MUSABYIMANA Claver w’imyaka 61 utuye mu murenge wa Rukomo, akarere ka Kamonyi aratakambira ubuyobozi ku karengane yakorewe n’umwishywa we TWAGIRIMANA Claude ndetse ubuyobozi bukaba ntacyo bwabikozeho.
Kuwa 21/4/2021 nibwo umwishwa we yamutemye ukuboko akoresheje umuhoro arakomereka cyane ajyanywa mu bitaro bya Rukomo amarayo iminsi itatu, uyu musaza avuga ko icyatumye akora ibyo ari abana bagandaga ku nzira baranduye igiti cy’isimbe maze aba aribyo biba intandaro yo kugirango amukomeretse ku bushake.
Uyu Musabyimana avuga ko ibi bikimarakuba yitabaje abashinzwe umutekano bajyana uyu mwishywa we ku murenge bamufunga iminsi itatu maze baramurekura nta butabera ahawe, niko kujya gutanga ikirego muri RIB Station ya Rukomo ariko nabyo ngo ntacyo byatanze kuko bamutumye impapuro zo kwa muganga ndetse n’abagabo bakora dosiye ariko uwamukoreye icyaha magingo aya yanze kwitaba RIB.

Mu gahinda kenshi uyu musaza yari afite avugana n’Ikinyamakuru Mont Jali yavuze ko ababajwe n’uburyo yahohotewe n’umwishywa we ndetse n’ubuyobozi bw’akagali ka Murehe bukaba bubizi ariko bukaba bwarabitesheje agaciro uretse aka raporo bakoze gusa ndetse akomeza avuga ko kuva yakomereka amaze gukoresha amafaranga menshi yivuza kandi nta hantu afite akura amikoro.
Musabyimana arifuza ko ahabwa ubutabera ndetse agahabwa indishyi z’akababaro zirimo ibyo yatanze yivuza ndetse ubuyobozi bukamushinganisha bitewe n’amagambo umwishywa we yamubwiye , yagize ati:’ Ndifuza kurenganurwa nubwo natangiye inzira zo kumurega muri RIB, ariko amagambo yambwiye ngo uwagutema yakwica ndetse n’abishe abantu barabafunga bakabafungura niyo yambabaje cyane, ndifuza ko atabwa muro yombi kubera yashakaga kunyambura ubuzima.’
Gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyaha gihanwa n’amategeko mu ngingo yayo ya 131 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Montjali News.

Author

MontJali