KAMONYI: Haravugwa ruswa y’arenga Miliyoni 172.800.000 Frw mu bucukuzi bw’amabuye mu myaka itatu.
Hagamijwe kurwanya akajagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Leta ibinyujije mu kigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro RMB (RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD) yategetse ko abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagomba kubikora babanje gusaba ibyangombwa kandi bakabikora kinyamwuga.
Iki kigo cyashinzwe muri Gashyantare 2017 gihabwa inshingano zisobanutse n’abakozi bafite ubuhanga n’ubumenyi. Iki kigo gikomeje guteza urujijo no kwitana bamwana n’uturere mu kuzuza inshingano mu itangwa ry’ibyangombwa. Izingiro rya ruswa ahanini rishingiye ku gutinda gutanga ibyangombwa ku bigo bicukura amabuye no gutinda kongerera igihe ibyataye agaciro bityo bigatuma hari ibigo bikoresha iyo nzira ya ruswa kugira ngo bikore nkuko bigaragazwa na raporo zitandukanganye ikinyamakuru Mont Jali News gifitiye ibimenyetso.
Mont Jali News yiyemeje gukora ubucukumbuzi ku ihererekanya rya ruswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze iganira na bamwe mu ‘bahebyi’ (Abakora ubwo bucukuzi badafite ibyangombwa) bavuga ko ruswa bakwa ituma bahora bakorera mu bihombo bitandukanye dore ko n’abapfira mu kazi usanga nta ndishyi z’akababaro baha imiryango yabo nk’uburyo bwo kubafata mu mugongo.
Aba bahebyi bavuga ko kugira ngo umuntu akore neza nta nkomyi buri kwezi aba agomba gusora amafaranga agenerwa abantu bamwe (si bose bari mu nzego zifata ibyemezo) akabakaba ibihumbi magana atatu buri kwezi kuri buri muntu agashyikirizwa uhagarariye iryo tsinda kuri buri kirombe.
Imibare igenekereje igaragaza ko mu bantu 16 bacukura mu birombe biri mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi buri umwe asora amafaranga akabakaba ibihumbi magana atatu buri kwezi ku buryo mu myaka itatu ishize batanze (300.000 Frw x Amezi 36x Abahebyi 16) = 172.800.000Frw.
Ayo mafaranga abarirwa mu mamiliyoni yose yinjira mu mifuka y’abantu ku giti cyabo dore ko n’ubusanzwe ayo mafaranga adatangirwa inyemezabwishyu.
Ibimenyetso kandi bigaragaza ko hari abayobozi bo mu karere ka Kamonyi bakingira ikibaba abadafite ibyangombwa, ababifite nabo mu kwigura bemera guhara igice cy’umusozi bagakoreramo nk’uko byagaragaye k’uwitwa Kinyogote, ndetse na Mbarushimana.
Hari amafaranga atangwa mu buryo bwa ruswa abayobozi ntibumvikane uko bayagabana ubwo uwayatanze akabihomberamo. Urugero batanga ni urwa rwiyemezamirimo witwa Nyandwi wagurishijwe igice cy’ikirombe na Mugemana Jean de Dieu akayabo ka miliyoni 15.000.000frw, abagombaga kuyagabana barimo n’uwari umukozi w’akarere witwa Nsekanabo Emmanuel ntibumvikana kuri 4.000.000 bari bemeranyijwe, uburyo bwo kuyagabana bwanze bituma Nyandwi ahagarikwa bikanamuviramo ibihombo atari yiteze.
Abavuganye na Mont Jali News babihagazeho kandi bashimangira ko inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta mu karere ka Kamonyi ndetse nabamwe mu bashinzwe umutekano uko basimburana ari nako bahanahana amakuru kubo bazakorana, bityo bikaba bigora inzego z’ubugenzacyaha gutahura iyo ruswa kubera umubano wihariye uba hagati y’abayobozi n’abacukura mu buryo budakurikije amategeko.
Abaturage bakorera ibigo bicukura bidafite ibyangombwa nabo bavuga ko icyo baba bishakira ari akazi batabona umwanya wo kwita ku bindi. Umwe yagize ati “Ko bampamagara ngo bampe akazi nabwirwa n’iki ko badafite ibyangombwa kandi baza baherekejwe n’inzego zibishinzwe ku murenge, Dasso, inkeragutabara n’abandi…” Ibi byigaragaje kurupfu rwa Majyambere Festos kuwa 23/12/2021 nubu umurambo we ukaba waraheze mu kirombe cya Binyeri- Murehe, nta kivurira.
Raporo yo kuwa 20/05/2021 yakozwe na Nsekanabo Emmanuel, wahoze ari umukozi ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kamonyi igaragaza ko akarere ka Kamonyi gafite ibirombe bitandukanye bicukurwamo amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko usangamo FX TUGIRANE UBUMWE Kayenzi – Bugarama na HATARI MINING byafunzwe, RMC na COMIKA ibyangombwa byarangiye, company inyinshi zibarizwa mu murenge wa Rukoma, aha harimo abongeresheje amaso yaheze mu kirere ntibibabuza guhabwa TAG.
RUSWA ITUMA ABAKORERA IMPANUKA MU KAZI BIHAKANWA
Ku itariki ya 5 Gashyantare 2022 mu kirombe cya RMC hapfiriyemo abantu babiri gusa abapfuye biswe abajura bari baje kwiba amabuye ko batari abakozi bahoraho b’iyo company isanzwe icukura amabuye muri ako gace.
Amakuru acukumbuye Mont Jali News ifite nuko ibirango bishyirwa ku mabuye y’agaciro (TAG) bitangwa na RMB Kamonyi nabyo bikorwa mu buriganya hakaba hari abanyarukoma baherutse gufatirwa kuri Nyabarongo mu modoka bafite TAG za NGORORERO kuri Kompanyi(Company) itagikora, polisi ya Runda muri Kamonyi yafashe imodoka bari barimo gusa biravugwa ko hatanzwe ruswa ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda n’ubundi bagahita barekurwa uwavuyemo nyuma yamazemo ukwezi kurenga.
INZEGO Z’UBUGENZACYAHA ZIFITE AMAKURU
Nyuma yo kumenya ko hari abapolisi babiri bakoreshejwe mu gutera ubwoba abaturage bacukuraga amabuye y’agaciro muri bimwe mu birombe byo muri Kamonyi, Mont Jali News yaganiriye n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo SP Théobard Kanamugire maze yemeza ko bahise bafungwa ati “Nibyo koko barafashwe, barakekwaho icyaha cy’imyitwarire iteye impungenge mu baturage kandi binyuranyije n’indangagaciro za polisi y’u Rwanda barimo gukurikiranwa.”
Bitewe nuko iyi ruswa ahanini ishingiye ku bigo bicukura bidafite ibyangombwa kandi ikaba inakomeje kuvugwa kimwe nibyahagaritswe muri aka karere, ikinyamakuru Mont Jali News cy’ifuje kumenya icyo urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rubivugaho maze kivugana n’umuvugizi warwo Dr Murangira Thierry avuga ko amakuru ya ruswa avugwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hari ibiri gukorwaho iperereza.
Aha Mont Jali News iributsa ko hari urubanza ruburanishwa mu Rukiko rw’Isumbuye rwa Muhanga(TGI Muhanga) babiri barekuwe byagateganyo hasigaramo umwe witwa Nyarwenda François alias Yuli ushinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma. RIB ishishikariza abaturage gutanga amakuru kandi ku gihe.
Ku rundi ruhande umukozi wo mubugenzuzi mu kigo gishinzwe amabuye y’agaciro mu Rwanda, Bwana Donat Nsengumuremyi yatangarije Mont Jali News ko mu kurwanya akajagari na ruswa bivugwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ngo barimo kwihutisha igikorwa cyo gutanga ibyangombwa kuri kompanyi zijuje ibisabwa gusa ngo akarere ka Kamonyi ko kazitabwaho by’umwihariko.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko zimwe muri company zasabye gukorera mu murenge wa Rukoma zamaze kubona amabaruwa azimenyesha ko aho basabye hazashyirwa mu ipiganwa. Mu bari bategereje ibyangombwa byabo byarangiye ni COMIKA, RMC, ndetse na Bugoba Solidarity y’abahoze ari abahebyi yabisabye bwa mbere.
Nubwo ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro mu Rwanda kivuga ibyo, ntihabura kwibazwa uburyo ibirango (TAG) by’amabuye y’agaciro by’iki kigo bishyirwa ku mabuye acukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigahabwa kompanyi zidafite ibyangombwa cyangwa bafite ibyarangiye bityo ababirebera hafi bakaba basaba inzego zoze bireba (Inzego zishinzwe kurwanya ruswa) gukorana ubushishozi mu kugenzura ruswa y’uruhererekane ivugwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, by’umwihariko mu birombe byo mu karere ka Kamonyi.
Abaturage bati “ntakaba ntigashire abayobozi bijandika muri ruswa urwego rw’umuvunyi rurabategereje ubwo bazabazwa aho imitungo bafite bayivanye!”
MUKAKIBIBI Saidati