Kamonyi: Amashirakinyoma ku ifungwa rya Amini Jean Paul, DASSO utuye I Gihara!

(photo internet)

Hashize iminsi hatangajwe inkuru yacicikanye ku musozi wa Runda isakara mw’itangazamakuru ko umudaso ukorera ku kagali ka Gihara yasambanyije umwana utaragira imyaka y’ubukure .
Uyu uregwa yatawe muri yombi na RIB Station ya Ruyenzi ishingiye ku myaka igaragara mu cyemezo cy’amavuko umwana w’umukobwa wiswe N.S yahawe n’umurenge wa Rugalika, mu karere ka Kamonyi nyuma y’igihe gitegerejwe muri RIB ndetse hashingiwe no ku mpapuro zatanzwe n’ikigo cy’Igihugu RFL (Rwanda Forensic Laboratory), bati “igikuba cyacitse umwana narengerwe amategeko yubahirizwe, kurengera umwana ni iby’agaciro!”

Ariko akagambane kakorewe Amini Jean Paul ni gacukumburwe ukuri gutsinde atari ugutsimbarara ku byanditswe n’ibyavuzwe kuko ibyandikwa bikorwa n’ikaramu.

Nk’uko nateruye nandika, byaravuzwe ko Amini Jean Paul yasambanyije uwo mwana w’umukobwa akamurarana bugacya, aha wakwibaza impamvu atatabaje dore ko aho DASSO atuye murusisiro, ntazindukire mu bayobozi b’inzego zibanze ngo bahamye ishyano ryamugwiriye hanyuma yerekeze kuri RIB.

Reka ibyo tubyihorere yashimye kwegera ubugenzacyaha bitewe n’icyizere abufitiye dore ko bahora bakora ubukangurambaga.

Twibaza uwamenya imyaka y’umwana kurusha umubyeyi umurera!
Nyirakuru w’uyu mwana wamureze nyuma y’urupfu rw’ababyeyi be, nyina Nyiraneza yitabye Imana undi akiri muto na se Habimana wari umaze kurasirwa mu itsinda ry’abajura ryayogoje umugi wa Kigali. Uyu nyina we agaruka iwabo akajya ahabyarira ntamugabo umutunze uzwi usibye guhwihwisa ngo n’umunyonzi, cyangwa undi wese wavugwa bitewe nuwo bamubonanye.

Icyangombwa cya Nyirakuru wamwibarujeho kigaragaza ko yavutse muri 2003 muri Kabagesera, icyo ku murenge wa Rugalika kikavuga 2004, naho ku ishuri yizeho primaire hakaba handitse 2005.
Amakuru yo mu mudugudu wa Kabagesera, akagali ka Kabagesera ahamya ko yavutse muri 2003, kuko abana bavukiye rimwe barahari kandi kwa Sekuru ntawutahazi niho yabaruriwe mu kiciro cy’ubudehe.

Uyu mwana w’umukobwa mu mabyiruka ye yagiye I Kigali agaruka yashatse i Gihinga, mu mudugudu wa Karama, urushako byanze agaruka Kwa Sekuru ajya gukora mu kabari ahitwa ku Muyenzi k’uwitwa Uwimbabazi komisiyoneri arinaho yamenyaniye na Ntihinduka Emmanuel akahava yerekeza I Gihara akurikiyeyo mushoferi w’amakamyo, ari nawe ntandaro y’ifungwa rya Amini Jean Paul wanamukubitiye mu kazi, agatabwa muri yombi na RIB, nyuma akaza gufungurwa muri dossier 01588/PPL/GACI/2021/MN/LI byagateganyo akaba yitaba Ubushinjacyaha k’urwego rw’Ibanze rwa Gacurabwenge buri wa Gatatu aho ategereje kuburana mu mizi.

Amahirwe yahawe agafungurwa by’agateganyo yayakoresheje yigamba ko azihorera Kuri DASSO Amini Jean Paul, umugambi mu kuwucura yifashisha N.S maze ati “DASSO yansambanyije ntujuje imyaka!” Ukibaza impamvu abamubanje atabajyanye mu nkiko, kuko nawe yiyemerera ko atari bwo mbere asambanye.

Imyaka yashingiweho ibipimo birasuzumwa, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) iti “nibyo koko umukobwa bamusambanyije.” RIB ya Runda nayo yasohoye mu nama ku Ruyenzi Amini Jean Paul ku ibanga imuta muri yombi iti “icyo tureba n’imyaka, n’ibizamini byo kwa muganga.”

Amini nawe ati “ndarengana mbere yo kumfunga murebe intandaro y’ikinyoma bahimbye bagashyiraho.” RIB imusubiza ko amategeko yubahirijwe ishyikiriza dossier ubushinjacyaha I Gihinga.

Abaturage bake ntibishimiraga ko Amini JP abakingisha cyangwa abasohora mu kabari mu bihe bya COVID-19 babyina umudiho. Abafite indangagaciro bati “nyamuneka ntimuceceke dore ukuri ku nyakuri umuntu yarapangiwe ndetse abifuza ko aheramo bati amafaranga yose azakenerwa azatangwa ariko uwo mukobwa ashinje Amini. Ku ikubitiro hateranyijwe ibihumbi 250.000 ikimina cy’aba chauffeur b’amakamyo n’abayatunze bamwe muribo bati niyo zaba 3.000.000frw zatangwa ariko agahera muri gereza tukamukira!”

Imvugo z’abaturage bifuje ko amazina yabo adatangazwa kubera gutinya kugirirwa nabi, nuwo mu chauffeur Ntihinduka Emmanuel Alias Hinduka, bahamirije Mont Jali News ko Dasso yagambaniwe n’agatsiko k’abamubangamiraga mu kazi ndetse hagaragaramo n’abamushinja imikorere idahwitse na ruswa ukibaza impamvu batamuregeye inzego zimuyobora!

Ubutabera buhanzwe amaso kugira ngo urengana arenganurwe, niba uwasambanyijwe yemera ko yijyanye nubwo uregwa atabyemera, ntavuze induru ngo bamutabare, Rwanda Forensic Laboratory izasobanura niba yari isugi, cyangwa amasohoro bamusanzemo ari aya Amini Jean Paul cyane ko atapimwe cyangwa ngo bajyane ishuka basambaniyeho, ngo bakoreshe iperereza bamenye ni ba atari undi muntu wamusambanyije dore ko uyu mukobwa yakoraga n’ubundi mu kabari k’uwitwa Apollo I Gihara nk’uko bitangazwa n’abaturage.

Ubutabera bufite akazi ko kujora no kujonjorana ubu buhanga inyandiko zitandukanye ku myaka y’amavuko ya N. S kuko impapuro zituruka iwabo aho yavukiye zemeza ko yavutse muri 2003, muri Kabagesera, hakaza 2004 mu murenge wa Rugalika, hakiyongeraho mutuelle ivuga ko yavutse 2005, aho yize muri primaire naho hakagaragara 2005 kuri groupe Scolaire Isonga, abana bangana ku musozi bakaba baravutse muri 2003.

Ubutabera ni butangwe ku mpande zombi, urengana arenganurwe. Twifuje kuganira n’abayobozi bakuriye DASSO Amini Jean Paul birinda kugira icyo batangaza, abandi bavuga ko nta bubasha bwo kugira icyo batangaza ariko bati “twababajwe no kuba umukozi w’urwego rwa DASSO yarakubitiwe mu kazi, bigacecekwa, uwa mukubise agafungurwa ntarubanza, akaba asubiye inyuma akagambanirwa, akaba yongeye gukozwa isoni kabiri ku musozi akoreraho akazi k’umutekano. Gusa ntakindi twavuga duhanze amaso ubutabera, twifuza ko inzego zibishinzwe zimuha umutekano kuko umurenganya afite ubushobozi, umugambi we ashobora kuwuhinduranya mu buryo butandukanye!”

Bati “uwasambanyije umwana icyaha nikimuhama ahanwe, ariko nugambaniye undi akamugerekaho urusyo, itegeko ntirizamuhe agahenge dore ko iyo ngeso iharawe mu murenge wa Runda, ataribwo bwambere bibaye!

Mont Jali News

Author

MontJali