Kamonyi : Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Ka Kamonyi yagenze runono abapolisi babiri bakekwaho imyitwarire iteye impungenge kandi inyuranyije n’indangagaciro bafatwa batarenze umutaru!

Abapolisi babiri bafashwe bakekwaho imyitwarire iteye impungenge kandi inyuranyije n’indangagaciro zibaranga!
(photo internet)

Amakuru aturuka  mu murenge wa Rukoma  aho bafatiwe yemeza ko aba ba polisi uko ari babiri, kugeza ubu umwirondoro wabo utarashyirwa ahagaragara, uretse ko imyenda bari bambaye ya gipolisi umwe hagaragara izina rimwe rya Peter undi ari Aime.

Bageze I Rukoma baje bambaye imyenda isanzwe ariko bafite igikapu kumugongo, bavuye muri minubus bigira hepfo gato aho bivugwa ko bambariye imyenda y’akazi bakajyana n’uwitwa Olivier mu ivatiri ye, bakerekeza kwa Theophile Nshimiyimana, bagatemberana gato mu mudugudu, nyuma abaturage bari batumiwe na Theophile Nshimiyimana ngo bakorane inama yo kubihanangiriza ko nta numwe wemerewe kongera gushinga ikirenge cye kumugezi aho bakorera imilimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro . 

Abo ba polisi babwiye abaturage ko ntawundi wemerewe kujya gukorera  aho hantu uretse Nshimiyimana wenyine, ko bahahawe na RMB uzasubiramo azahura n’ibibazo!

Abaturage ntabwo bashize amakenga ibyo bavugaga kuko bizwiko aho hantu hafunze hatagikorerwa kubera ko hatagira ibyangombwa, kandi hari Company yari yarahasabye yabahoze ari abahebyi, yewe no mubayigize bari batumiwe na Nshimiyimana Theophile wahihaye akaba ariwe uhakorera kugeza ubu bitemewe.

Byarushije kuba ikibazo nyuma yo guhabwa amabwiriza, bagiye kubona ba bapolisi babiri, bagiye munzu kwa Theophile bahindura imyenda, bambara isanzwe uwitwa Olivier abashyira mu modoka arabazamukana bajyana kwiyakira ku kabari k’uwitwa Isabelle I Rukoma, nibwo bamwe mu baturage bahise batanga amakuru n’amakenga bagize, polisi itangira kubagenda runono intambwe kuyindi, kugeza babashyikiriye babakuye muri taxi bari bateze  kuko ivatiri bari bayiviriyemo imbere y’umurenge wa Rukoma na Polisi.

Iyi nkuru ikimara kuba kimomo, twabashije kuganira n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Theobard Kanamugire ayitangariza ko ayo makuru ari ukuri koko bafatiwe mu momodoka ndeste n’imyenda ya polisi mugikapu kuko bari bayikuyemo ngo batamenyekana cyane ko abaturage bari batangiye kubakemanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Theobard Kanamugire
(photo internet)

Yagize ati “Nibyo koko abafashwe barakekwaho icyaha by’imyitarire iteye impungenge mu baturage kandi binyuranyije n’indanganga gaciro za polisi y’u Rwanda bagiye gukurikiranwa.”

Mwijambo rye yungamo ko umuturage wese akwiye kumenya ubwenge bwo gutandukanya abamushuka, kuko inzego za leta zifite uburyo zitangamo ibyangombwa, abasivili bari kumwe, nabo bagiye gukomeza iperereza haboneka ibimenyetso bagashyirwa imbere y’ubutabera.

N’ubwo bimeze bityo iki kibazo cy’ibirombe bidafite ibyangombwa gikomeje guteza impaka zikomeye aho ibyahagaritswe bataranyurwa bagitegereje ko bazabisuzwa, yewe hari n’abasabye kongereza impushya nubu amaso yaheze mu kirere imyaka igiye kuba ibiri harimo RMC, COMIKA, STEK , n’ahandi.

Mu biganiro twagize twegereye abayobozi ba RMB kurwego rw’igihugu, Donati Nsengumuremyi yadutangarije ko ubu barimo kwihutisha icyo gikorwa, bagatanga ibyangombwa kubasabye muri rusange ariko Akarere  ka Kamomyi byo ari umwihariko, kuko hateranye inama n’abayobozi bose mu Ntara y’Amajyepfo bagafata icyemezo ko hashingwa Company yabahoze ari abahebyi, bakiyemeza kwishyira hamwe, bakaba icyangombwa bidasubirwayo bagomba kugihabwa bitarenze icyumweru cya kabiri cya Mutarama kuko ibyo basabwaga babyujuje, habayeho imbogamizi ko akarere ariko katinze gutanga ibyo kasabwaga.

Ku kibazo cy’abo ibirombe byabo byahagaritswe yagize ati ”Tugiye kuganira nabo turebe ibyavugururwa, ahandi bikoroshywa, ariko izo mbogamizi zikavaho. Twifuza gutunganya gukemura ibibabazo by’ibirombe bitagira bene byo kuko nibyo biberamo impanuka nyinshi kandi bigahombya leta, uretse gutakaza ubuzima bw’abanyarwanda n’imisoro yinjira iba mike, abaturage bahaturiye ntibagire inyungu bahabona ikaba ariyo mpamvu twifuje ko ku misoro ahari amabuye y’agaciro 10% yajya asigara mu Karere agakora ibikorwa byo kuzamura abaturage.”

Abafite ibibazo by’ibyangombwa rero nibasubize agatima impembero bashonje bahishiwe!
                                                         

  Mont Jali News
 
 

Author

MontJali