Ubukangurambaga bwo kwirinda covid19 bwashyizwemo ingufu n’umurengenubwo bamwe barenga kumabwiriza n’inama.


Mu gihe Covid19, irimo kubica
bigacika,bitaro n’ingo bimaze kugira umubare munini wa barwayi ba Covid19, inzego z’ubuyobozi ,umutekano, bari kugerageza kugira icyo bakora ngo bahashye icyorezo cyamaze gufata indi ntera, bamwe mu bagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo ntacyo bumvamo , kuko bigize ba ntibindeba.

Abatwara abagenzi mukazi kabo ko kwambutsa abagenzi bajya muturere dutandukanye


Inama y’abaminisitiri mu myanzuro iheruka gufata harimo umwanzuro ko ingendo zerekeza mu Ntara z’igihugu hakiyongeraho kuva mu karere werekeza mu kandi bibujijwe,bamwe mubashaka kujya iwabo mu cyaro ntibabikozwa, ariko abatwara ibinyabiziga nabo sicyoro,kuko bareba inyungu zabo, ntibazirikane imbaraga inzego z’ubuyobozi zitandukanye, zirimo gukoresha ijoro n’amanywa ngo bahashye icyorezo cya Covid 19, aho imibare yiyongera isaha ku yindi, ariko ubuzima bw’abanyarwanda butambuka amarira akisuka mu miryango ikomeje gupfusha ibibondo n’abakuze.
Ubu Covid19 abantu bamwe ntibumva ko nabo ibareba kuko barasa n’abigaragambije ku byemezo by’ubuyobozi, aho abatagira umutima badashishoza bakikinga murihumye utubari tugakingurwa kumanywa y’ihangu bakageza mu ijoro ryamvahe ndajyahe bagacuruza,aho byagaragaye ko uretse kutubahiriza ingamba zo kuyirwanya bagirira n’urugomo inzego z’ubuyobozi, ingero ntizirikure byaravuzwe uburyo mu karere ka Rwamagana,ubwo gitifu bamusutseho inzoga,aba nkunyagiwe n’imvura y’umuvumbi,Mu cyumweru gishize mu kagali ka kabagesera Umudugudu wa Rubuye uwitwa Nsengiyumva bahimba Sekidende aherutse gushumuriza abasinzi banyweraga iwe ahagana saa sita zijoro, batera mudugudu amabuye abasabye gukinga, muri iryojoro kandi uwo bahimba Marayika
Umukwe wa Mitengo nawe yafashwe anywesha inzoga mu masaha yigicuku, bamukingiye abyuka yikingurira akabari ke, arakomeza aracuruza, inzego z’umudugudu zirumirwa.,ubu isaha yo gukinga igeze ajyana abantu abanywi munsi y’igiti cy’avocat aho abona abashinzwe irondo bagahita biruka.abaturage baganiriye na Mont Jali News bafite uko babona ibintu bagira bati nyamuneka ntuvuge izina ryacu uyu n’umuryango munini batugirira nabi, impamvu bikorwa bityo nuko abakabafashe baba bakeneye amaturo ,igihe cyo kubafatira mu cyuho polisi n’inzego zumurenge zihagera babimenye bahunze kare.
Ikindi bafata nkakarengane, ntiwaza gukingira umuturage umubuza gucuruza inzoga mugihe iwawe usize barimo kunywa abatanze urugero bavuze k’ushinzwe umutekano wo mu Rubuye Masengesho Théogene aho atanga abandi we badimbitse, n’utubari yashyize mungo z’abaturage mu gasozi ndatwa (mu Rubuye barimo banywa) ahavugwa cyane ni kwa Muramu we Michel ni nyumba kumi, kwa Kadugara ahacuririza uwitwa Jamaica, aha hose bahise amazina ku gasambi,Norveige,kuruganda rwa Cyriaque uyu yimutse mu Kaje, nyuma yo kunyuzwa muri Centre de Transit ya Rukoma ubwo yari yigize akaraha kajyahe muri Covid19 muri Guma murugo ya mbere.
Uretse utubari kandi abatwara imodoka zikorera ku muhanda Ruyenzi -Gihara -barimo guca mu jisho abashinzwe umutekano wo mu muhanda,bagatwara abantu barengeje umubare wagenywe mu modoka , ari nako abamotari batendeka abagenzi batatu bakabageza mu Nkoto,
aho polisi itabareba ,bagakomeza urugendo rwerekeza mu ntara y’amajyepfo.
Abaturage bamwe batuye umudugudu wa Kabagesera bagaragaza ko ibyo bidahagaze Covid19 inyanyagira ahantu hose kubera urujya n’uruza, umunyarwenya ati “niba Covid19 yandurira muri kaburimbo gusa,iyo mihanda bayifunge bicire mu ivumbi, ibi bikajyana no kugira bati ko bafungisha utubari twinzagwa gusa abaranguza byeri n’abazinywa ko bisa nk’ibitabareba baduha ishusho nyayo yabanduzwa n’urwagwa ni bangahe ku ijana , aba byeri n’izindi nzoga, ngo habeho guhitamo iminywere! bati abafite bazongererwa, abakire banywe byeri, gin, divayi ,n’izindi nzoga zikomeye abafite urwabitoki cyangwa barukatamo bemere banywe amazi dore ko imbetezi zikoreshwa muri izo nzoga zindi babyirengagiza buri wese uko yishoboye !

Twifuje kumenya icyo inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Runda zibitekerezaho, mu butumwa bugufi umunyabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki ati “ biragoye gucunga ugucunga tugiye kuganira n’inzego zibifite mu Nshingano turebe icyo twakora, kugirango bihagarare,ariko biragoye kuko n’ubu abagenzi n’urujya n’uruza.

Mont Jali News.

Zimwe mumodoka ziri kwifashishwa gupakira abagenzi.

Author

MontJali