasomo y’inyongera , nimugoroba na weekend, na vacance bakiga aribacyeya, aho abana 30 cyangwa 15 bakurikiranwa n’abarimu barenze 4 bakiga mu kiruhuko, mugihe umwalimu wa leta aba afite abanyeshuri 80. Mu by’ukuri dusabwa ibirenze ubushobozi, minisiteri y’uburezi imaze gutera intambwe ishimishije, n’ikomeze ishyire ijisho kubyumba by’amashuri n’abarezi ndetse n’ubayobozi batajya inama n’abo bayobora bakigira abategetsi.
Mukakibibi Saidati
Leave a Reply