Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko ikibazo cyaremerejwe n’amarangamutima ,ntakibazo cyaburirwa igisubizo,amabwiriza aba agomba kubahirizwa nubwo tutabyakira kimwe. ibaruwa yo  kuwa 14/7/2025 /kuri 25/7/2025 yahinduye byinshi kumishinga ikorerwa ku muhanda kigali-Muhanga. ri 14/7/2025 na 25/7/2025 za Minaloc Minifra.kandi ikizere kiracyari.

Igishushanyombonera cyahateganyijwe guca umuhanda Kigali _kamonyi_ Muhanga.

Tugeze mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge mu KAGALI ka NKINGO ahazwi cyane nko mu kibuza,urebye munsi y’umuhamda urahabona chantier yatangiye irimo inyubako za  bloc ciment,y’umushinga wa Mutuyimana Francois wo kubaka ishuri ry’incuke,twahasanze amaganya n’amarangamutima , ntiyabyumva kimwe n’buyobozi impaka zisozwa no guhagarika ibikorwa ubwo yakiraga ibaruwa  y’imbuzi notice yo kuwa 11 kamena 2025.KMDIS-FINS-APBK-7525-30229

Yujuje ibisabwa yandika  ibaruwa isaba gusukura imirimo ategereza igisubizo araheba ahera muri genda uzaguruke umunsi bamuhaye agategereza agaheba.

Uko iminsi yigirayo ikibazo kigenda gihindura isura gifata intera haba  mu buyobozi n’abatekenisiye.

Uruhushya rwo kubaka ishuri ry’incuke  yaruhawe  atanze  ibisabwa byose, arasurwa mu bihe bitandukanye, kubaka muri UPI 2/08/01/04/4581 n’inzego  zibifite munshingano taliki ya  26/05/2025 Atangira ibikorwa bye , ntibyamuhiriye kuko taliki ya 11/06/2026 yasuwe n’abakozi ba karere bafite mu nshingano imyubakire  bamu menyesha ko  agomba guhagirika ibikorwa byagateganyo ,akitaba ku karere bamusaba kuzuza ibisabwa arabikora , ibaruwa yo kuwa ..26/06/2025 abamenyesha ko yamaze gukemura ibyo yasabwaga.

 “Ntiyanyuzwe kuko ibaruwa yanditse nta gisubizo yabonye, ashengurwa no kuba umushinga we uhagaze kandi yarajujje amafaranga kuri bank arenga million Magana abiri (200,000,000frw)ibisabwa nuko bisanzwe  mu miturire batangira kunyura hirya hino, abashaka indoke buri wese ati” ndabikugiramo,  nawe ababera ibamba ati” nahawe ibyangombwa n’akarere ibisigaye ntampavu, nibanyandikiye ngo bampakanire cyangwa banyemerere.”

“Kamonyi gakondo yanjye  na gucumuriye iki aho kumfata akaboko ngo ndatsikira  abakuyobora  bara mputaje!

Umunsi ubanziriza  Akarere ko kamonyi gakoresha ikiganiro n’itangazamakuru bamurikira abafatanya bikorwa ibyagezweho, ikibazo cy’ikorosi ryateje impaka nacyo nticyasigaye,Maire Dr Nahayo Sylvere  mukugisubiza ati” akarere gafite ububasha bwo gutanga icyangombwa no kukisubiza  igihe hari impamvu gashingiraho”

Mutuyimana Francois yifuje kugira icyo akivugaho , nawe kuwa 30/7/2025 yahaye ikiganiro abanyamakuru ababwira  uburyo ikibazo cyatangiye kugeza uyu munsi uhereye taliki ya 10/5/2025  uwigereraro  ati” nutiyabonesha  ejo bazaza kuguhagarikira ibikorwa hariyantu harikorosi maze kuvugana na Maire abwiyeko mbwikubwira ariko undebye nagufasha kuko ninshuti yange  kandi koko taliki ya 11 kamena 2025 bwakeye abashinzwe insepection  baza kubishyira mubikorwa  bahagarika umushinga we .

imashini ya sizaga,n’ abakozi barataha igihombo kiba kiratangiye impamvu  bavuze ko arikorosi ryateza impanuka , gusa mukiganiro umuseke.com yagiranye na Umuyobozi wa Akarere ka kamonyi ibyo yarabihakanye ati ntabwo aribyo  igisubizo twakuye mukinyamakuru umuseke.com cyasoho tse kuri uyu 31/7/2025.

Nyuma .ikiganiro yagiranye n’itangazmakuru yahise yandikirwa  ibaruwa imusubiza ko ibyo gukomeza kubaka bidashoboka hashingiwe  ku mabwiriza ya Ministeri y’ibikorwa  remezo kubera umuhanda Kigali Muhanga. yo kuwa 14/07/2025 niyo 25/7/2025.

 

 DISTRICT Temporary suspension of Construction PermitsMont Jali News yaganiriye na Muhayimana Francois  imubaza   uko yakiriye ibaruwa ihagarika ibikorwa bye mugihe yamvaga   ategereje gukomorerwa ko ibyo yasabwe bijyanye n’ubwishingizi bw’abakozi ,imyambaro y’abakozi n’ibindi bijyanye n’ubwubatsi bworoheje yabishyize muri system KAMDIST=FINS-APBK-7525-30229 ikibazo cy’ikorosi yumvaga kitamureba kuko basabye ibyangomwa  byo kubaka n’ubundi uwo muhanda uri mumushinga yakomeje asubiza ko icyambere kimuhangayikishije ari igihombo yagize none  ikaba gikomeje kuko muriki gihe buri wese akorana na Banki byanze bikunze bitamworohera ati ariko mu Ijuru hari Imana ishobora byose nizeye.

 

                         

Ntabwo ncitse intege   dufite ubuyobozi bubereyeho abaturage ariko gutentebuka ntibyabura   ndi umuntu !

 

Kandi mu buzima habamo ibigeragezo,ntabwo ndi umushyitsi m’uburezi, mfite ibikorwa binyuranye birimo ishuri saint francis goodshepherd tss mubufatanye na  NESA  ubusanzwe MUTUYIMANA Francois afite ishuri rikorera mukarere kanyarugenge m’umurenge wa muhima rwigisha ubucyerarugendo na ma Hotel ,’ubutesi guhera muri L1,3,4,5 mu iterambere ry’igihugu cyanjye ,ntanga ubufasha mubintu binyuranye mukarere nkoreramo harimo kubufatanye na karere kanyarugenge burimwaka dufasha abana basanga 100 bigira ubuntu hakabamo nabandi biga biyishyurira hakazamo no gukorana n.KAMONYI DISTRICTinzego z’ubuyobozi harimo akagali akareramo.

 Umurenge ndetse n’akarere Nyarugenge  kugafasha abana badafite ubushozi ,mukwishyurira abatishoboye ubwisungane bwo kwivuza n.ibindi, ikaba nimwe mu mpamvu yanteye gutekereza kuza gukora umushinga   muri kamonyi kuko niho mvugaa, ariko ntibwo binteye igihombo cyarenga million 200,000,000F bitewe na karere ka kamonyi  ninjiye mu gihombo gusa biravugwako muguhagarikwa kwe uwitwa colonal mugisha umunsi bahazaga baje kureba ikibazo cye ngo bamufashe yavuzeko ? General gatama yategetseko bagomba gukuraho ibikorwa byose na byamarangamutima ahari ahita anikubita aragenda avugako ibyo bitamureba   gusa MUTUYIMANA Francois aravugako mugisha yari basomye kugacupa kuko abantu baratangaye kuba umuntu w’itwa yuko ashinzwe umuturage akavuga amagambo ateye ukonguko.

Ati “icyo nsaba ubuyobozi, nkuko twagiranye ikiganiro n’abakoi ba Akarere barimo umuyobozi wa One Stop Center murekatete goreti    arikumwe n’ushinzwe uburezi mu karere  taliki ya 14/7/2025.ndacyafite ikizere ko bazahera aho  twari tugejeje ,hakagira icyakosorwa niba ari ugusubiza inyubako kuruhande rwo hepfo hanyuma ahegereye  umuhanda singire igikorwa mpashyira kugeza ikibazo cy’umuhanda  Kigali- Muhanga gikemutse .”

Ikindi nsaba akarere ka kamonyi nshingiye ko nubahirije  amategeko, ndetse nibyari bikubiye muri notice yampagaritse gukomeza umulimo nabikoze nasabaga ko   nahabwa amahirwe yo gukomeza umushinga natangiye ,  ibitaragenze neza bigakosorwa  .

Mont Jali News tumaze gusoma amabaruwa atandukanye Minifra, MInaloc ,RDB,RDTA ndetse  nayo ikamenyesha inzego zinyuranye.  iterambere rya akarere  rigirwamo  uruhare na buri muturarwanda ubifitiye ububasha , kandi uburezi ,bukaba ishingiro rya byose ,umuhanda urakenewe ikorosi ntiryaba impamvu ,yo gushyira umushoramari mu gihombo.

Abaturage twaganiriye  twahaye izina rya  Hakizimana bagize bati” ririya korosi bivugwa ko ariryo kabitera rimanuka kurusha  kwa Kamanzi,ku musigiti no kuri centre des jeunes   rikahagera .   uhafite igikorwa agasubiza inyubako hepfo,undi nawe wari hafi aho bati uretse guhimana  iyo bamusaba kwigiza hepfo agashyiraho biriya bisima nkibyo haruguru hariya  akimura uruzitiro, ubundi imilimo igakomeza! Umwe mu baturanyi bari hafi aho yagize ati ubwo itsinda ry’abayobozi ryahaje ku mugoroba  harimo ababonaga ntacyo bitwaye ariko” umusirikare ukomeye yacecekesheje  uwarubivuze  agira

ati” mu kuremo amarangamutima ibi bikorwa bihagarare kuko n’abisabwe n’umuyobozi w’ingabo General GATAMA.

 

hakurikiyeho guterana amagambo n’abaturage baraho, basoza ntakigezweho .abandi bati ikorosi no kwiyandikisha

(abonema )birarikoze, nagerageje  gushaka kuri tel uyu mu generali uyoboye ingabo washyizwe mu majwi muha ubutumwa ntiyansubiza .

Abaturage bibazaga icyo Colonel Mugisha  yaje gukora  mu bijyanye n’ubutaka, ku muturage wahawe icyangombwa na district .

Aha niho aba jenerali bakwiye guseruka kuko abashinzwe imiturire baba bananiwe, bati “mwebwe mukorera abaturage ubuvugizi mudufashe ubu abakomisiyoneri  na bamwe muri ba Noteri ,bafatanyije n’abakora mubyo gusatura  ubutaka, batumazeho imitungo,  wajyagusora ugasanga umutungo wawe waragurishijwe utabizi cyangwa ugwatirije muri banki.Ahandi ugasaba icyangombwa cy’ubutaka   ari  igihimbano kandi warishyuye ibisabwa byose wakubaka bakagusenyera kandi hariho kashe ya akarere.

Abaturage barataka abayobozi mu nshingano bati” ayo makuru ntayo dufite.! Ukurikije ibyo uyu mushorari avuga, ubu akarere kagiye kwishakira igitambo.ariko niko bigenda aho izovu 2 zirwaniye ibyatsi nibyo bigorwa, abo bizashyikira tubifurije kwiyakira,isi ntambabazi igira “Mutuyimana  ati “ kamonyi  gakondo yanjye  na gucumuriye iki aho kumfata akaboko ngo ndatsikira  abakuyobora  bara mputaje!

 

Mukakibibi saidati

 

 

 

 

 

Author

MontJali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *